Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 15 gisanzwe, B, ku wa 16 Nyakanga 2015
Amasomo: Iyimukamisiri 3, 1-6.9-12; Mt 11, 25-27
Ku munsi mukuru wa Mutagatifu Bonaventure, Umwalimu wa Kiliziya
Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi
Aya magambo atangira Ivanjili y’uyu munsi ni amagambo adasanzwe, ataboneka henshi muri Bibiliya ndetse wanavuga ko aya magambo yuzuyemo guhimbarwa kwa Yezu nta handi yigeze ayavuga. Mutegetsi w’ijuru n’isi. Ni byo koko Imana ni umutegetsi, Umuremyi wa byose ibiboneka n’ibitaboneka. N’abatayizi babeshwaho na yo. Aya magambo ya Yezu yuje umusabano n’umushyikirano afitanye n’Imana Se. uwo mushyikirano Yezu atubwira ni wo utuma twemera ko Imana ishobora byose, ko isumba byose uhereye ku byo tubonesha amaso n’ibyo tutabona. Ibi byongere bitwigishe bavandimwe, kubona Imana, kuyizera no kuyiringira. Ariko cyane cyane kuyirangamira yo Mutegetsi w’ijuru n’isi.
Ngushimiye ko ibyo…
Yezu atwigisha kandi gushimira Imana. Iri n’isengesho risingiza kandi rishimira. Nk’uko Yezu yari anezerewe asingiza kandi ashimira Imana Se, ni ko natwe tugomba kunezerwa mu mitima yacu iyo tuzirikanye neza ibyiza byinshi Imana itugirira. Ni ibyishimo bifite aho bituruka: ngushimiye ko ibyo…”ibyo” bisobanura ibyo Yezu yigisha. Bimwe Imana yamutumye: Ingoma y’Imana iregereje, nimwisubireho mwemere Inkuru nziza(Mk 1,15).
… wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi
Ngiki igitera Yezu gusingiza Imana se. Ingoma y’Imana yigaragariza kandi ikihishurira abaciye bugufi, abiyoroshya bashaka kumva amabanga yayo n’amayobera y’umukiro itanga. Abibwira ko ari abahanga, ari abanyabwenge, abigira imbonera ntibashobora guhishurirwa aya mabanga y’Ingoma y’Imana. Ni yo mpamvu na Yezu ubwe yaje yigaragariza abaciye bugufi: abakene, abarwayi, ababembe, ibipfamatwi, impumyi, ibirema akazura abapfuye kandi akirukana roho mbi. Byongeye abo yatoye ngo bamubere abigishwa n’intumwa ngo bamubere abahamya si abantu b’amavuko akomeye. Ni abarobyi, ni abasoresha n’abanayabyaha. Dusabe guca bugufi kugira ngo Imana iduhishurire umugambi wayo.
Koko Dawe ni ko wabyishakiye
Mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru turasaba ngo icy’Imana ishaka gikorwe mu nsi nk’uko gikorwa mu ijuru. Bavandimwe, muri iki gihe abantu benshi bari kugenda basimbuza ugushaka kw’Imana ukwabo. Icyo Imana yavuze, icyo yategetse cyasimbuwe n’itegeko n’ububasha bya muntu. Abantu bamwe na bamwe bari kugenda bashidikanya ku bubasha bw’Imana. Ese ntihari ubwo twifuza ko hakorwa ugushaka kwacu? Cyangwa se tukumva twakora ugushaka kw’abantu ariko ugushaka kw’Imana tukagufasha hasi? Dukwiye guhora dusaba nka Yezu tuti:”Dawe ntibibe uko dushaka ahubwo habeho ugushaka kwawe”. Aha ni ho hihishe ibanga rya Mutagatifu Bonaventure, umwepiskopi n’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya. Arangije amashuri ye, amaze no kugirwa umwarimu muri Kaminuza y’I Paris ntibyamurangaje. Ahubwo yahise asobanura iby’akayira kageza roho y’umuntu ku Mana. Muri Kaminuza yagaragaje ubuhanga buhanitse akanabugaragaza yihatira kumenya ibitabo bitagatifu no kubisobanura neza. Ariko ntiyarangazwaga n’ibyo by’ubwenge gusa ahubwo icyo yari yimirije imbere kuruta byose kwari ukwitagatifuza by’ukuri akagororokera Imana abifashijwemo no gukurikiza ahanini inama abakuru b’umuryango bamugiraga. Yaranzwe igihe cyose n’ukwicishabugufi, kubanira neza bagenzi be, no kutagira irari ry’umukiro w’iby’isi. Mu gihe papa amutoreye kuba Karidinali n’Umwepiskopi wa Albano, abari bamuzaniye ubwo butumwa barumiwe basanze ari koza amasahane bagenzi be bafunguriyeho kandi nyamara ari we wari umukuru w’umuryango w’Abafransisikani bose.
Mutagatifu Bonaventure nadusabire kugira imico yamuranze ni bwo Inkuru nziza y’umukiro izatwihishurira itugeze ku mukiro wacu bwite n’uw’abavandimwe maze Imana ihererwe ikuzo muri twe!
Bikira Mariya Umwamikazi w’intumwa adusabire!
Padiri Theoneste NZAYISENGA