Ni jye Uhoraho, Imana yawe, ukwigisha ibikugirira akamaro

Inyigisho yo ku wa gatanu, Icyumweru cya 2, Adiventi, 2013

Ku ya 13 Ukuboza 2013 – Mutagatifu Lusiya, umumaritiri

Iyi nyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Iz 48,17-19, 2º. Mt 11,16-19

Muri iki gihe cya Adiventi, amasomo ya none aduhamagariye gukanguka tugahugukira inyigisho zitugirira akamaro zikatuvana mu gice cy’abana b’ibitambambuga basabayangwa batazi icyo bagomba gukora. Abo bana batamba ku mbuga, ntibashobora kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza, ukuri n’ibinyoma; ntibamenya ubashuka n’ubagira inama. Iyo bahuye n’ubayobya, ni ibyo bagana mu manga; ariko iyo bahuye n’ubakunda koko abashakira icyiza by’ukuri bashobora gukura neza no kugenda baca akenge.

Ubwenge buganisha ku byiza ntitubutegereje mu isi yataye isaro ku bera inyigisho z’amafuti zikunze kuyumvikanamo zigamije kugomera Imana. Umunzani upima ibyo twumva byose aho ari ho hose ni uyu: UHORAHO IMANA YAWE ukwigisha ibikugirira akamaro. Muri iki gihe twese twahagurukiye kwihugura mu mashuri turonkeramo ubumenyi bunyuranye mu by’isi; kuva ku mwana kugera mu musaza n’umukecuru bakereye inzira y’ishuli na za kaminuza…Ari ko se ubwenge burushaho kwiyongera? Ibyo tuvuga n’ibyo dukora, iyo bidahuje n’ukuri kuturonkera amahoro n’ubutungane kuri buri wese, dusa n’aho twigiye kutamenya! Iri ryaba ari ishyano! Tuzirikane amasomo ya none kandi duhuguke kugira ngo hatagira uzadushuka ku buryo ubu n’ubu. Tuzi aho Ukuri kuri, turagushakashaka…Tukugeraho iyo duhuye na Soko y’Urukundo n’Ukuri: UHORAHO IMANA ishobora byose Se wa YEZU KRISTU.

Isi yagize igihe cyo kumenya Imana Data Umugenga wa byose. Kiliziya yagerageje kwigisha Ukuri gukiza kugira ngo imurikire abayobejwe n’imirongo y’ibitekerezo biganjemo ubwikunde, inda nini n’uburyarya. Habayeho abatoterejwe kwigisha ibigira akamaro kuruta ibindi, habayeho abiziritse umukanda bakandagira mu ijuru bakiri ku isi, abo ni abatagatifu; habaye igihe cyo gutanga uburere bufasha abana gukura bakunda Imana!

Nyamara muri iki gihe, Imana yitegereza abari ku isi twese igasanga amahoro yacu ari make maze ikabwira buri wese iti: “Nyamara iyo ujya kwita ku mategeko yanjye, amahoro yawe aba asendereye nk’uruzi…”. Ubundi ayo ni amagambo Imana yatumye umuhanuzi Izayi kubwira umuryango we igihe wibukanaga agahinda ukuntu Ingoro y’i Yeruzalemu n’umugi wose byari byarasenyutse. Abayahudi bibazaga uko byari byarabagendekeye, Umuhanuzi Izayi abasemurira icyo Imana ubwayo yababwiraga: isenyuka ryari ryaratewe no kwitarura Imana ya Isiraheli. Babaye nk’abikubita agashyi bagaruka mu nzira nziza. Nyamara ariko ako gahenge ntikabuze kongera kuzimira igihe Umwana w’Imana, Umukiza YEZU aje bakanga kumwemera. Habanje kuza integuza ye, Yohani Batisita maze bamuha urw’amenyo ngo arirata ntarye akizigira mu butayu. Inyigisho ityaye ye ntibayitayeho kugeza ubwo Umwana w’Imana na we atangiye kwigisha iby’Ingoma y’Imana bakamuhunga bavuga ko ari incuti y’abanyabyaha yegeranaga urugwiro n’impuhwe kugira ngo abakize ibyaha. Icyo gihe, Abayahudi babaye ntamunoza maze ubwenge bwabo buringanira n’ubw’ibitambambuga. Kubera kunangira, igihe cyarageze maze Ingoro biratanaga irasenywa ntihagira ibuye risigara rigeretse ku rindi.

Inyigisho Nyagasani Imana Data Ushoborabyose aduhaye, idufitiye akamaro kuko ishaka kudukangura kugira ngo amazina yacu azandikwe mu ijuru aho kuzimangatana. Avuze atya: “…izina ryawe ntiryari kuzasibangana, cyangwa se ngo ryibagirane imbere yanjye”. Umuntu wese uyumvishe muri twe ahugukire kwita ku buzima Imana imuhamagarira: Yo nyine, izi neza ko bamwe muri twe bibereyeho uko babyumva kuko bagamije kwikuza no gushyira imbere izina ryabo, ubukungu n’ubuhangange ku isi…Nyamara ibyo byose niba byirengagije icyubahiro cy’Imana, nta kamaro kabyo kuko nyuma yabyo tutazibukwa ukundi. Uhoraho yitegereza abantu b’ibikomerezwa ku isi nyamara bahagurukiye kumurwanya bagamije kwihesha ikuzo ku isi…ababazwa n’uko umunsi bapfuye bazazikwa ntibongere kwibukwa ukundi.

Nimucyo dusabirane gukataza mu kumenya Ukuri no kugutangariza isi kugira ngo ikire. Twisunge Mutagatifu Lusiya wishwe azira Ukuri k’ukwemera. Dusabirane kugira ubwenge burenga ubw’ibitambambuga maze duhore dutambukira gutsinda urugamba turwana na Nyamurwanyakristu udahwema kwitotomba mu isi. Uko turwana tugatsinda, ni ko Imana ihabwa ikuzo, ni ko abavandimwe babohoka muri KRISTU NYAGASANI. Nasingizwe iteka. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho