Ni he hatazumvikana amarira n’imiborogo?

Ku wa mbere w’icya IV cy’igisibo, 1 Mata 2019

Amasomo: Iz 65, 17-21; Zab 30 (29), 2.4-6.11-13; Yh 4, 43-54

Imana yatumye umuhanuzi Izayi gutangaza ko igiye kurema ijuru rishya n’isi nshya. Ubwo ni ubutumwa abantu bashoboraga kwakirana igishyika kinshi. N’uyu munsi kandi ubutumwa nk’ubwo abantu barabukeneye cyane. Ibyo tubona mu isi si ibyiza gusa. Akenshi tumenya ibyabaye mu mateka yatambutse tugakuka umutima. Iyo tubonye ibibi bya kera na byo bikorwa muri iki gihe tugira tuti: “Iyi si irashaje, ibintu biratuyobeye, ishyano ryacitse umurizo…”. Si ukuvuga ko ibyiza bibuze mu isi Birahari. Ikimenyimenyi, ni ibimenyetso by’ubutagatifu byigaragaza mu bihe byose. Amateka akarishye abantu banyuzemo kuva kera, ntatwibagiza ubuhamya buhanitse bw’abo Kiliziya yita Abatagatifu. Ibibazo umuntu yakwibaza ni ibi: “Kuki se abantu bamwe bahitamo kwibera mu bishaje bya kera? Kuki bahitamo kwigana ibibi byabaye mu mateka? Kuki bose badaharanira kugendera mu rugero rw’abakoze neza?”. Dore nk’ubu tuzi ko mu mateka y’isi hamenetse amaraso menshi kubera intambara n’abantu b’ababisha bagiye babaho uko bishakiye bagateza isi ibyago by’agahomamunwa. Intambara zabaye ni nyinshi kuva igihe Gahini yica Abeli. Amateka yakurikiyeho yagaragaje abantu bitwaye nka Gahini. Abo bakururiye amakuba bene muntu. Abo bakurikije Gahini ntawe ushobora kubashima. Isi irabibuka igahindagana. None ugira ngo nk’uyu witwa Hitileri wagaragaye mu Ntambara ya Kabiri y’isi yose se hari umushima. Ubu se abazamwigana isi izabashima? Hakenewe rwose isi nshya.

Ibyo turimo ubu dutegura Pasika, si ibikino. Turitegura guhimbaza Yezu Kirisitu watsinze urupfu akazuka mu bapfuye. Iryo zuka rye ni ryo ryabaye iremwa rishya. Umutsindo we wavuguruye amateka ya muntu kuri iyi si. Isi yarahindaganye yaranduye kubera ubwigomeke bwa muntu wanze gupfukamira uwamuremye. Muntu yahisemo kwikorera ibyo yishakiye nyamara isi arayihindanya aho kuyigira nziza. Umugisha Imana yamuhereyemo yarawutaye akwiza umuze mu isi yose. Ariko amateka muntu yahindanyije, ni yo Umwana w’Imana yaje guhagararamo yerekana ko hari uburyo bushya bwo kubaho. Yagaragaje ko imibereho mishya ari ubuzima burangwa n’ibyishimo n’umunezero bihoraho bitangwa n’Uhoraho. Kuba kuri iyi si ugaharanira amahoro, ukarwanya ibinyoma, ugahoza abarira, ugakuraho imiborogo…ni ko gufasha Imana guhanga isi nshya n’ijuru rishya.

Yezu Kirisitu mu gukora ibitangaza, yagaragaje ko muri we hari ububasha buhanitse bwo gutsinda ikintu cyose kibangamira ubuzima mu bantu. Yagaragaje ko ari we mbese Bugingo bwuzuye. Ijambo rye ubwaryo ryirukana roho mbi. Avuga ijambo rimwe abantu bagakira. Kuva ku gitangaza cy’i Kana kugera ku byo yakoreye i Yeruzalemu n’iki ngiki yakoreye i Kafarinawumu, hagaragaye abantu bagiye bamukurikira bakemera ko koko ari Umwana w’Imana. Ni uko muri Kafarinawumu na wa mutware w’i bwami na we yemeye abonye Yezu amukirije umwana ku bw’ijambo rye gusa.

Nyuma y’imyaka itatu yigisha ubushyashya buronkera isi n’ijuru ibyishimo bidashira, Yezu yarishwe nk’uko byari byaranditswe. Intumwa ze zakomeje kwigisha mu bubasha bukomeye zahabwaga na Roho Mutagatifu Yezu wazutse yazibuganizagamo. Kugeza uyu munsi Ingoma y’amahoro n’ibyishimo biramamazwa. Sekibi na yo ikomeza kwamamaza ubwishongore bwayo. Ni yo mpamvu abatari bake batitira ntibatere intambwe. Iyo sekibi izatsindwa yirukanwe mu isi nshya n’ijuru rishya. Aba Kirisitu Yezu turi kuri urwo rugamba.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Hugo, Valeri, Nunyo Aluvaresi, Venansiyo, Mariya wo mu Misiri, Welarisi, abahire Yohani Bretoni na Yozefu Jiroti, badusabire ku Mana.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho