Inyigisho yo ku wa Gatanu, uwa 02 Mutarama 2015
AMASOMO:1Yh 2, 22-28; Yh 1, 19-28
Muri iki gihe cya Noheli, turamara iminsi twumva uko Yohani intumwa asobanura amabanga ya YEZU KRISTU. Koko rero iyo ntumwa yakunze Nyagasani na we akayiyegereza, yacengewe n’ubuzima bwa YEZU abasha kutugezaho ibyo yiboneye byose. Mu nyigisho ze, Yohani ntarya iminwa mu kutuburira kugira ngo tumenye neza uwo twemera gukurikira. Ni yo mpamvu umutwe w’inyigisho ya none ubaye “Nguwo Nyamurwanyakristu”. Ibikorwa by’intumwa n’inyigisho zazo, bidufasha kuba maso kugira ngo ukwemera twakiriye kudasukwamo ibirohwa.
Isomo rya mbere twarikuye mu gace k’ibaruwa ya mbere ya Yohani kiswe Kwirinda isi n’abarwanya Kristu (1Yh 2, 12-28). Kuki Yohani yatanze iyo nyigisho? Ni uko kuva Umwana w’Imana yigira umuntu kugeza uyu munsi, ku isi ntihahwema kugarara inyigisho zinyuranya n’ukuri k’umwimerere kwashyikirijwe intumwa n’abigishwa ba mbere. Gusoma Ivanjili uko yanditswe na Yohani n’amabaruwa ye, biduha kumva uko mu bihe by’ikubitiro bya Kiliziya ibintu byari byifashe. Iyo umuntu yemera KRISTU ni byiza, ariko biba byiza kurushaho iyo adatandukiriye ngo akwirakwize ibitekerezo by’ubuyobe. Ibanga ryo kutayoba, ni ukuzirikana Ivanjili no kumenya uko Kiliziya iyisobanura. Ntawe ukwiye kwirengagiza ko iyi Bibiliya tuvomamo atari igitabo cyahanutse mu kirere: ni Igitabo Gitagatifu Kiliziya yanditse imurikiwe na YEZU wazutse mu bapfuye kugira ngo abantu b’ibihe byose bamenye inzira y’ijuru YEZU KRISTU yaje kwerekana. Intumwa n’abakirisitu ba mbere bihatiye kutugezaho ukwemera kugororotse barwana urugamba kugira ngo ubuyobe buhashywe. Natwe mu bihe turimo, izo nyigisho zabo tugomba kuzikomeraho kugira ngo abashakashaka ukuri kw’ibyimana bakugereho, barindwe ingirwanyigisho zitabura gushyirwa imbere ziyobya abayoboke.
Hari ubuyobe bwinshi bwigaragaje ku isi, ntitwaburondora aka kanya. Reka tugaruke ku bwo Yohani yagaragaje mu isomo rya mbere: guhakana ko YEZU ari KRISTU. Mu ikubitiro, habayeho abantu bahakanye ko YEZU ari Imana. Ntibemeye ko ari we Mukiza, Mesiya waje kuzuza ibyavuzwe n’abahanuzi Imana Data yifashishije asezeranya isi kuzayigaragariza iyiha ubuzima bw’iteka. Kumva inyigisho zidushishikariza kwemera ko Umukiro wuzuye uri muri YEZU KRISTU ntituziteho cyangwa tukazirwanya, ni ko kuba ba Nyamurwanyakristu. “Umuntu wese uhakana Mwana, ntaba ari kumwe n’Imana Data…Mwebweho rero, ubutumwa mwumvise kuva mu ntangiriro nibubagumemo”. Ibyo byose Yohani yabyanditse agira ngo abemera KRISTU batsinde “abashaka kubayobya”.
Muri iki gihe cya Noheli, twishimire inyigisho Yohani atugezaho, dusabe guhora duhugukiwe twirinda kuyobywa n’uduco twinshi muri iki gihe dushaka gutwara intambike Ivanjili tutitaye ku nyigisho igororotse ya Kiliziya. Twese kandi turebere urugero kuri Yohani Batisita wagaragaje mu Ivanjili ya none ukwicisha bugufi kugira ngo abe ari YEZU KRISTU UKUZWA. Biduhe kwiyoroshya natwe turangwe no kuramya Umwami w’amhoro.
YEZU KRISTU wavukiye kudukiza asingizwe mu mitima yacu. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Bazili, Gerigori wa Naziyanzi, Siridiyo na Makariyo badusabire.
Padiri Cyprien BIZIMANA