Inyigisho yo ku Munsi Mukuru wa Pentekosti, B, 23/05/2021
Amasomo: Intu 2, 1-11; Zab 104 (103); Gal 5, 16-25; Yh 15, 26-27;16, 12-15
Bavandimwe,
Kristu Yezu akuzwe.
Kuri iki cyumweru, turahimbaza mu byishimo byinshi Umunsi Mukuru wa Pentekosti utwibutsa igihe Nyagasani Yezu Kristu yoherereje Roho Mutagatifu Intumwa ze n’abamwemera bose.
- Nimucyo mbere na mbere dushimire Yezu Kristu, Mudahemuka ku isezerano
Mbere y’uko tuzirikana kuri Roho Mutagatifu, ndifuza ko tubanza kurangamira no gushimira Nyagasani Yezu Kristu. Ni We dukesha iyi Ngabire y’ijuru. Koko rero, mbere yo kuva kuri iyi si ngo asange Se, Yezu Kristu yasezeranyije abigishwa be ko namara kugenda azaboherereza Roho Mutagatifu. Twabyumvise mu Ivanjili. Ati: “Ariko Umuvugizi nzaboherereza, aturutse kuri Data, Roho Nyir’ukuri ukomoka kuri Data, naza azambera umugabo. Namwe muzambera abagabo, kuko twabanye kuva mu ntangiriro” (Yh 15, 26-27). Arongera ati: “Ariko Roho Nyir’ukuri uwo naza, azabayobora mu kuri kose, kuko atazavuga yitumirije, ahubwo azavuga ibyo yumvise byose, kandi akazabahanurira n’ibizaza” (Yh 16, 13).
Igihe rero Roho Mutagatifu amanukiye ku Ntumwa ku munsi wa Pentekosti, Yezu Kristu yujuje atyo icyo yari yarabasezeranyije. Tumushimire rwose. Ni Mudatenguha. Ni Mudahemuka. Natubere urugero rw’ubudahemuka ku isezerano.
Bavandimwe, tuzi twese ukuntu kuba indahemuka ku isezerano bitugora. Dukunze kwica amasezerano tugirira Imana ndetse n’ayo tugirana n’abavandimwe bacu. Ijambo tuvuze uyu munsi, hari ubwo ejo riba ryahindutse. Hari abasezeranya abandi inka zitajya zitaha. Hari abashakana uyu munsi, ejo bakaba batse gatanya. Hari abasezeranya Yezu Kristu kumwiyegurira burundu no kumukorera iminsi yose y’ubuzima bwabo, bwacya bakaba bavanyemo umwambaro w’ubutore. Harya ngo uwasinye ni we usinyura? Oya. Iyo si inyigisho ya Nyagasani Yezu; ahubwo ni imitego ya Sekibi. Yezu Kristu yasezeranyije abigishwa be kuzaboherereza Umuvugizi Roho Mutagatifu, none uyu munsi yamubasendereje. Tumushimire. Tumukomere amashyi. Tumuvugirize impundu.
- Igihe Roho Mutagatifu amanukiye ku Ntumwa
Bavandimwe, Isomo rya mbere ryatunyuriyemo uko byagendekeye abigishwa ba Kristu igihe Roho Mutagatifu abamanukiyeho. Barahindutse pe! Babaye nk’ibiremwa bishya. Bahindutse abantu bashya n’imibereho yabo irahinduka. Koko rero, Roho Mutagatifu amaze kubamanukiraho, abari bifungiranye mu nzu kubera gutinya abayahudi, buzuye imbaraga z’ijuru, maze bashira ubwoba, barasohoka, nuko batangira kwamamaza mu ndimi z’amahanga ari mu nsi y’ijuru ibitangaza by’Imana. Roho Mutagatifu yabahe imbaraga zo guhamya bashize amanga ukwemera kwabo muri Yezu Kristu wapfuye akazuka. Yabahaye ubutwari bwo kubera Nyagasani abagabo imbere y’abari baramubambishije ku musaraba. Roho Nyir’ukuri yabagoboreye imvugo n’amagambo byo kwamamaza nta gushidikanya Inkuru nziza y’Umukiro.
Roho w’Imana Data yabuganije mu mitima y’Intumwa ingabire y’ukwemera, ukwizera n’urukundo bitajegajega. Ubwo rero bafite Umuvugizi Roho Mutagatifu, nta kizashobora kubakoma imbere; nta kizashobora kubahagarika. Nta n’ikizashobora kubacecekesha. Bafite ubushobozi bwo kugana amazi magari y’isi no gukomeza kugeza ku ndunduro, mu byishimo n’ishema, umurimo Nyagasani Yezu yari yarabatangiyemo.
- Roho wamanukiye ku Ntumwa natwe twaramuhawe
Bavandimwe, uyu Roho Mutagatifu wamanukiye ku Ntumwa, ni We utuye muri Kiliziya ya Nyagasani, akayikomeza, akanayiyobora mu buzima bwayo, mu mateka yayo no mu butumwa bwayo hano ku isi.
Ni We utuye mu buzima no mu mutima wa buri muyoboke wa Yezu Kristu kugira ngo amuyobore kuri Nyagasani kandi amutagatifuze igihe cyose. Natwe twaramuhawe. Twamuhawe muri Batisimu, dusenderezwa ingabire ze mu Isakramentu ry’Ugukomezwa.
Natumare rero ubwoba imbere y’ibidukura umutima byose mu rugamba turwana tugana ijuru. Nadukize ipfunwe duterwa rimwe na rimwe no kuba aba-Kristu. Naduhe ubutwari bwo kubera Kristu abahamya muri iyi si ya none igenda itera Imana umugongo.
Bavandimwe, mu Isomo rya kabiri, Pawulo Mutagatifu aradushishikariza kureka Roho akutuyobora kuko ari We utubeshejeho. Ni bwo tuzashobora kwera imbuto zimukomokaho, ari zo: urukundo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza no kumenya kwifata. Niba ariko twanze kuyoborwa na Roho, tuzagumya kuba abacakara b’umubiri no kurangwa n’ibikorwa bidakwiriye abasonzeye umurage wo mu Bwami bw’Imana. Ibyo bikorwa ni ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, ubusinzi, ubusambo n’ibindi nk’ibyo.
- Ngwino Roho Mutagatifu
Bavandimwe, igihe cyose twemeye kuyoborwa na Roho w’Imana, aradutagatifuza. Igihe kandi tumufunguriye imiryango y’ubuzima bwacu, araza akinjira kugira ngo amurikire imitima yacu n’ubwenge bwacu, maze dusobanukirwe kurushaho kandi turyoherwe n’iby’ijuru. Byongeye kandi, nk’uko Mutagatifu Bonaventura abivuga, Roho w’Imana aza aho akunzwe, aho atumiwe n’aho ategerejwe. Tumukunde rero. Tumutumire. Tumuhamagare mu isengesho ryacu rya buri munsi. Tumutegereze. Yiteguye gutaha iwacu.
Ngwino Roho Mutagatifu. Tumanukireho. Twiteguye kukwakira kugira ngo uduturemo, utubesheho, udukoreremo, utumurikire, utuyobore kandi udutagatifuze. Amen.
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Diyosezi Kabgayi