Inyigisho yo ku cyumweru cya 4 cy’Igisibo ( Laetare = Nimwishime), umwaka B, Ku wa 11 werurwe 2018
Amasomo: 2Matek 36, 14-16.19-23; Zab137(136); Ef 2, 4-10; Yh 3, 14-21.
Bavandimwe bana b’Imana Kristu Yezu akuzwe,
Kuri iki cyumweru cya kane cy’igisibo, icyumweru cyo kwishimira iminsi tumaze dukora urugendo rw’igisibo, amasomo twumvise aduhaye umwanya wo kuzirikana ku kintu gikomeye cyane mu buzima bwacu nk’abakristu: Kristu ni Urumuri rw’isi ! Iyo niyo mpamvu icyumweru cya none bacyita, icyumweru cya Kristu-Rumuri rw’isi, kikaba kandi ari ni icyumweru cy’abatowe bifuza kugira amaso mashya y’ukwemera, tutibagiwe ko ari ni icyumweru cy’abemera Kristu bose. Bityo icyi cyumweru kikitwa icy’ibyishimo: “ Laetare”.
Reka tuzirikane ibyo tugendeye ku masomo matagatifu tumaze kumva.
Mu isomo rya mbere, ryo mu gitabo cya kabiri cy’amateka, turabwirwa uko Imana itigeze na rimwe itererana umuryango wayo, ko nubwo uwo muryango wateshukaga ukohoka ku bigirwamana by’amahanga Imana yo itigeze iwutererana yakomeje kuvutsa abacunguzi muri uwo muryango yemwe igeze naho ikoresha umwami w’umunyamahanga nka Sirusi umwami w’ubuperisi twumvise.
Mu byukuri ahagana mu mwaka wa 598 umwami Nebukadinetsar w’i Babiloni yateye Islaheri atsemba buri kintu uhereye ku Ngoro, nuko atwara benshi mu bunyago, ariko nyuma nkuko amateka abigaragaza ubwami bwa Babiloni bwari butegetse isi (puissance mondiale) bwaje gusimburwa n’ubwami bw’ubuperisi ariyo Iran y’ubu. Ni muri icyo gihe abayisraheli bongeye kubona agahenge bitewe n’iteka ry’umwami Sirusi w’ubuperisi wabemereye kugenda bakajya gusenga Imana yabo I Yerusalem, nicyo kuzamuka twumvise bivuga. Ese twe Nyagasani uyu munsi ntiyaba adusaba kuzamuka tuva mu bikorwa byacu bibi tugana ibyiza tukamwangira?
Akenshi iyo tuvuze ibikorwa bibi hari igihe dushaka ibyaha bikomeye: kwica, gusambana, kuroga, kwiba, mbega tugashakira mu nteruro z’amategeko cumi y’Imana, ariko tukibagirwa bimwe twita bito kandi aribyo mizi y’ibindi byose: inzika, kuvuga abandi nabi, ishyari, kutishimira ikiza ku bandi, urugomo… ibyo nabyo tujye twibuka ko bishavuza Imana, maze natwe ikatwoherereza abavugabutumwa bayo ngo badusabe kwisubiraho ntitunangire imitima yacu. Abayisraheli baracumuye birakomera kugeza aho Imana ibazinukwa.
Ese bavandimwe, aho twebwe Uhoraho ntazatuzinukwa kubera agasuzuguro kacu, twanga kubaha abasaserdoti yaduhaye ngo batuyobore ! Tujye twirinda kubamenyera nubwo batwimenyereza, kuko burya Imana ikoresha indimi zabo ikatubwira. Uyu ni umwanya Nyagasani aduhaye ngo buri wese yikebuke arebe uko yubahiriza amategeko n’amabwiriza y’Uhoraho atugezwaho mu ijwi ry’izo Ntore ze, cyane duhereye k’uko badushishikarije kubaho muri icyi Gisibo. Muri wa mugani w’umukungu na Lazaro hari ahagira hati : « Bafite Mussa n’abahanuzi nibatabumvira niyo haza uzutse mu bapfuye, ntibazareka kunangira Umutima » (Lk 16,29).
Uko kunangira umutima, ni ko twumvise mu Ivanjili aho batubwira ko urumuli rwaje mu isi, abantu bakikundira umwijima kuruta urumuli, kuko ibikorwa byabo byari bibi. Ibyo twabyumvise nyuma yaho batwibukirije ibyabaye ku bayisraheli ubwo bivumburaga kuri Uhoraho baciye kuri Mussa, bakijujuta bagira bati iyo muturekera mu misiri, Manu Uhoraho yari yabahaye bakayita ingirwamugati, nuko Imana ibaterereza inzoka zifite ubumara bitewe nuko kunangira umutima kwabo ndetse no kutubaha ibintu bitagatifu, hanyuma bamaze kugarizwa batakambira Imana banyuze kuri Mussa, niko gucura inzoka mu muringa nk’ikimenyetso, maze urebye iyo nzoka Uhoraho akamukiza, birumvikana ko Atari inzoka yakizaga ahubwo Uhoraho; natwe rero none turasabwa kurangamira Yezu ku musaraba maze akadukiza. Uko kureba batubwiye, si ugukanura amaso bisanzwe, ni ukurangamira iby’ijuru, tugahugukira gusenga nta buryarya nk’uko tubishishikarizwa muri buri Gitambo cy’Ukaristiya dutuye.
Ariko ubundi iyo tuvuze ngo Kristu ni urumuri, bishaka kuvuga iki ?
Ese urumuri ni iki ? Urumuri rusanzwe tubona rukomoka ku zuba, ku manywa : ni rwo ruha byose amabara tubona, rugatera agasusuruko. Urwo rumuri rugenga ibihe, rubyutsa abazima, rubumbura imyaka rugatera amizero. Abantu bose, bishimira urumuri kereste impumyi zitabona, ariko nazo burya iyo hakeye zishobora kubona ibicucu. Bityo urumuri rudufasha kubona ko kutitiranya ibintu.
Bavandimwe twe, Yezu ntitumumenya tumureba gusa, n’abafarizayi baramurebaga ariko ntibamumenye. Nta wushobora kumenya Yezu atamwemera . Ni koko Yezu ntawe yahatiye umukiro, umwemera arakira.
Muri buri Missa twegera Yezu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya, aho atwigaragariza by’ukuri mu bimenyetso by’umugati na divayi. Twibuke ko bidahagije guhazwa cyangwa gukora kuri Yezu ngo dukire, kuko uretse no kumukoraho Yuda n’abanyaroma bamubambye baba bararushije abandi bose umukiro. Byongeye kandi abamwambuye ntibakoze ku myambaro gusa na we bamukozeho ; abamukubise nabo ibiganza byabo byamukozeho, ariko ntibari bagamije gukira. Yuda we yaramusomye nkuko babigenzaga mu muco wa kiyahudi bagamije kwerekana ubuvandimwe, nyamara we yari agamije kumuhemukira.
Igihe k’Igisibo ni umwanya wo kudufasha kubaho tutryarya Imana. Hari umuntu wampaye ubuhamya ko akiri umwana yiga kujya mu missa, yabonaga inkumi n’abasore bava guhazwa bakoze mu mifuka nkuko bamwe muri twe bajya babigenza, hari nabo usanga aka ya ndirimbo ngo « hari abaguhabwa bikinira bakegera ameza barushanwa kugirango abandi bababone…. »,ngo yarababonaga bihuta akabihuza no kuwa kane mutagatifu, aho batubwira ko Yuda amaze gufata igisate cy’umugati yasohotse yihuta agiye kugambanira Yezu. Ngo buri gihe yabonaga aribyo bagiye gukora abo bamaze guhazwa ! Ntitwakwibagirwa kandi ko hari n’abatazi gusubiza wamubwira ngo umubiri wa Kristu umwe : nta kibazo, tumusangire, uramuhorane nawe …
Ese twe twitwara dute mbere, mu gihe duhzwa n’iyo tumaze guhabwa Yezu mu Ukaristiya ? Ntibihagije rero guhazwa, kuko binashoboka ko wamwegera ushaka kumugambanira.
Kumva ijambo rya Yezu nabyo ntibihagije, kuko hari abaryumva bagamije kumuhinyura no kumutegera mu byo avuga nk’abafarizayi tujya twumva mu ivanjili. Na n’ubu bariho kandi baturimo, twirinde kuba bo.
Hari igitabo mperuka gusoma umwanditsi avuga ko, abantu benshi muri iki gihe bazi Yezu w’amateka babwiwe. Abandi bakurikira uwo bigishijwe ariko batarigeze bahura na we mu buzima bwabo, cyangwa barahuye ntibabimenye. Abandi bagasa n’abagenda inyuma y’abandi nk’abafana b’umupira baherekeje abakinnyi ku kibuga. Natwe ibyo biduha kwibaza : Yezu wemera ni uwuhe ? Ni izihe mpamvu z’ukwemera kwawe ? Aho ntiwasanze ab’iwanyu basenga, nawe ugafatiraho nka rukurikira izindi. Buri wese yisuzume kandi yisubize, niba hari aho akosora abigire, asohoke mu kigare yigurire akagare ke !
Bavandimwe, Igihe cy’igisibo ni igihe cyo kwerekeza amaso yacu kuri Nyagasani, tukabonera ijuru mu byo dukora. Ni koko kutemera n’icyago gikomeye. Burya ngo kureba neza ni amahirwe, ariko kwemera bisumbyeho, ni amahirwe arenze, ni intangiriro y’Ingoma y’ijuru aho tuzareba Imana uko iri ubuziraherezo. Dusabirane guhumurwa na Kristu-Rumuri, tuve mu mwijima dusange urumuri kandi natwe tumurikire abandi.
Nyagasani Yezu nabane namwe !
Padri Emmanuel Nsabanzima,
ukorera ubutumwa i Kiruhura, diyosezi Butare