Ni nde muhanga?

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 3 gisanzwe, ku wa 04 Werurwe 2016

 Amasomo: -Hoz 14, 2-10; -Zab: 80, 6-11.14.17; -Mk 12, 28b-34

Isomo rya mbere tuvanye mu gitabo cy’umuhanuzi Hozeya, rirangije ryibaza umuhanga wakumva ibyo Nyagasani yatangarije Isiraheli. Riduhishuriye ko mu by’ukuri umunyabwenge wese ubundi abizi. Uwo murongo wasoje wanaduhishuriye ko inzira z’Imana ziboneye kandi zigenderwamo n’intungane. Ngaho rero umuntu wese witoza ubutungane, ni umuhanga n’umunyabwenge mu gihe abateshuka izo nzira bicira urw’abahemu bakagaragara ku isi nk’abantu bigiye kutamenya!

Amateka y’Uhoraho n’umuryango we, agaragaza ko uburyo yagiye awuhugura wagenderaga mu nzira nziza witandukanya n’ibigirwamana by’amahanga; ariko akenshi bageraga aho bakayoba bikabakururira amamkuba. Nta na rimwe umuryango w’Imana wayisuzuguye ngo biwugwe amahoro. Ariko nyine Imana ni inyampuhwe igihe cyose, iyo bageraga kure, bagiraga n’amahirwe yo kumva impamvu y’amakuba yazaga ari nk’ibihano; iyo rero batakambiraga Imana, yabagiriraga impuhwe bagatunga bagatunganirwa. Ibyo byose nyine, ni byo umuhanuzi Hozeya yatwibukije, ndetse na Zaburi ya 80 yunze mu rye igaragaza uko Abayisiraheli batakambiye Uhoraho akabagirira impuhwe. Iyo Zaburi, ni imwe mu zifite intumbero yo kuririmbira Uhoraho irata Ubuntu bwe bwabakuye mu bucakara bwa Misiri. Iri mu zaririmbwaga mu mboneko z’ukwezi zisingiza ibigwi by’Uhoraho. Ibyo bisingizo mu nanga n’iningiri bishushanya umutima w’umuntu umaze gusagwa n’ibyishimo by’uko yamenye kugarukira uwamukijije akagendera mu nzira nziza. Tugerageze natwe uyu munsi w’imboneka dushengerere Yezu twicengezamo ubutungane cyane ko Papa yasabye Kiliziya yose kumara amasaha 24 mu isengesho ryo kurushaho kwegera impuhwe z’Imana. Isengesho ni inzira iboneye yo guhangana na Sekibi ikomeje kwishyira imbere ku isi yose.

Kugeza uyu munsi, amateka yacu afitanye isano n’aya Isiraheli. Buri wese abyiyiziho kuko akunda Imana ariko akanyuzamo agacubangana cyangwa akirengagiza icyiza akagwa rwose mu byaha. Birakwiye guhora tubaza Yezu icyo dukwiye gushyira imbere mu buzima bwa buri munsi. Birakwiye ko tunasabira abihaye gusuzugura nkana iby’Imana bashaka kuyivuguruza mu mugambi mwiza yateguriye mwene muntu. Umwigishamategeko wari umaze kumva uko Yezu yasubije ikibazo cyerekeranye n’izuka ry’abapfuye, yaregereye yibariza Itegeko risumba ayandi. Yezu Kirisitu yaramusobanuriye, natwe ahora abidusobanurira. Uzabyumva akabikurikiza, ni we muhanga koko, ni we munyabwenge, ni we wasomye arasobanukirwa: Gushyira imbere icyubahiro cy’Imana. Turi mu isi ikomeje kuzirikwa n’ibyubahiro n’amakuzo no gushakisha ubukire bw’isi Imana tuyiteye umugongo nta n’igitekerezo cy’uko aha turi ari iby’imyaka mike. Uzaharanira gukurikiza ibyo Yezu Kirisitu atubwira, ni we muhanga uzashobora gusiga umurage mwiza kuri iyi si. Nimucyo tubiharanire.

Yezu Kirisitu asingizwe, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Kazimiri, Lusiyisi, Apiyano na Basino, badusabire ku Mana Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho