Inyigisho yo ku wa 1 w’icyumweru cya 28 gisanzwe, C, 2013
Ku ya 14 Ukwakira 2013 – Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE
Bavandimwe,
Nk’uko mubizi, Ivanjili igamije mbere na mbere gusubiza ikibazo abantu bibaza : Yezu ni nde ? Ntigisubiza mu magambo gusa nka bya bitero bya Gatigisimu twajyaga dufata mu mutwe twigira ugukomeza. « Yezu ni nde ? Yezu ni Umwana w’Imana wigize umuntu, kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Data wa twese udukunda kandi ngo nitumara kurangiza umurimo dushinzwe ku isi azatugeze mu buzima bw’iteka. »
Ivanjili ikoresha ubundi buryo. Itwereka Yezu mu migi, imidugudu n’insisiro, yigisha Inkuru nziza, akiza abarwayi, atora abigishwa. Bityo imyifatire ye, amagambo ye, ibikorwa bye bigatuma twibonera ko atari umuntu nk’abandi ahubwo ko ari Imana. Icyo gihe dutera intambwe yo kumwemera no kumukurikira, tukamubera abigishwa.
Ivanjili y’uyu munsi iratwareka Yezu acyaha abantu bo mu gihe cye banga kumwemera ngo keretse abahaye ikimenyetso cy’akataraboneka. Yezu nta gitangaza abakorera. Arabaha ingero z’abantu bahindutse kandi nta kimenyetso kidasanzwe babonye.
Urugero rwa mbere abaha ni urw’Abanyaninivi bahindutse bakisubiraho bamaze gutega amatwi inyigisho ya Yonasi. (Reba Yonasi 2, 1 na 3,1-10). Abanyaninivi b’Abanyamahanga bumvise ijwi ry’intumwa y’Imana Yonasi bisubiraho. Ni iki gituma Abayahudi batabakurikiza kandi bo Imana y’ukuri yarabimenyesheje kuva kera, ndetse ikaboherereza n’umwana wayo Yezu Kristu we uruta abahanuzi bose ?
Urugero rwa kabiri abaha ni urw’umwamikazi w’igihugu cy’epfo (Saba). Yavuye iyo gihera, akora urugendo rurerure ajya kumva ubuhanga bwa Salumoni. (Reba 1 Bami 10,1-10). Nyamara ubuhanga bwa Salomoni uriya mwamikazi atangarira ntaho buhuriye n’ubwa Yezu. Salumoni ni umuntu naho Yezu ni Imana.
Yezu rero arasaba abamubona n’abamwumva kwisubiraho bagahinduka. Bakwiye gukurikiza urugero rwiza rw’abaturage b’i Ninivi. N’ubwo bari abapagani bose bakiriye intumwa Imana iboherereje bashyira mu bikorwa Ijmabo ry’Imana.
Iyi Vanjili natwe iradukangura. Njya ndeba amahirwe dufite yo kwitagatifuza nkibaza nti umunsi ntageze ku butagatifu nzavuga ko nabuze iki ? Inyigisho ? Amasakrametu ? Inama nziza ? Ingero nziza kuva nkiri muto ? Uburere bwiza ? Yewe, ndabona nta rwitwazo nzabona.
Ikindi twazirikana ni uko twese duhamagariwe ubutagatifu. Si abapadiri n’abihayimana gusa. None se Abanyaninivi ntibari abapagani ? Buri mukristu nako buri muntu ahamagarirwa kuba intungane nk’uko Imana ubwayo ari intungane. Imana iduha ibyo dukeneye byose mu rugendo rurerure rwo kwitagatifuza dore ko ari Yo ubwayo idutagatifuza. Icyo dusabwa ni ukuyemerera ikatuvugurura, ikadukoreramo kandi ikadukoresha.
Dusabe ingabire yo guhinduka, tukemera Ivanjili kandi tukayishyira mu bikorwa.
Padiri Alexandre UWIZEYE