Ni iki umukirisitu akwiye gushimagiza?

Inyigisho yo kuwa kabiri w’icyumweru cya XXXIV gisanzwe/C-2019

Amasomo: Daniyeli 2,31-45;  Luka 21,5-11

Yezu naganze iteka.

Mu buzima busanzwe, abantu bagira ibyo bishimira n’abo bishimira, bagahimbazwa no kubibwira abandi mu biganiro byabo. Umuntu wese agira abantu yumva yishimiye, ibyo yishimira, haba ku bavandimwe, ku nshuti ze, cyangwa se ibintu yumva yishimiye kandi akishimira kubigeza no kubiratira abandi. Ese wowe nk’umukristu ni iki ukwiye kwishimira, gushimagiza no kuratira abandi?

Mu ivanjiri ya none, turabona imbaga yariho iganira kandi ikavuga ibigwi (ikarata) uko Ingoro y’Imana yari yubatse, itatse n’ibindi bikoresho byari biyigize ndetse n’amaturo y’akataraboneka abantu baturaga. Uko kwishimira uko Ingoro yari iteye no kuyishimagiza byatumye Yezu aterura ahanurira iyo mbaga yatekerezaga ityo, ni uko araterura ati: “Mu byo mureba byose hazaza igihe hatazagira ibuye risigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa”. Nibyo koko, byemezwa ko, muri icyo gihe, Ingoro y’Imana yari mu byiza bitatse isi. Abayirebaga n’abayisuraga bose batangariraga ubwiza bwayo. Nyamara se ibyo yahanuye ntibyujujwe mu mwaka wa 70 igihe abanyaroma bafata Yeruzalemu bagatwika iyo Ngoro. Natwe ibyo biradushyikira, tugatangira kurata ubwiza bw’ibintu n’imibereho yacu n’iy’abacu. Ibyo byose bikaba agahebuzo iyo byakozwe n’uwo dufitanye isano n’ubucuti.

Yezu rero igihe ateruye, akabwira abamwumvaga ndetse natwe abamwumva none, n’ubwo ari amagambo akomeye, aremereye k’uyabwiwe, tugomba kumenya ko, We yashakaga kubereka ibiri ingenzi mu buzima bw’uwemeye kumukurikira: ni ukwirinda gushyira amizero mu byo dukora cyangwa mu bikorwa bya muntu, uko byaba akataraboneka kose, kuko ibyo muntu ageraho, byose birangira birangiye, bisenyutse, byibagiranye kuko nta burambe biba byifitemo.

Uzasanga bamwe twirata ko tuzi ubwenge, turi abahanga mu gukora ibi n’ibi: Kwigwizaho ibintu, amafaranga n’imitungo, ugasanga turagenda turaramye, twirata ko twageze iyo tujya, erega hakaba n’uwo wabwira uti: tujyane se gusenga dore ni umunsi w’isengesho? Ugasanga ntatinye kukubwira ngo jyayo wowe, ufite ibyo ujya gusaba, njye mfite byose, ntacyo nkeneye! Hari abirata ko bafite ubutegetsi, ko bafite amagara mazima, yewe hakaba n’abirata ibyubahiro bakesha umurimo bakora, ugasanga utari mu rwego rwe atari umuntu cyangwa adakwiye kumwegera.

Ibyo dufite,twaba twabihawe n’ubushobozi bwo mu ishuri, ubushakashatsi cyangwa se mu byo washoboye kugira no kugeraho, ibyo byose ujye uzirikana ko nta na kimwe kifitimo ubudahangarwa bwatuma kiramba kigahoraho. Byose birashira, bikagenda ubireba, waba ubigizemo uruhare cyangwa se ntarwo ubigizemo. Twese twibonera ko, ubutunzi, ubuzima, ibyubahiro n’ubundi bubasha benshi bagira gutya ugasanga bararata, tubibona bisenyuka, yewe n’ubuzima bukarangira buducitse, tugafata inzira y’abatubanjirije, iyi si tukayisiga. Tugomba gukora ngo tubeho, ariko ntibikabe impamvu y’uko hagira uwo dusuzugura cyangwa dusuzuguza.

Muri iyi si yacu, icyo nabonye kitibagirana kandi kigatera ishema ni urukundo, ni ineza umuntu yakoreye abandi. Usanga abantu bagenda babihererekanya cyangwa babyandika kugira ngo bidasibangana cyangwa ngo byibagirane. Kubera ko Imana ari urukundo, usanga ubayeho akunda, urukundo rwe rukomeza kubera urugero amasekuru n’amasekuru y’abantu, aho bishimira ko urwo rugero rwakogera rugakomeza kuranga abo muri buri gisekuru.

Tugenekereje twafata urugero twasanze mu isomo rya mbere. Ni ishusho umwami Nebukadenitsari yeretswe mu nzozi. Yari ishusho ifite imisusire nk’iy’umuntu, ariko buri gice gikoze iryo shusho kiri mu butare bunyuranye. Umutwe wari zahabu, igituza n’amaboko ari feza, inda n’amatako ari umuringa, amaguru ari icyuma naho ibirenge ari icyuma kivanze n’ibumba. Nkuko Umuhanuzi Daniyeli yabisobanuriye umwami, ko umutwe ushashanya ingoma ye, ibindi bice bigashushanya izindi ngoma zizaza nyuma, ari ko zirutanwa mu gukomera no kwamamara, nyamara birangira iryo shusho rihinduwe umukungugu n’ibuye ridahiritswe n’ikiganza cyangwa ubushake bwa muntu.

Ibyo bitwibutsa ko, uko umuntu ateye kose, yakira, yakena, yakomera, atakomera, yakubahwa cyangwa agasuzugurwa, ikigaragara ni uko arangira asoje ubuzima uko yabutangiye. Twese tugera hano ku isi ntacyo tuzanye, dupfumbase ubusa, tukayivaho ibiganza birambuye ntacyo byarata, tukagenda ntacyo tuyikuyeho mubyo twaruhiye. Nyamara burya hari ibintu biduherekeza mu mibereho yacu: ni ibyiza, ni ineza yaturanze iraduherekeza kandi igahora ari umurage w’abawe ndetse n’abandi.

Ngibyo ibyo dukwiye kwiratana, kurata, kwamamaza tukabiratira abandi. Duharanire ko twagira inkuru nziza dusigira abacu, ibyo nta kizabisiba kandi ubwabyo biziyamamaza kandi biherekeze uwabikoze, aho kurata ubutunzi, ubwiza n’imitungo birangirana n’umunsi dushiriyemo umwuka. Urahore uzirikana ko Ineza, urukundo n’impuhwe aribyo dukwiye kwamamaza no kuratira abandi kuko byo bizahoraho.

Nyagasani, uzi neza ibyifuzo byacu n’imibereho yacu, turagutakambiye, uduhe kumenya igikwiye, icyiza kidufasha kumenya ko uri kumwe natwe kandi ibyo dufite bidufashe kubahana, kubana nk’abana bawe kandi tugahora twishimiye ko tugufiteho ubutoni bwo kutubera Umubyeyi natwe tukakubera abana. Aho kurata ibiraye biri busenyuke cyangwa biri buyoyoke. Amina

Padiri Anselimi Musafiri

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho