Ni iki twasaba Imana ngo nitugihabwa twumve tunyuzwe?

INYIGISHO YO KU WA 3 GICURASI 2021, KU MUNSI W’ABATAGATIFU FILIPO NA YAKOBO

AMASOMO MATAGATIFU: 1Kor18, 1-8¸ Z18; Yh 14, 6-14

Bavandimwe, ku itariki ya 3 Gicurasi duhimbaza abatagatifu Filipo na Yakobo, bamwe muri ba bagabo 12 Yezu yatoye ngo babane nawe, maze bajye gutangariza isi inkuru nziza y’umukiro. Ubuzima bwacu nk’abakristu, nkuko tubizirikana mu Ndangakwemera bufitanye isano n’igihango gikomeye n’intumwa za Yezu Kirstu. Koko Kiliziya ni imwe, iratunganye, ni gatolika kandi ishingiye ku ntumwa.

Kuri uyu munsi, hari byinshi twakwigira ku ntumwa Filipo na Yakobo birimo: guhamagarwa na Yezu ubwe bagasiga ibyabo bakemera kuza, birimo gutumwa nawe bakemera kumutumikira, birimo kumwamamaza kugera no kumena amaraso yabo. Ibyo bikwiye kudukebura natwe abakristu, doreko igihe twiyemeje kunga ubumwe na Kristu muri batisimu, twagiranye igihango nawe cyo kubaho tutibereyeho ubwacu ahubwo tubereyeho We ubwe. Ku bagize amahirwe yo gucengera iryo banga, nta cyaturutira Kristu twahisemo.

Tugarutse ku byo  Filipo yasabye Yezu, agira, ati: “Twereke So biraba biduhagije(Yh 14,8), twakwibaza byinshi, tukiga byinshi mu mibereho yacu ya gikristu. Mu gukunda Yezu we Nzira, Ukuri n’Ubugingo, Filipo yifuzaga kumenya Se wa Yezu Kristu. Filipo wari umaze kubona ubwiza, ubutungane bwa Kristu yifuzaga kumenya Se. Duhereye ku nyota n’amatsiko bya Filipo, tubona ibisa nabyo mu buzima busanzwe mu mubano wacu n’abandi. Iyo tubona umuntu w’imico myiza, dukunze kandi twishimiye, twumva bitagarukira aho, dushaka gutera intambwe tunamenyana n’abo akomoraho ubwo bwiza.

Yezu, yabwiye Filipo ijambo rimumara impungenge kandi rimara inyota by’ukuri. Koko rero, intumwa za Yezu Kristu zari ziri mu rugendo rwo kumenya Imana byuzuye, zari zikiri mu bwigishwa. Hari ibyo zari zitarumva neza, yewe tuzi ko hari n’ibyo zasobanukiwe Yezu amaze kuzuka. Yezu yaboneyeho gusobanurira  Filipo iby’ubumwe buzira gutandukana afitanye na Se: “Uwambonye aba yabonye na Data”(Yh14,9). Muri ubwo buryo, Filipo ntiyari akeneye kubona Se wa Yezu Kristu ngo abone gutuza, ahubwo yibukijwe ko yashyikiriye cyera. Filipo yamenyeshejwe na Yezu ubwe ko akwiye kurangwa n’ibyishimo byo kuba yarashyikiriye imaragahinda ye, kuko kubana na Yezu, ari ko kubana na Se ari nawe Mubyeyi wacu.

 Mu bihe byacu, aho abantu bahangayitse birukanka muri byinshi bashakisha amahirwe, aka ya mvugo ngo ‘‘N’uyashakira aho atari, ni amahirwe aba ashaka’’, twongere tugaruke ku bw’amatsiko ya Filipo tunabihuza n’ubuzima bwacu. Hari ugira ati: “uwampa akazi keza, uwampa ubutunzi, uwampa urushako rwiza, uwampa inshunti z’ukuri,…byaba bimpagije”. Hari ubyiyumvisha atyo maze yaba ari umukristu akajya anabisaba Imana igihe n’imburagihe, yaba atemera Imana agashyiramo imbaraga n’umuhate ngo arebe ko yazashyika kuri izo nzozi ze. Ibyo byose n’ukwihenda, kuko amahirwe ya muntu ari mu Mana yonyine. Ibyo byose tuyakekamo ni byiza, ariko ni ubwiza buyoyoka mu kanya nk’ako guhumbya. Ibyo byose  birahita, birashira, Nyagasani wenyine agakomeza, nkuko Mutagatifu Tereza w’Avila abitwibutsa.

Filipo yagize icyifuzo cyiza cyo kubona Imana Data, kuko ariyo mahirwe asumbye andi yose kandi arambye, muntu akwiye kwifuza no guharanira. Mu cyifuzo cye, Yezu yamuteje indi ntambwe ikomeye yo kudashakira ayo mahirwe kure kandi abana nayo. Kubana na Yezu ni ukubana n’Imana Data kuko bunze ubumwe.

Muvandimwe, wowe ni iki wifuza kubona mu buzima bwawe maze bikaba biguhagije? Ese uzirikana ko hari amahirwe tubana nayo ariko kenshi dusiga tukajya gushaka atari yo?

Yezu twakira  mu ijambo rye, mu bavandimwe bacu cyane cyane abaciye bugufi, mu masakramentu matagatifu, by’umwihariko Ukaristiya ntagatifu, nakomeze aduhuze na Se maze tubeho dutuje, dutekanye. Kubana n’Imana ni yo mahirwe asumbye andi kuko Imana isumba byose.

 Abatagatifu Filipo na Yakobo badusabire.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho