Ni iki Yezu atakoze?

ICYUMWERU CYA 27 GISANZWE A, 4/10/2020

AMASOMO: Iz. 5, 1-7; zab 79; Fil 4, 6-9; Mt 21, 33-43

“ICYO NAGOMBAGA GUKORERA UMUZABIBU WANJYE NKABA NTARAGIKOZE NI IKI?”

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

Uyu munsi turahimbaza icyumweru cya makumyabiri na karindwi mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa liturujiya, umwaka A mu myaka y’imbangikane. Mu masomo matagatifu y’uyu munsi Nyagasani arakomeza kutwigisha akoresheje imigani ifatiye ku muzabibu.

Umuhanuzi izayasi aravuga agahinda k’umuhinzi wakoze ibishoboka byose agategura umurima we neza, agashaka ingemwe z’indobanura, akubaka uruzitiro rwo kurinda umuzabibu we, agashyiraho abarinzi… mbese agakora ibishoboka byose nk’umuhinzi w’umwuga.

Yubatse urwengero kuko nta kindi yari ategereje kitari umusaruro uberanye n’ubwitange bwe. Yari yiteguye umusaro mwiza ariko birangira abonye umusaruro mubi. Ikibazo cye gifite ishingiro. Ati: “icyo nagombaga gukorera umuzabibu wanjye nkaba ntaragikoze ni iki?” Iki kibazo ntabwo gitegereje igisubizo kuko igisubizo aragifite. Ntacyo atakoreye umuzabibu we wamutengushye. Ni na yo mpamvu ahita avuga ibyemezo bikomeye agomba kuwufatira, mu rwego rwo kuwuryoza ubwo ubuhemu bwawo.

Umuhanuzi Izayasi ntaduheza mu marenga ararangiza adusobanurira ko umuzabibu w’Uhoraho ari inzu ya Isiraheli, ingemwe z’indobanure yakundaga zikaba abantu bo muri Yuda. Ngo Nyagasani yari abatezeho ubutungane ariko baratemagurana! Yari abatezeho ubutabera none, abatishoboye baracura imiborogo!

Bavandimwe, umuhanuzi avuye ku muzabibu agera ku bayisiraheri, tuve ku bayisiraheri tujye ku ba Kristu, tuve ku bakristu muri rusange tujye ku bakristu b’abanyarwanda. Nk’umuzabibu wa Nyagasani, twera imbuto imeze ite? Ni imbuto Nyagasani yishimira kuko ari yo yari adutezeho? Igisubizo nkeka ko uretse kwigiza nkana buri wese yakwemeza ko ntaho dutaniye n’uriya muzabibu uvugwa n’umuhanuzi Izayasi. None se ni iki Nyagasani atakoreye abanyarwanda cyari gutuma abanyarwanda batera imbuto mbi nk’iyo beze kandi bakera?

Nyagasani aratwifuzaho ubutungane ariko inzangano n’urwikekwe ni byose mu banyarwanda. Nyagasani aratwifuzaho ubutabera ariko abanyantege nke amarira ni yose babuze kirengera, abakire bararushaho gukira abakene barushaho gutindahara. Hari ababaho ku kigero cyo hejuru cyane abandi bakubitira abana kuryama. None se Imana yabwiye abayahudi ariya magambo akakaye izabura kuyatubwira  kandi dufite imyitwarire nk’iyabo? Ibyo ari byo byose Imana ntiyifuza urupfu rw’umunyabyaha ahubwo yifuza ko yisubiraho agakiza ubugingo bwe.

Ivanjili ntagatifu tuzirikana na yo iri mu cyerekezo kimwe n’isomo rya mbere ariko yo ikibanda cyane ku bayoboye abandi. Nyagasani Yezu mu mugani w’abanyamizabibu b’abahotozi yabwiraga abigishamategeko n’abakuru b’umuryango.

Nk’uko byagendekeye umwami Dawudi, ubwo nyuma gusambanya Betsabe no kwicisha umugabo we Uriya, agatumwaho umuhanuzi Natani akamubwirira mu mugani icyaha gikomeye yakoze, umwami Dawudi yararakaye cyane maze uramubwira ati: “ndahiye Uhoraho nyir’ubuzima!Umuntu wakoze ibyo akwiye urupfu.” (…) Umuhanuzi Natani ati: “uwo muntu ni wowe.” (2sam. 11,1-12,25).

N’aba bigishamategeko n’abakuru b’umuryango ubwo Nyagasani yababwiraga uriya mugani ntibumvaga bibareba kugeza rwose ubwo bikatiye urubanza, bati: “abo batindi azabica urw’abagome, maze imizabibu ye ayatire abandi bahinzi bazajya bamuha ibyatamurima uko isarura rigeze”.

Bavandimwe, dushobora kwibwira ko abayobozi b’uyu munsi babwirwa ari abayobozi bakuru ba Kiliziya ariko ntitugomba kwibagirwa inshingano zikomeye twahawe ubwo twabatizwaga. None se hamwe na Kristu, ntitwagizwe abasaserdoti, abahanuzi n’abami? Ntitugire undi dutunga urutoki ahubwo nitwisuzume turebe uburyo ducunga umuzabibu Nyagasani yaturagije. Ibyo tubirebe mu ngabire zitandukanye yaduhaye. Nyagasani akeneye kubona umusaruro uva mu byiza yatugabiye.

Pawulo mutagatifu mu isomo rya kabiri aratubwira zimwe mu mbuto Nyagasani adukeneyeho. – Ikitwa ukuri cyose kimwe n’igikwiye kubahwa, igitunganye, ikitagira inenge, igikwiye gukundwa no kuratwa, mbese ikitwa ingeso nziza cyose – kugira ngo ibyo tubigereho aratugira anama ati: “ntimugire ikibahagarika umutima, ahubwo nimenyeshe Imana icyo mukeneye cyose, muyisenga, muyinginga, muyishimira. Maze amahoro y’Imana arenze icyitwa ubwenge cyose, ahore mu mitima no mu bitekerezo byanyu, muri Kristu Yezu”.

Bavandimwe, muri byose dusabe Nyagasani ingabire ye kuko tutayifite nta na kimwe twageraho.

Umubyeyi Bikira Mariya atube hafi adusabira by’umwihariko muri uku kwezi kwa Rozari.

Padiri OSWALD Sibomana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho