« NI JYEWE MUGATI UTANGA UBUGINGO »

INYIGISHO YO KU WA GATATU W’ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA (UMWAKA A)

Ku ya 07 Gicurasi 2014

(Intumwa 8, 1-8 ; Zaburi 65 ; Yohani 6, 35-40)

1. Ese ye, harya ubu buzima tubutegerejemo iki ? Ubundi se kuki tubukomeyeho? Harya, iyo dukora tugatunekwa tukabona umubyizi w’umunsi turawucyuye, ni iki kiduha imbaraga zo kuzinduka dusubira ku murimo ? Harya utagize icyo anywa, ntagire icyo arya yabaho iminsi ingahe ? Ese hari indi mpano twahawe iruta ubu buzima ? Harya iyo umuntu akwiciye, aho gutuza ahubwo akazura umugara maze n’abasigaye akabadukamo akabatoteza bikomeye kugirango babeho batariho, amaso yawe n’umutima wawe ubyerekeza he ? Urupfu rwa mutagatifu Sitefano, wapfuye asabira abarimo kumutera amabuye, hamwe n’inyigisho z’Ivanjiri y’uyu munsi, biratwereka aho twashakira ibisubizo by’ibi bibazo.

2. Mu ivanjili Umubyeyi wacu Kiliziya yaduteguriye nk’ifunguro ry’uyu munsi, baratubwira ko Yezu ariwe mpano iruta izindi zose ku muntu wemera. Yezu abitubwira muri aya magambo : «Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho ». Iyi nyigisho Yezu ayisubiramo kenshi yerekana ko we nyirizina ari we mpano katarushwa abantu baronse hano kw’isi. Koko rero, nta rindi zina rikiza abantu babonye hano kw’isi ritari irya Yezu. Avuga ko ariwe rumuri rw’amahanga (Yoh 8, 12), ko ariwe mushumba mwiza (Yoh 10, 11), ko ariwe rembo ry’intama (Yoh 10, 7), ko abandi bose baje mbere ye, ari abajura n’ibisambo, n’intama zikaba zaranze kubumva (Yoh 10, 8), ko uzamunyuraho yinjira azakizwa, ko azishyira akizana kandi akabona urwuri arishamo (Yoh 10, 9), ko umujura agenzwa no kwiba, no kwica, no kurimbura, ko nyamara we yazanywe no kugira ngo intama zigire ubugingo, kandi zibugire busagambye (Yoh 10,10). Arakomeza ati « nijye zuka n’ubugingo, unyemera n’aho yaba yarapfuye azabaho » (Yoh 11, 25), ati « nijye nzira, ukuri n’ubugingo (Yoh 14, 6), ati « ndi umuzabibu mwe mukaba amashami. Uba muri jye, najye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi ; kuko tutari kumwe ntacyo mwashobora » (Yoh 15, 1). Ivanjiri irangiza itubwira ko abamukomeyeho, Yezu azabazura ku munsi w’imperuka. Yee, ibikorwa byiza byacu nta kabuza tuzabihemberwa.

Tugaruke ku rupfu rwa Sitefano n’itotezwa ryarukurikiye

3. Sitefano yazize ukwemera yari afitiye Yezu wazutse mu bapfuye. Kuva azi ko uwo yemera yazutse mu bapfuye akaba ari muzima, nta kintu cya hano kw’isi yari agitinya ku buryo cyamubuza kumukurikira no kumubera umuhamya. Sitefano yabaye umumaritiri wa mbere. Yazize ko yatinyutse agakora ibyo abategetsi bari barabujije. Twibuke ko muri ibyo bihe, intumwa za Yezu zahozwaga ku nkeke. Zigafungwa, zigafungurwa zikongera zigafungwa. Zigahatwa ibibazo n’inkoni rugeretse. Abategetsi bakaba bari barazihanangirije ko zitagomba kwongera kwigisha mu izina rya Yezu. Zagombaga gufunga kimya. Ariko ntizabikoze. Mu rupfu rwe, Sitefano yagaragaje ubutwari bukomeye n’ubumuntu mu gihe abamuteraga amabuye akaza gupfa, yabasabiye kuri Yezu agira ati «Nyagasani, ntubahore iki cyaha. »

4. Iyicwa rya Sitefano ryari rishyigikiwe n’umufarizayi w’umuhanga, wari ufite ubwenegihugu bw’abakoloni b’Abanyaroma. Uwo nta wundi ni Sawuli waje guhinduka akaba umwigishwa wa Yezu, akitwa Pahulo. Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kitubwirako Yezu yamubonekeye ajya i Damasi gushakisha abayoboke b’icyo bitaga “ingirwadini” ry’Abakristu. Yagombaga kubafata, bakabohwa, bakoherezwa i Yeruzalemu kugirango banyongwe. Ubu Pahulo nawe abarirwa mu mabuye akomeye agize fondasiyo ya Kiliziya.

Ababibana amarira bazasarurana ibyishimo

5. Abiswe “Abakurambere ba Kiliziya” (les Pères de l’Église) nibo bavugaga bati : “amaraso y’abamaritiri ni imbuto y’ubukristu”. Mu myaka ya mbere y’ukubristu, abayoboke ba Yezu barishwe barongera baricwa ! Ariko Yezu ntiyigeze abatererana. Ingoma ye barwaniye ubu imaze imyaka ibihumbi bibiri. Burya inyigisho zishingiye ku rukundo no kubabarirana ntabwo zijya zihinyuka, uzirwanya niwe zihitana.

Abantu bo mu kigero cyacu, bo mu myaka ya za mirongo ine, bazi itotezwa no guhigwa ngo wicwe icyo bisobanuye. Cyane cyane Abayobozi ba Kiliziya : abepiskopi bishwe si bake, abapadiri ba diyosezi nka Byumba, Nyundo na Kabgayi bishwe ku buryo wagirango ababicaga bari bahanzweho ! Mu myaka ya mbere ya Kiliziya abahamya benshi ba Yezu bishwe n’abari bafitiye ubwoba abantu bigishaga ko aho guhakana ukwemera kwabo bahitamo gupfa kuko bari bizeye kuzuka mu bapfuye.

Abantu bose bahamya ukwemera bafitiye Yezu Kristu muri ibi bihe bitoroshye, nabo barategurira ejo heza abana benshi b’Imana. Barimo babibana amarira, ejo-ejobundi bazasarurana ibyishimo. Kandi umuryango w’abemera ntabwo uzabibagirwa. Ingero za hafi dufite ni abapapa Yohani wa XXIII na Yohani Pawulo wa kabiri baherutse kugirwa abatagatifu. Ijambo rya mbere Mutagatifu Yohani Pawulo wa kabiri yagejeje kw’isi akiba papa ni irigira riti “nimushire ubwoba” (n’ayez pas peur)! Abazi amateka bazi ko ubukomunisiti bwatotezaga Kiliziya n’abemera bwaje gusenyuka kubera ingufu n’ubutwari ukwemera gutanga. Dusabe kugirango n’iwacu hazabe abatagatifu tuzajya twibukiraho ukwemera kuzuye ubutwari bagaragaje kugirango abenshi babone agakiza!

Nitumurikirwe n’iyobera ry’ukuzuka mu bapfuye

5. Bavandimwe, ivanjiri y’uyu munsi iratwibutsa ko ushyize ukwemera kwe muri Yezu Kristu atajya akorwa n’isoni. Ubugira kabiri Ivanjiri yavuze ko uwemeye akizera Yezu, we ubwe azamuzura mu bapfuye. «Icyo Uwantumye ashaka ni ukutagira n’umwe nzimiza mu bo yampaye, ahubwo nkazamuzura ku munsi w’imperuka. Icyo Data ashaka, ni uko ubona Mwana wese akamwemera, yagira ubugingo bw’iteka, maze nkazamuzura ku munsi w’imperuka. » Ibanga ry’ukuzuka kwa Yezu n’ukwacu nirikomeze risusurutse imitima yacu, ritumurikire, ridutere gucya mu maso, no kumubera abahamya dushize amanga.

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho