Ni kuki mushakira umuzima mu bapfuye?

Inyigisho yo ku wa 30 Werurwe 2013 – Ku wa gatandatu Mutagatifu

Igitaramo cya Pasika, Umwaka C – 2013

Ni kuki mushakira umuzima mu bapfuye? Ntari hano ahubwo yazutse”(Lk 24,1-12)

Bakristu, bavandimwe,

Kristu yazutse Alleluya! Alleluya !

Nk’uko mubizi, tumaze iminsi 40 turi mu gisibo. Twagitangiye ku wa gatatu w’ivu. Umusaserdoti yadusize ivu ku gahanga, atubwira ati”Ibuka ko uri igitaka, kandi ko uzasubira mu gitaka”. Ubundi ati” Hinduka. Garukira Imana maze wemere Ivanjili, wemere Inkuru Nziza y’urukundo kandi uyishyire mu bikorwa”.

Ndizera ko ayo magambo atinjiriye mu gutwi kumwe ngo asohokere mu kundi. Ntibyabaye kugosorera mu rucaca. Abakristu benshi barapfukamye, barasenga, barasiba, barigomwa, basaba Imana imbabazi mu isakramentu rya Penetensiya. Benshi babonye akanya ko kwiyunga n’Imana na bagenzi babo. Benshi bahagurukiye kuvugurura ubukristu bwabo koko. Bumvise ko ubukristu bushingiye mbere na mbere ku mutima wuje urukundo n’impuhwe, maze akuzuye umutima kagasesekara ku munwa.

Koko rero bavandimwe, hari ubukristu bushaje, bukeneye kuvugururwa. Ubukristu bw’izina gusa, bwo kwitwa Alegisanderi, Yozefu na Yohani, Marita na Mariya, ariko tukitwara nk’abanzi b’umusaraba wa Kristu. Ubwo bukristu burashaje. Ubukristu bw’umwambaro,ukambara neza ku cyumweru no ku minsi mikuru, kuri Noheli no kuri Pasika ukajya mu Misa, ariko mu buzima bwa buri munsi imvugo yawe igahora ivubura amagambo y’urwango, ikinyoma, ishyari n’inzika; ubwo bukristu burashaje. Ubukristu bwo kubana n’abandi turenzaho, turyaryana, ubwo bukristu burashaje.

Twebwe abemera izuka rya Kristu, twahisemo, tumesa kamwe. Koko rero, ntagukorera abami babiri. Twahisemo Yezu wazutse, tumukomereho.

  1. Urumuri rwa Kristu

Muri iki gitaramo cya Pasika, Urumuri rwa Kristu rwamurikiye mu mwijima w’icuraburindi. Amagambo y’umusaserodoti aruherekeza yadutangarije Inkuru isumba izindi zose, inkuru y’izuka rya Kristu. Urumuri twaruhererekanyije buri wese rumugeraho. Ni uko Inkuru nziza igomba kwamamazwa, guhererekanywa ikagera ku bandi. Muri iri joro rihire, twateze amatwi Ijambo ry’Imana ryatwibukije amateka y’ugucungurwa kwacu. Ryatujyanye ku ivuko ry’umuryango w’abemera, ku mizi y’ukwizera kwacu. Twarangamiye Imana irema ijuru n’isi, igatandukanya urumuri n’umwijima. Igakomeza itandukanya amazi n’andi mazi kugira ngo ireme ubutaka bwumutse, aho muntu azatura. Ikurikizaho kumurema mu ishusho ryayo no mu misusire yayo, imutaka ubwiza n’ubwenge butangaje. Igihe Abayisiraheli bambutse Inyanja itukura, bakanyura ahumutse, ni nk’aho Imana yongeye kurema ubutaka bwumutse, ikabategurira inzira y’umukiro. Mu butayu, Imana izarera uriya muryango yarokoye mu mwijima w’ubucakara bwo mu Misiri, iwugire umuryango yihitiyemo, ubereyeho kumva Ijambo ry’Imana, no gukora ugushaka kwayo. Ijyanwabunyago i Babiloni ntirizakuraho uwo mugambi w’Imana. Abahanuzi Izayi, Baruki na Ezekiyeli bazatangaza ko Imana izababohora, ikabashyiramo umutima mushya, bakagirana isezerano rishya. Iryo sezerano Yezu yaryujuje adupfira ku musaraba. Mu mabaruwa ye Pawulo arabihamya, ku bwa Batisimu natwe tukinjira muri iryo sezerano.

Bavandimwe, dukomeze kuzirikana ku iyobera rya Pasika twibanda ku izuka rya Yezu n’ izuka ryacu.

  1. Yezu yazutse.

Ni kuki mushakira umuzima mu bapfuye? Ntari hano ahubwo yazutse”. Ese nemera ko Yezu yapfuye akazuka? Ni ukuri Yezu yarazutse. Izuka rya Yezu si umugani cyangwa igitekerezo abantu bahimbye. Umukristu ni uwemera izuka rya Kristu, agahimbaza icyumweru, umunsi w’izuka. Izuka rya Yezu ryahinduye isi. Urupfu rwahindutse ubuzima. Ukwemera kwa gikristu ni ukwemera izuka. Abakristu bonyine ni bo bemera izuka ry’abapfuye. Pawulo ati “Niba wemera ko Kristu ari Nyagasani, ukemera ko Imana yamuzuye, uzagira ubugingo”

  1. Kuzukana na Kristu

Ese nemera ko izuka ritangirira hano ku isi? Kuzuka kw’abantu biri ukubiri: hari izuka ry’imibiri, rizaba ku munsi w’imperuka, hari n’izuka ry’imitima riba buri munsi.

Izuka ryacu ritangirira hano kuri iyi si. Imva Nyagasani ashaka kudukuramo ni icyaha. Imva ni inzangano, amacakubiri, ishyari, inzika, ubugome, ubugizi bwa nabi, ikinyoma, ubujura, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi zose. Uwabaswe n’izo ngeso mbi ni nk’aho yapfuye, ni nk’aho ari mu mva. Uyu munsi Nyagasani aje kukuvana mu mva. Arakubwira nk’uko yabwiye Lazaro wari umaze iminsi ine mu mva ati”Sohoka” Niwumva ijwi rye ntunangire umutima ngo wigumire mu mva.

Emerera Yezu wazutse nawe akuzure, uzukane na We. Mwemerera akuvane mu gahinda, agusendereze ibyishimo; akuvane mu cyunamo, agutegurire ibirori, akuvane mu mwijima, akumurikire nawe ubere abandi urumuri, akuvane mu rupfu agusendereze ubuzima, ube muzima kandi utange ubuzima.

  1. Muzure abapfuye”

Ubwo ni ubutumwa Yezu wazutse aduha uyu munsi.” Aho munyura, muvuge ko ingoma y’ijuru yegereje. Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi”(Mt 10,7-8). Yezu aduha ubutumwa bwo kuzura abapfuye. Ese birashoboka? Niba Yezu abidusaba ni uko bishoboka. Si ukubasubiza ubuzima nk’uko Yezu yazuye Lazaro. Ni ukubafasha kugira ubuzima nyabuzima, bitari ukurushya iminsi.

Koko rero, abanyarwanda bavuga ko hari umuntu upfa bagahamba, hakaba n’undi upfa ahagaze. Abo bapfuye bahagaze nibo Yezu atwohereza ho. Tugomba kubafasha kuva mu mwijima, mu cyaha, mu ngeso mbi bakagendera mu rumuri, bakaba abana b’urumuri. Ni ukubavana mu gahinda bakagira ibyishimo.

Koko rero, abanyarwanda benshi bameze nka wa muntu Ivanjili itubwira wari mu rugendo ava i Yeruzalemu ajya i Yeriko (Lk 10, 30-35). Yaje kugwa mu gico cy’abajura, baramwambura, baramuhondagura bamusiga ari intere. Haza kunyura umunyasamariya w’umunyampuhwe, aramubona, amugirira impuhwe, amwitaho. Abanyarwanda benshi barakomeretse, bafite ibikomere ku mubiri no ku mutima. Nk’abakristu dufite ubutumwa bwo kwemerera Yezu akatwomora ibikomere dufite natwe tugafasha abandi gukira ibikomere tubagaragariza urukundo. Burya urukundo ni umuti utagereranywa. Babyeyi, mujye mutungisha abana banyu urukundo. Abashakanye, urukundo nirwo rwubaka urugo, ibindi biza ari nk’umugereka. Ubuze urukundo arwara bwaki ikira bigoranye. Barimu barezi, hari uburyo bwo kwigisha biga mu mashuri nderabarezi. Gukunda abanyeshuri niyo nzira iboneye yo kubaha ubwenge n’uburere buboneye. Bayobozi, mu kinyejana cya 21 birababaje kandi biteye agahinda kuba hari abagitegekesha igitugu, agahato n’iterabwoba. Gukunda abo muyobora no kubitangira niyo miyoborere myiza, ijyanye n’icyerekez o 2020.

Yezu wazutse araduha ubutumwa bwo kuba urumuri rw’isi. Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora basingize So uri mu ijuru. Guhimbaza Pasika by’ukuri ni ukwiyemeza kuva mu mwijima tukajya mu rumuri, tukabera abandi urumuri.

Umwanzuro

Bavandimwe,

dukomeze duhimbaze mu byishimo ibirori bya Pasika. Iyi Pasika ya 2013 ibere buri wese intangiriro y’ubuzima bushya. Dusezerere muntu w’igisazira, duhinduke abana b’urumuri, turangwe n’ubumwe n’urukundo. Kristu twemera atubere urumuri, natwe tumurikire abandi duhereye mu ngo zacu, mu miryangoremezo, ku kazi, mu mashuri n’ahandi. Umubyeyi Bikira Mariya abidufashemo.

Pasika Nziza kuri mwese.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho