Ngwino nkwereke umwari, umugeni wa Ntama

Inyigisho yo ku wa 24 Kanama 2013: Mutagatifu Baritolomayo Intumwa

Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Hish 21, 9b-14, 2º.Yh 1,45-51

1.Ubuzima bwa Baritolomayo Intumwa

None twishimiye guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu BARITOLOMAYO wabaye umwe mu ntumwa cumi n’ebyiri za YEZU KRISTU. Iryo zina rituruka ku kigereki na cyo gituruka ku ki-aramewo(bar-Tôlmay) risobanura mwene Tôlmay cyangwa mwene Ptolomeo. Abanditsi b’Ivanjili Matayo, Mariko na Luka, bose bakurikiranya Filipo na Baritolomayo. Yohani ni we wenyine ukurikiranya Filipo na Natanayeli. Ni yo mpamvu rero abahanga mu bya Bibiliya badusobanuriye ko Baritolomayo ari we Natanayeli rwose.

Baritolomayo IntumwaNgo yavukiye i Kana maze aho amariye gukura agira amahirwe mucuti we Filipo amumenyesha YEZU KRISTU umwana w’Imana. Yabanje gushidikanya kuko atiyumvishaga ukuntu Umukiza wari waravuzwe n’abahanuzi yakwigaragaza mu bihe byabo. Aho ahuriye na YEZU ubwe yaremeye yishimira kumukurikira hose amubera intumwa idahemuka. Yabigaragaje ubwo ageze iyo gihera yamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro. Yagiye mu Buhinde ngo asigayo Ivanjili yanditswe na Matayo mu rurimi rw’icya-Aramewo. We na Yuda Tadeyo bagiye kwigisha YEZU KRISTU muri Arumeniya. Ni yo mpamvu bombi ubu ari abarinzi ba Kilizya ya Arumeniya.

Baritolomayo yishwe n’umwami Asitiyaje wa Arumeniya amuziza kwigisha Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU. Yahoraga amuhekenyera amenyo ngo kuko yari yarahinduye umukristu Polimiyo murumuna we. Ikindi kandi, abakuru b’ingoro z’ibigirwamana byo muri Arumeniya bari bamaze iminsi binubira uburyo iyogezabutumwa Baritolomayo yakoraga ryari rimaze kubamaraho abayoboke. Bagiye kwigaragambya imbere y’umwami Asitiyaje maze n’umutwe ufunze wanze Ivanjili ategeka ko bamuzanira Baritolomayo. Amugeze imbere, uwo mupagane yamutegetse kuramya ibigirwamana maze baritolomayo yikomereza kurangamirana ubwuzu ikuzo rya YEZU KRISTU. Umwami ategeka ko bamwica urubozo bamubabaza gahoro gahoro ngo abe yakwisubiraho. Byabaye iby’ubusa, Intumwa idahemuka yarinze ishiramo umwuka igisingiza izina rya YEZU KRISTU.

2. Baritolomayo yaratsinze

Ubuzima bwe tuzirikanye bugaragaza ko yari yareretswe na we wa MWARI UMUGENI WA NTAMA. Yari yariboneye ibyishimo yifitemo agahora iteka yifuza kuzabana na we ubuziraherezo. Uwo Mwari w’Umugeni, ni Kiliziya Umuryango w’Imana, Kiliziya yatsinze nyuma y’amagorwa atangaje, ni imbaga y’abantu batabarika bahurijwe mu byishimo bidashira bagaragiye Ntama wishwe ariko akigaranzura urupfu akaba muzima iteka ryose agahora abuganiza amahoro, ibyishimo n’ubuzima bwuzuye mu bamukomeyeho.

Umuntu wese weretswe ibyiza bihebuje bya Kiliziya itsinda, Yeruzalemu Nshya yo mu ijuru, ntashobora kwitandukanya n’inzira ibiganishaho. N’aho wateka ibuye rigashya ugamije kumushukisha ibyiza byo ku isi, we abibona nk’amanjwe maze agakomeza gukururwa n’ijuru. Azemera kubabara by’akanya gato kuko azi ko nyuma y’amagorwa azinjira mu ijuru akishimana n’abijuru bose, Ubutatu Butagatifu, Bikira Mariya, Abamalayika n’Abatagatifu bose. Roho yeretswe ibyiza by’ijuru ikiri ku isi yinjira mu mushyikirano n’abijuru maze igaterwa inkunga mu rugamba irwana n’ibihangange bya roho mbi ku isi no mu kirere. Umusabano ifitanye n’abijuru, nk’uko Ivanjili yabitubwiye, ni wo utuma isobanukirwa n’amabanga yose ya ngombwa bigatuma idaterwa ubwoba n’amaringushyo yo mu isi. Ubusabane n’abijuru butabayeho, ntidushobora gutsinda ibidukurura byo mu isi. Nta n’ubwo uyu mubiri wacu w’umunyantege nke ushobora gutuma dutera agatambwe mu nzira igana ijuru. Iyo tutitegereje ukuntu abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’umuntu, ijuru rikomeza kutubera ikintu gifunze tudashobora kwinjiramo kuko nta kabaraga gaturuka ku byishimo bya Kiliziya itsinda katugeraho.

Kuri uyu munsi mukuru wa Mutagatifu Baritolomayo intumwa, tuzirikane ya ndirimbo: I Yeruzalemu nshya ni ho tuzatura, ku musozi mwiza umwe wa Siyoni…Umutima wanjye ugufitiye inyota, umubiri wanjye ukagira urukumbuzi, meze nk’ubutaka bw’agasi bwabuze amazi bukumirana…N’ayo magambo meza adufashe kurushaho kugira inyota y’iby’ijuru, duhabwe ingabire yo kubirangamira no kubirarikira, duhore dutsinda ikintu cyose cyashaka kuturarura.

YEZU KRISTU ASINGIZWE, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, Baritolomayo intumwa n’abandi batagatifu Joriji, Yohana Antida na Emiliya wa Viyalari duhimbaza none badusabire.