Inyigisho: Ni iki gituma Yezu adatura iwawe?

Inyigisho yo ku wa kabiri, icyumweru cya 33 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 19 Ugushyingo 2013 – Yateguwe na Padiri Théoneste NZAYISENGA

AMASOMO: 1º. 2 M 6, 18-31; 2º. Lk 19,1-10

Bavandimwe, muri iyi minsi turi kumva amasomo yo mu gitabo cya 1 n’icya 2 cy’Abamakabe. Bamwe banabyita ibitabo by’amateka y’abahowe Imana ba Israheli. Ibyo bitabo uko ari bibiri byiswe izina rya Makabe, ari ryo bari barahimbye uwitwa Yuda n’abavandimwe be, babaye abagabo b’intwari mu kurwanira umuryango wabo. Mu gihebureyi iryo jambo” Makabe” risobanura inyundo. Babise batyo bitewe n’ubutwari bagize ku rugamba mu kurwanya abanzi babo. Igitabo cya 1 cy’Abamakabe kidutekerereza amateka y’umuryango w’Abayahudi kuva mu mwaka wa 175 kugeza mu mwaka wa 135 mbere y’ivuka rya Yezu, naho icya 2 kikagaruka kuri izo nkuru ku buryo bunonosoye, uhereye mu mwaka wa 175 kugera mu 161 mbere y’ivuka rya Yezu.

Uyu munsi rero turumva Eliyazari umwe mu bigishamategeko ba mbere bamuhatira kurya inyama z’ingurube, zizira, bazimutamitse ku ngufu, ariko we ahitamo gupfana ishema aho kubaho mu kimwaro. Igihe agiye gupfa kubera inkoni zari zamurembeje, Eliyazari yavuze aya magambo:”Nyagasani uzi byose ku buryo butunganye, urabona ko nari nshoboye kurokoka uru rupfu, none ariko nkaba ntegeje umubiri wanjye ubu bubabare butavugwa bw’inkoni, nyamara mu mutima wanjye ndababarana ibyishimo kubera igitinyiro ngufitiye”.

Bavandimwe, muri iki gihe cyacu Yezu ntabwo adusaba kumupfira cyangwa guhorwa Imana dukubiswe cyangwa twishwe, usibye ko nabyo bibaye ngombwa duhamagariwe kubyakira aho kwihakana Imana, ahubwo araduhamagarira gupfa ku cyaha no guhinduka mu rugero rwa Zakewusi, umutware w’abasoresha, wemeye kwihana, guhinduka, kwakira Yezu iwe no gutanga icyiru cy’ibyaha bye. Ariko se Zakewusi ni muntu ki? Aratwigisha iki?

  • Zakewusi ni umunyabyaha wishwe n’inyota y’amafaranga: bimutera guseka abakene, kurenganya abaturage, kugambanira igihugu cye ngo akorere Abaromani kuko muri icyo gihe Abaromani bari abakoloni. Nanone kubera uko abayeho bene wabo bari baramuciye, ariko ntiyabyitaho. Wowe se ingusho yawe ni iyihe?

  • Zakewusi aracyafite agatima: umutima we ntabwo unangiye burundu, aracyashakashaka Imana, arifuza kubona Yezu, Umukiza. Afite umutima wagutse naho abenshi muri twe bafite umutima ufunganye.

  • Ni akagabo kagufi ariko gafite ingufu: icyo yifuza agishakana umwete. Yashatse kureba Yezu ariruka, ntiyagira isoni yurira igiti. Bavandimwe, ng’uwo natwe umuhate ugomba kuturanga mu gushakashaka Imana, tudatewe ipfunwe n’ibyaha byacu cyangwa icyo turi cyo muri sosiyeti.

  • Ni umugabo utaryarya: yaraguye arabizi, ntabihisha, ntashaka kwigira umwere. Ni umugabo utirata, yicisha bugufi, ati:”koko narenganyije abantu”. Bavandimwe, ntitukigire ba ndi igabo mu cyaha. Umukristu ntabwo ari umuntu udasanzwe, udashobora kugira intege nke, ahubwo umukristu ni umenya ko ari umunyabyaha akicuza.

  • Amafaranga ntiyahagije umutima we, ahubwo yifuje kubona Yezu. Koko bavandimwe, nk’uko Pawulo abivuga, umuzi w’ibibi byinshi ni irari ry’imari. Zakewusi we yavumbuye kare ko imari atari byo byishimo bye, atari yo maherezo ye. Yezu amusanze imuhira, ni ko kwishima cyane. Arahinduka atsinda ingeso, yishyura abo yahuguje, yitandukanya n’ibyamutanyaga n’Imana byose. Natwe rwose birashoboka ko twahinduka tugafata umurongo mushya w’ubuzima.

Yezu ati: “uyu munsi umukiro watashye muri iyi nzu”. Noneho uyu munsi si inzu yo kwa Zakewusi yubatse mu matafari n’amabuye, ahubwo ni umutima wawe bwite Yezu yifuza ko wimura ibyo wimitsemo ngo ahabone icumbi maze aguhunde umukiro We. Ni iki gituma Yezu adatura iwawe?

Koko rero,Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no kurokora ibyazimiye. Muvandimwe, wazimiriye hehe? Wazikamye hehe ngo Yezu Kristu akuzahure?

Bikira Mariya aduhakirwe, abatagatifu Abdiyasi na Megitilda duhimbaza none badusabire!

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho