Ni ikihe gisabisho kinyura Imana Data?

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya mbere cy’Igisibo A

Amasomo: Iz 55,10-11; Z 34 (33); Mt 6,7-15

Mu Ivanjili ntagatifu, Yezu Kristu aradusaba kwitwara nk’abana b’Imana kandi koko turi bo tubikesha batisimu twahawe. Ikintu nyamukuru kiranga imyitwarire y’umwana imbere y’umubyeyi we ni ukumvira no kwizera. Umwana mwiza yumvira umubyeyi we kandi akamwizera kuko ari we akesha kubaho.

Umwana usaba igikwiye kandi akagisabana ukwizera no gushyira mu gaciro, si ngombwa ko asukiranya amagambo cyangwa se avuga menshi. Kubera ko Se iyo ari mwiza atigera afata umwana we nk’umugaragaru cyangwa umucakara, ibyo bituma nta cyo ahisha abana be mu byo atunze cyangwa mu mibereho rusange y’umuryango. Bityo umwana uzi neza ubushobozi bw’ababyeyi abasaba ikintu runaka abizeye kandi agasaba ibiri mu mushobozi bwabo.

Imana ni yo Mubyeyi w’ikirenga, udukunda byahebuje kandi wumva abana be akabaha ikibakwiye. Ku bw’impuhwe zayo, Imana Data igirira neza ababi n’abeza, abibuka kuyisaba n’abatajya babyitaho. Byongeye, hejuru yo kuduha ibyo tuyisabye igihe isanze bikwiye kandi bikenewe, Imana Data yongeraho no kuduha ibyo tutajya twibuka cyangwa dutinyuka kuyisaba, Yo ubwayo ibona ko dukeneye.

Mu byo dusaba byose, tujye twibuka kubanza no kwibanda ku gukuza Imana. Igisabisho cy’ibanze kandi gihuye n’itegeko rya mbere mu y’Imana ni iki: Dawe, izina ryawe niryubahwe. Twese tugomba gusaba ko ugushaka kw’Imana gukorwa mu buzima bwacu bwa buri munsi. Umugambi wayo ubanzirize ibyo nkora, kandi byose mbikore mu murongo wayo, mbisoreze muri yo. Byose bibe mu gushaka kwayo.

Ibi bihuye n’itegeko nyamukuru twahawe ryo gukunda Imana n’umutima wacu wose, uko turi kose n’ibyacu byose. Imana igire umwanya w’ikirenga mu buzima bw’abemera. Erega ni na cyo twasezeranye tubatizwa: twasezeranye guhigika Sekibi n’ibirwanya Imana na muntu byose, dusezerana gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza.

Igisabisho cya kabiri tugomba kwitaho mu mubano wacu na Data, gishamikiye ku cya mbere. Uwakunze Imana Data, ntatana no gukunda uwo Imana yiremeye mu ishusho ryayo. Yezu ati nukunda Imana n’uwo uri we wese, uzanakunde na mugenzi wawe nk’uko wowe ubwawe wikunda. Bimwe mu bigaragaza ko dukunda Imana koko, ni uko twihatira gusangira no gusaranganya rya funguro rya buri munsi, n’abashonji. Ni uko kandi tubabarira abaducumuyeho tugiriye ko natwe Imana yatubabariye mu mwana wayo Yezu Kristu.

Bavandimwe, tworohere Imana maze itwiyoborere. Dukomeze tugire igisibo Gitagatifu. Yezu Nyirineza naza azadusangane impuhwe n’urukundo.

Padiri Théophile NIYONSENGA /Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho