Ku wa 2 w’icya 6 cya Pasika, 8/5/2018
Amasomo: Intu 16,22-34; Zab: 138 (137), 1-2ª, 2bc-3, 7,7c-8; Yh 16,5-11
Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!
Kuri uyu wa kabiri w’icyumweru cya gatandatu cya Pasika, liturujiya y’ijambo ry’Imana irongera kutwereka ko Imana dusenga ari Imana y’ububasha, Imana yumva kandi isubiza.
Kuba Pahulo na Silasi bari bafungiwe ahantu hizewe kandi harushijeho kurindwa, ntibyabujije ko Imana batabaje yakinguye imiryango y’aho bari bafungiye kandi ikababohora iminyururu yari ibaboshye.
Kimwe n’abo bari bafunganywe ntibihutiye gutoroka uburoko kuko atari wo mugambi w’Imana. Bagumye bemye kandi basingiza Imana bibera imbarutso y’umukiro uwari umurinzi w’uburoko.
Nyuma yo gushaka kwiyica akeka ko imfungwa zatarotse kuko yari kubiryozwa, Pahulo akamubuza kwigirira nabi amumenyesha ko bahari, uyu murinzi w’uburoko yabajije ikibazo gikomeye kandi cyakagombye kuba icya buri muntu wese.
“Ngomba gukora iki ngo nkire?”
Umukiro avuga ntabwo ari ubutunzi bw’iby’isi kuko ashobora kuba atari abibuze, aribaza uburyo yagira ubukire nyabwo ari bwo bukire bwa roho.
Bavandimwe muri Kristu, muri ubu buzima turimo cyane cyane muri kino gihe, twiruka muri byinshi bikaturangaza, ntibitume tuzirikana ku cy’ingenzi aricyo umukiro wacu.
Iki kibazo uyu murinzi yibajije ati: “Ngomba gukora iki ngo nkire?” Nakagombye kuba nkibaza kenshi mu buzima bwanjye bwa buri munsi maze kikambera imbarutso yo guha ubuzima bwanjye icyerekezo.
Baramusubije bati: “wemere Nyagasani Yezu, uzakira wowe n’urugo rwawe”.
Nshobora kwibwira ko igisubizo yahawe nk’utaremeraga ntacyo kivuze kuri njye kuko numva ko Nyagasani Yezu mwemera ariko naba nibeshye cyane kuko nisuzumye ntihenze nasanga hari intambwe ndende ngikeneye gutera mu nzira y’ukwemera.
Kwemera Nyagasani yezu Kristu ntabwo ari amagambo cyangwa ibitekerezo. Ni ubuzima. Ni imyitwarire. Ni imikorere. NKORE IKI?
Ibikorwa byacu ni byo bizagaragaza niba twemera koko cyangwa se niba tutemera. Uwemera Yezu Kristu agira ingiro n’ingendo bye kandi koko bikagaragara ko atandukanye n’ab’isi. Agira imigirire mishya idafite aho ihuriye n’iya mbere.
Bavandimwe, iki kibazo cyabajijwe n’umurinzi, ni kimwe neza n’icya wa musore wasanze Yezu akamubaza ati: “Nkore iki cyiza kugira ngo ndonke ubugingo?” Igisubizo Nyagasani yamuhaye ni cyo tugomba kugenderaho twipima muri iyo nzira yo kugana ku butungane.
Nyagasani yamwibukije ko gukurikiza amategeko ari byo bizamufasha kugera ku bugingo yifuzaga. Natwe ni ngombwa guhora tuzirikana amategeko y’Imana Nyagasani Yezu yabumbiye mu itegeko rimwe ry’urukundo.
Gukunda Imana n’umutima wacu wose, n’ubwenge bwacu bwose, n’amagara yacu yose, no gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda.
Umubyeyi Bikira Mariya aduherekeze muri urwo rugendo.
Padiri Oswald Sibomana