Ni iki cyemewe ku munsi w’Isabato?

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 2 gisanzwe, B

Ku ya 21 Mutarama 2015 – Mutagatifu Anyesi, umumartiri.

Amasomo: Heb, 7, 1-3.15-17; Mk 3, 1-6

Duhamagariwe kugira neza buri gihe. Nta munsi ubaho wo kugira neza ngo undi ube uwo kwirengagiza abandi! Icyo Yezu yashyize imbere mu nyigisho ze ni urukundo. Yabyibukije aho agira ati “Nimukundane nk’uko nabakunze” (Yh 13, 34). Yezu ntarwanya amategeko ya Musa ahubwo yaje kuyanonosora ndetse akanayubahiriza kuko yakundaga kujya mu Ngoro ku munsi wa Sabato. Icyo yarwanyije ni ukubahiriza buhumyi ayo mategeko nk’uko byakorwaga n’abafarizayi n’abigishamategeko bumvaga itegeko ryakubahirizwa ariko bakirengagiza impuhwe n’urukundo. Yezu yaje kwigisha inkuru nziza y’umukiro, ariko ikibabaje ni uko abanzi be batashakaga ko uwo mukiro ugera ku bantu: “…Ubwo bagenzuraga Yezu ngo barebe ko amukiza ku munsi w’isabato, bagira ngo babone icyo bamurega” (Mk 3, 1-2). Mu kugira ngo Yezu akore ku mutimanama wabo byabaye ngombwa ko ababaza ati “Ni iki cyemewe ku munsi w’isabato, ari ukugira neza cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu cyangwa se kumwica?” Yezu ntababaza asiganuza ibyo atazi ahubwo arifuza ko bakoresheje ubwenge n’umutima byabo nabo bamenya ko igikwiye atari ukureka umurwayi ngo azahare kuko ari isabato ko ahubwo ineza igiriwe muntu no ku munsi w’isabato ituma arushaho gusingiza Imana isura umuryango wayo ikawukiza. Imana ubwayo igiye igira iminsi imwe n’imwe yo kutwitaho indi ikatwihorera ikatubwira iti “nanjye naruhutse, namwe mugende mwirwarize” ndahamya ko twashoberwa. Duhereye kuri urwo rukundo rw’Imana n’ukuntu itwitaho buri kanya natwe dukunde abandi kandi tubagaragarize impuhwe igihe cyose nta kuvuga ngo ku munsi w’isabato njye n’abanjye n’ibyanjye byose biraruhuka, sinshobora kugutiza isuka, kugutabara,…. Kuko ari sabato. Byaba ari ukuyoba kuko ari ukwirengagiza urukundo, kwirengagiza Imana kuko ari Urukundo kandi Yo itugirira neza buri munsi. Ntitugomba rero kwibagirwa Yezu uri muri abo barwayi, muri izo mbabare n’indushyi zidusaba kuzitabara kuko kwirengagiza abo ni ukwirengagiza Yezu. Isabato nziza ni ugufata umwanya wo gusingiza Imana, kwiyungura ibigufasha mu gukura mu kwemera, guhura na Kristu unyuze mu bavandimwe baciye bugufi n’abandi bafite ibibazo kuko icy’ingenzi si ugukora ikintu wikiza kuko ugitegetswe ahubwo ni ukugikora kuko uzi ko biguhuza na Kristu: Gusura umurwayi, gufasha umukene, kujya gusenga utagamije kwiyerekana ahubwo ugamije guhura na Kristu uri mu wo usura cyangwa ufasha.

Yezu ashavujwe n’imitima inangiye

Mu ndangakwemera hari aho tugira tuti: “ Icyatumye amanuka mu Ijuru, nitwebwe abantu no kugira ngo dukire.” Ugushavura kwa Yezu rero gufite ishingiro. Kubona yaraje gukiza abantu, bamwe muri bo bagashaka gutambamira ubwo butumwa bitwaje amategeko? Nyamara amategeko yahozeho ariko ntiyari yarashoboye kubakiza. Ni cyo cyatumye igihe Kristu aje ku isi, yavuze ati «Ntiwanyuzwe n’ibitambo n’amaturo, ahubwo wampangiye umubiri. Ntiwashimishijwe n’ibitambo bitwikwa bihongerera ibyaha; nuko ndavuga nti ’Dore ndaje, kuko ari jye uvugwa mu muzingo w’igitabo, ngo nkore ugushaka kwawe, Dawe’.» Umva ko abanje kuvuga ati «Ntiwanyuzwe cyangwa ngo ushimishwe n’amaturo n’ibitambo bitwikwa», bihongerera ibyaha, nyamara biturwa uko biteganywa n’Amategeko (Heb 10,4-10)! Nta kuntu Yezu Atari kubabara rero imbere y’abifuza kugumana ubumuga kandi yaraje kubakiza. Ni nk’uwaguma mu mwanda akanga ko bamwuhagira, ni nk’uwatokorwa akanga ko bamutokora, ni nk’uwarwara amavunja akanga ko bamuhandura, ni nk’uwahabwa inzu nziza agahitamo kuguma muri nyakatsi, ni nk’uwahabwa umwambaro mushya kandi umeshe agahitamo kugumana ushaje kandi wanduye! Biteye agahinda. Mbega abantu babi, bababazwa n’uko umurwayi akize ! Mbega abantu babi bavuga bati “icyari kudushimisha ni uko uyu muntu yari kuba agumanye ubumuga bwe akababazwa nabwo uyu munsi wa sabato mu gihe twe twishimye!” Mbega abantu bahitamo gufata umugambi wo kwikiza umugiraneza ndetse bakiyemeza gufatanya n’abo bari basanzwe batavuga rumwe bagamije gusigara ari ba “rwangampuhwe” gusa! (Agatsiko k’abafarizayi ntikumvikanaga n’ak’abaherodiyani. Ariko ku ngingo yo gushaka uko bikiza Yezu umukiza, bashyize hamwe basa n’abaremye umutwe umwe w’abagizi ba nabi)!

Ese aho twe ntitujya dushavuza Yezu?

Iyo twanangiye umutima, iyo twahugiye mu kugenzura iby’abandi twe tutarora amakosa yacu, iyo twigize abacamanza, iyo akababaro k’abandi katadukora ku mutima, iyo tubayeho mu mudabagiro hafi yacu hari abatabanza ntitubumve, iyo twikungahaza twigize ba bagabo barya utwabo n’utw’abandi, cyangwa ba bagabo barya “imbwa” zikishyura, iyo hafi yacu hari abicira isazi mu jisho twe tumena ibyasigaye, iyo hamwe rukinga babiri iwacu ho twarageze mu miturirwa? Ariko se koko ashavuzwa n’iki koko we utararakariye umugore wafashwe asambana, ntarakarire umunyasamariyakazi wagize abagabo barindwi, ntarakarire Yuda wamugambaniye ahubwo akamubwira ati “nshuti, kora icyakuzanye”? Ikimushavuza muri twe muri iki gihe ni uburyarya bwa bamwe, ukubura icyizere mu Mana, iyobokamana ribera abantu umuzigo, abadashyira imbere urukundo bakanyura ahubwo mu nzira zitabafasha kwitagatifuza. Indoro y’igitsure ya Kristu yakagombye kudukebura, ikadufasha kwisubiraho kuko itwibutsa ko rimwe na rimwe dutandukira tukigira ba rutare.

Imana irashaka kudukiza

Icyo Imana itwifuriza ni icyiza. Kuba Yezu yarakijijie uriya muntu wari ufite ikiganza cyumiranye byamugaragarije ko Imana imukunda, ko idatererana abababaye, ko idashimishwa n’ibibabaza muntu. Mu gihe turimo hari ubumuga bwinshi Yezu yifuza gukiza. Hari abameze nk’uriya wari warumiranye ikiganza badashoboye gukora icyiza, batifitemo imbaraga zo gukora igikorwa cy’urukundo, badashobora gutanga bibwirije cyangwa babisabwe, badashobora kutanga amahoro ahubwo ugasanga ibyabo ni amahane, ikiganza cyabo ari kirimbuzi. Nitureke hamwe nabo Kristu atwigarurire, twunge ubumwe na we, ubuzima bwe butembere muri twe kuko tumukunda; ukunda Yezu, Imana Data iramukunda, Yezu na Data bakaza bagatura iwe bigatuma ubuzima bw’Imana butembera mu bantu.

Mutagatifu Anyesi, udusabire kudatinya kubera Kristu abahamya muri bagenzi bacu.

Padiri Bernard KANAYOGE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho