Ni muzima kandi arakiza

TUZIRIKANE KU MASOMO YA LITURUJIYA YO KU CYUMWERU CYA II PASIKA TARIKI YA  28 MATA 2019: ICYUMWERU CY’IMPUHWE Z’IMANA.

 Isomo: Intu 5,12-16; Ibyah 1,9-11a.12-13.17-19; Ivanjili: Yh 20,19-31.

Bakristu namwe bantu b’Imana mwese, Kristu watsinze urupfu kandi akaba umwami w’amahoro y’ukuri, nahorane namwe kandi mumwemerere abigarurire. Pasika yacu ni Kristu witanzeho Igitambo! Aleluya, Aleluya!!!

Bantu b’Imana kuri iki cyumweru cya 2 cya Pasika, liturujiya y’Ijambo ry’Imana irakangurira buri wese ibintu bitatu by’ingenzi: Yezu ni muzima; Ubuhamya n’ibikorwa by’Intumwa ni isoko y’ukubohoka kwa benshi; Yezu ni we utanga amahoro arambye.

Yezu ni Muzima kandi arakiza: Intumwa za Kristu zimaze kwemera izuka rye zatangiye kumuhamya nta mususu! Ubuhamya bwabo Kristu yabuherekeshaga ibikorwa birimo gukira kw’abarwayi! Mu izina rya Yezu abacumbagira barahagurutse baragenda, mu izina rya Yezu benshi bakiriye Kristu nk’Imana n’Umukiza wabo, ukwemera kwatumye abantu bashyira abarwayi babo n’abahanzweho na roho mbi aho intumwa zinyura bagira ngo nibura niba Intumwa zitabakojejeho ikiganza igicucu cyabo kibanyureho maze bakire; abo bantu ntibigeze bicuza impamvu bazanye abarwayi ababo kuko mu Izina rya Yezu wazutse barakize. Yezu akeneye amaboko yawe kugira ngo ububasha bwe bugere ku babukeneye: witinya kuko akuri hafi ngo akwifashishe maze azahure imbaga irushye kandi inanijwe mu kwemera n’ubuhakanyi.

Igihe cya Pasika ni igihe cyo kwiyubaka mu kwemera ku buryo bwimbitse: Buri wese akava mu buhankanyi, akajya mu kwemera udategereje ibimenyetso bikaze nk’uko Tomasi yabisabye. Ni igihe kandi cyo gutekereza no kuzirikana ku mpuhwe Imana igirira buri muntu. Nk’uko Yezu atemeye ko Tomasi aguma mu buhakanyi kandi amukeneyeho kuba umuhamya w’ibyo yiboneye, na n’ubu Yezu ntiyifuza ko hari umukurikiye waguma mu icuraburindi ry’ukwemera, ubuhakanyi no kugerageza Imana. Mu mpuhwe zahebuje Yezu akuzaniye amahoro yakire kandi nawe uyasakaze mu bandi, ni we ukubwira ati: “Gira amahoro” mwana wanjye! Urahirwa niwemera utabonye!

Bantu b’Imana ndabatumira mu izina rya Kristu wazutse ngo mube intumwa z’amahoro! Amahoro arakenewe mu mutima wa muntu, mu miryango y’abantu, mu ngo zabo, mu gihugu cyabo! Ndahamya kandi ko ari yo mpamvu Yezu yazutse atangaza “amahoro” kuko ubuzima butagira amahoro nta mahoro yabwo. Amahoro ya Kristu yaje asanga Intumwa zihangayikishijwe n’ibyabaye ku wo bari biteze ko azababera Umukiza n’Umucunguzi akababohora ingoyi y’abanyaroma, akabaha ubwigenge n’ubwisanzure. Yezu yaje abahumuriza kandi abaha Roho Mutagatifu n’ubutumwa bwo kuba Intumwa z’amahoro. Muntu w’Imana na we uyu munsi Yezu wazutse arashaka ko umubera umutima n’umugabyi w’amahoro akenewe kandi asonzewe na benshi. Hora uzirikana ko Roho Mutagatifu wahawe atari uw’ubwoba ahubwo ari Roho “ukubohora” kandi ugutuma “kubohora”.

Mwese Nyagasani abahundagazeho urumuri n’imbaraga bye, ahumure ubwenge bwanyu kandi abahe kumwizirikaho nk’Umukiza n’Umucunguzi. Nabagwizemo imbaraga ze abigirishije impuhwe ze zihoraho iteka. Amen.   

Padiri NKUNDIMANA THÉOPHILE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho