Ni nde Mushumba nyawe?

INYIGISHO YO KUWA MBERE W’ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA 2020

AMASOMO:  Int 11, 1-18; Zab 42(41), 2-3; 43(42), 3,4; Ivanjili: Yh10,11-18

Bavandimwe Yezu akuzwe! Kuri uyu wa mbere w’icyumweru cya kane cya Pasika, icyumweru cy’Umushumba mwiza, aho tunasabira ihamagarwa ry’abitangira ubutumwa muri Kiliziya, turakomeza kuzirikana uyu Mushumba mwiza. Ni We Mushumba, akaba irembo ry’intama na Nyir’urwuri. Ubusanzwe, kumenya ko umuntu ari umushumba akongeraho mwiza si ibya bose, ni ibya Yezu koko. Abihamya muri aya magambo: ″Ni njye Mushumba mwiza, Nzi intama  zanjye , Umushumba mwiza yigurana intama ze , hari n’izindi ntama zitari mu rugo zigomba kuza″.

1.NI NJYE MUSHUMBA MWIZA

Yezu Kristu watsinze urupfu, ni We Mushumba mwiza koko. Ni we ubihamya. Akagaya n’abashumba batererana intama ikirura kije bagahunga.  Impamvu atanga y’Umushumba uta intama ikirura kije ni ubucancuro.  Ubucancuro butuma umushumba aho kureba intama ngo azikenure, aziteho ahubwo yiyitaho ubwe, akikungahaza ubwe, kuko intama ziba zitakimushishikaje. Bavandimwe, ushaka kuba umushumba mwiza wese narebere kuri Kristu maze yigane amatwara ye:  azi intama mu mazina yazo. Bigatuma buri ntama ayimenyera ikiyikwiye. Umushumba mwiza afungurira intama zikahuka, kandi yamara kuzifungurira akazijya imbere. Azijya imbere kubera ko azi aho ubwatsi butoshye buherereye. Ni yo mpamvu dusaba ngo ubushyo n’abashumba bakirangwa n’intege nke bazagere aho Umunshumba yakomoye ububasha.

2.NZI INTAMA ZANJYE

Kumenya intama si ukumenya umubare wazo cyangwa amazina yazo byonyine, ahubwo ni no kumenya imiterere n’imibereho ya buri ntama. Umushumba uzi intama ni we umenya izirwaye, izishonje, izavunitse n’izakomeretse cyangwa se n’izigifite ubuzima bwiza. Bityo izirwaye akazivura, izishonje akazigaburira, izavunitse akazunga, izakomeretse akazomora n’izigifite ubuzima bwiza akarushaho kuzitaho. Umucancuro yifatira iz’imishishe akazirya! Ntitukigane abashumba b’abacancuro.

3.UMUSHUMBA MWIZA YIGURANA INTAMA ZE

Yezu Kristu ni we Mushumba mwiza wemeye gutanga ubugingo bwe kubera intama ze. Ni we wagize uti: “Ntawagira urukundo ruruta urw’uharara amagara ye kubera incuti ze”. Ibi bijyana n’ibirango by’umuhamagaro w’abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya nk’uko twabihawe na Nyirubutungane Papa Francisko kuri iki cyumweru cya kane cya Pasika: ububabare, ugushimira, ubutwari n’igisingizo. Koko rero, umushumba mwiza ni uwitanga, ni uwigomwa. Kwitanga no kwigomwa biravuna kuko icyo wigomwe cyangwa utanze usigarana imanga yacyo. Gushimira bitwibutsa ko ibyo dutunze cyangwa dutanze atari ibyacu. Ni byo Yezu Umushumba mwiza yibutsaga Abigishwa be ko bahawe ku buntu bagomba no gutanga ku buntu. Ubutwari bivuga kudacika intege. Guhora umuntu yifitemo imbaraga n’icyizere cyo gusohoza ubutumwa ashinzwe ahagarikiwe na Kristu Umushumba mwiza! Niba Abanyarwanda barizeraga ko uhagarikiwe n’ingwe avoma, byabuzwa n’iki gutanga icyizere ku Muntu uhagarikiwe na Kristu Umushumba mwiza! Ni no muri urwo rwego tunahurira mu bisingizo bimurata ndetse natwe ubuzima bwacu bukaba igisingizo cy’Imana tubikesha kwitangira abandi.

4.HARI N’IZINDI NTAMA ZITARI MU RUGO ZIGOMBA KUZA

Igishimishije kurusha ibindi ni uko Yezu Umushumba mwiza azi ko n’intama zitari mu rugo ari ize! We ugira ati: ″ Mfite n’izindi ntama zitari muri uru rugo na zo ngomba kuzizana zikazumva ijwi ryanjye″. Mbega Umushumba mwiza! Ibi ni byo Petero yeretswe maze bituma yegera abakristu b’umuco utari uwa Kiyahudi ari byo kuvuga abanyamahanga, maze bibatera gusingiza Imana  yabahaye kwisubiraho ngo baronke ubugingo. Bityo rero, ibi biratwereka ko ubushumba bwa Yezu Kristu butarobanura kandi ko ari yo matwara agomba kuranga uwitwa umushumba wese.

Umubyeyi Bikira Mariya twisunga muri uku kwezi kwamweguriwe nadusabire kuba abashumba beza, no guhora twibuka ko turi abashumba bamwe ku bandi turangamiye Umushumba mukuru Yezu Kristu.

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho