Ni nde Nyamurwanyakirisitu?

2/1/2020: Mariya Mutagatifu Umubyeyi w’Imana

AMASOMO: 1º. 1 Yh 2, 22-28; Zab 98 (97), 1bcde-4; . Jn 1, 19-28.

1.Umwuka mushya turawizeye

Umwaka mushya turawumenyereye. Umwuka mushya na wo turawizeye. Amasomo Matagatifu muri iyi minsi ya Noheli asa n’aducengezamo umwuka w’Ibyanditswe Bitagatifu. Kiliziya yaduhitiyemo inyigisho za Yohani intumwa. Uyu muhamya wa Yezu arazwi cyane mu gushishikaza abayoboke. Agaruka cyane cyane ku Rukundo. Agaragaza uko Urukundo nyakuri rugenga imibereho y’abantu. Urwo Rukundo yigisha rushingiye kuri Yezu Kirisitu we Kuri nyakuri kugomba kugenga ibiriho byose. Yohani kandi ahamagarira abantu bose bavuga ko bemeye Yezu Kirisitu, kwirinda uwitwa Nyamurwanyakirisitu. Bagomba gutahura Nyamurwanyakirisitu uwo bakamugendera kure byanarimba bakamurwanya beruye.

2.Nyamurwanyakirisitu ntadutobere

None se uwo Nyamurwanyakirisitu ni nde? Yohani Intumwa avuga ko umuntu wese utemera ko Yezu ari Kirisitu. Umuntu wese ushaka guhakana cyangwa gukerensa ibya Yezu, uwo aba arwanya Ukuri kw’ Imana Data Ushoborabyose. Tuzirikane ariko abantu bose batazi Yezu kubera ko batigeze bamubwirwa. Abamenye ko ari we Nyagasani n’Umukiza, baramwamamaza. Bagira ishyaka ryo kumumenyekanisha aho bari hose kugira ngo abatamuzi bamumenye. Abamumenya bakamukunda akagenga ubuziam bwabo, bagenda bunguka ubwenge bubacengezamo iby’ijuru. Baryoherwa no kubaho kuko baba bazi ko baharanira ubuzima nyabuzima. Bakururwa n’ubuzima buzahoraho mu ijuru.

Kuva igihe Yezu ubwe yigishaga, Nyamyurwanyakirisitu yaragaragaye. Twasobanukiwe ko uwo Nyamurwanyakirisitu ari Sekibi, roho mbi mbese ikoraniro ry’amashitani. Twibuke igihe Yezu yirukanaga amashitani na yo agasakuza avuga ngo “Uradushakaho iki Mwana w’Imana? Wazanywe no kuduturumbanya igihe kitaragera?” (Mt 8, 29). Ayo mashitani yitwa roho mbi, ni yo ya mbere atishimira ko Yezu Kirisitu avuga cyangwa avugwa. Ni na yo yatumaga abantu bo mu gihe cya Yezu bagononwa bamwe bakanga kumukurikira. Ayo mashitani ni na yo atuma abantu b’ubu barwanya Yezu Kirisitu. Hari abamunnyega bakiha no kwigisha ko ibya Yezu ari ibinyoma. Amahirwe ni uko abatinyuka kurwanya Yezu ku mugaragaro ari bake. Ariko rero abakerensa Ivanjili bitwaje ko ari ibitekerezo abantu begeranyije gusa bitarimo ubwenge n’ikoranabuhanga, abo bose ni Nyamurwanyakirisitu ubahuheramo. Hari n’ubwo kurwanya Yezu no kumukerensa ku buryo bwose binabyara amatwara akocamye mu mvugo no mu ngiro. Si yo mpamvu se usanga hirya no hino hari indushyi nyinshi n’abakene bagoka. Erega ni na yo mpamvu nta mahoro kuri iyi si…

  1. Gutahura icyo cyago

Byaba byiza muri uyu mwaka twihaye intego yo gutahura Nyamurwanyakirisitu kumwamagana no gutangaza ukuri. Bwaba ari uburyo bwiza bwo gushimira Imana ishaka kuduhundagazaho umugisha wayo twasabye dutitirije mu ntangiriro za Mutarama. Dusabe imbaraga zo kuba integuza ya Yezu aho tugenda hose muri uyu mwaka. Mbese tuzakore nka Yohani Batisita twumvise mu Ivanjili: yakunze kwiyoroshya abwira bose ko atari we Kirisitu. Yagaragaje ukwicishabugufi kugira ngo Yezu Kirisitu abe ari we uvugwa.

Nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Bazili, Gerigori wa Naziyanzi, Adalarido wa Korubi (Corbie), Siridiyo na Makariyo badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

commodo et, porta. ut mattis ut