Ni nde udakwiye gukorera Ingoma y’Imana?

Ku wa 3 w’icya 26 Gisnzwe B, 03/10/2018

Amasomo: 1º. Yobu 9, 1-12. 14-16; Zab 88 (87), 10-15; Lk 9, 57-62

Ivanjili ya none iduhaye umwanya wo kongera gutekereza ku muhamagaro wacu. Umuntu wese umwanya ahagazemo awurimo ku bwa Nyagasani. Ni Yezu Kirisitu muri kumwe. Ni we ukwiye gushyira imbere mu byo ukora byose kugira ngo bigutunganire. Ariko kandi na none si byo kwihunza ingorane uhura na zo mu buzima urimo. Uzi neza ko Yezu Kirisitu yagukunze nawe ukagera igihe ukamumenya. Wasobanukiwe n’uko igikoresho gihamye adukirisha ari umusaraba yabambweho. Nawe aho uru uzi neza ko muri kumwe, ni na yo mpamvu wiyumvamo imbaraga zigukomeza mu ngorane uhura na zo.

Mu isomo rya mbere twongeye kumva ibya Yobu. Ntawe utazi uko uwo mugabo yageragejwe. Bamwe mu ncuti ze baje kumugira inama ariko ugasanga ibitekerezo byayo bibuze urumuri ruva ku Mana. Ukurikiye Imana Data Ushoborabyose Se wa Yezu Kirisitu wabambwe agomba gukomera ku rugamba. Yizera gukomezwa n’uwamutoye. Na ho ubundi gutorwa na Yezu ugahagarara nk’inkenekene cyangwa ukabangikanya iyo nzira n’ibindi, mu by’ukuri uba ugaragaje ko udakwiye gukorera Ingoma y’Imana. Cyakora, nta wakwibeshya ngo avuge ko gukurikira Yezu ari ugutandukana n’imibabaro. Oya. Uwo dukurikiye yarababaye ku musaraba. Iyi si turismo ntiyuzuyemo ibyiza gusa. Irimo n’ibituzungereza. Kugira ngo tutazubara twiyuzuze urukundo rutwunga ubudatana na Yezu Kirisitu.

Abantu Yezu atubwira, ba bandi bahuye na we mu bihe bitandukanye, twabigiraho gukanguka kugira ngo aho turi hose turangwe n’impumeko y’Inkuru Nziza. Uwa mbere ni uwafashe iya mbere akabwira Yezu ati: “Nzagukurikira aho uzajya hose”. Igisubizo Yezu yamuhaye kiradushushanyiriza ko ahari uriya muntu yashakaga kujya agendana na Yezu mu cyiciro cy’intumwa cumi n’ebyiri. Ni zo zagendanaga na Yezu urebye igihe cyose n’ahantu hose. Twumve ko uwo muhamagaro udaturuka kuri twe. Si twe twitora, Ntidushobora kwitorera umuhamagaro w’intumwa za Yezu Kirisitu. Nta wakwitoratoza ngo yirohe mu bupadiri, mu muryango uyu n’uyu w’abihayimana. Burya ni Nyagasani utora. Ni na yo mpamvu hahaguruka benshi bava mu ngo bajya mu iseminari cyangwa muri novisiya ariko uko imyaka yigira imbere bamwe bakagenda bakuramo akabo karenge. Yego na none mu isi habamo byinshi biyoberana: hari ushobora gutaha kubera amatikuku akunze kuranda by’urunturuntu. Ariko muri rusange, nta witora. Abashakanye na bo ntitubibagiwe. Na wo ni umuhamagaro nyawo. Ni Yezu Kirisitu umusore n’inkumi batega amatwi akababwira uko bazawubamo. Na wo si ugupfa kuwirohamo. Hari abatari bake barahuruduka ngo bagiye kubaka urugo nyamara batabanje kumva neza icyo Yezu Kirisitu abahamagariramo gukora. Ni ukwitonda.

Hari rero n’undi Yezu yafashe iya mbere mu kumuhamagarira kumukurikira ariko we avuga ko icy’ibanze ari ukujya guhamba se. Yezu yamusubije ko igishishikaje ari ukujya kwamamaza Ingoma y’Imana. Iri jambo yamubwiye ati: “Reka abapfu bahambe abapfu babo”, ni ijambo riremereye ndetse rishaririye. Ducishirije buriya Yezu ashaka kutubwira ko abantu bari mu mirimo yabo isanzwe ya buri munsi ariko batagize icyo bitayeho mu by’Imana, burya baba bameze nk’abapfuye. Ni ijambo rigomba kuduhugura tugakanguka rwose. Gupfa duhagaze ni ikintu kibi. Mu byo dukora byose, duhugukire iby’ijuru.

Uwa gatatu we ngo yifuje kubanza kujya gusezera ku bo mu rugo. Ntaho ataniye cyane n’uwa kabiri. Asangiye byinshi n’abatorerwa kwiyegurira Imana nyamara ugasanga imihibibikano y’abavandimwe n’ababyeyi babo ari yo bimirije imbere. Ibyo ntibitubujije kwita ku babyeyi n’abavandimwe igihe tubishoboye. Ariko si bo bagomba kudutwara igihe twageneye umurimo wa gitumwa. Hariho abajya kwiyegurira Imana mu miryango ifite amasezerano akaze ya gikene ku buryo nta kantu baba bemerewe gutunga ku giti cyabo. Aba rero bagomba kwitonda. Akenshi ibibazo by’ababyeyi n’abanvandimwe hari ubwo bibabera ingorabahizi. Ntihabura abacumura bagamije gushaka ibyo bafashisha bene wabo. Ni ngombwa kujya mu muhamagaro uzi neza icyo usabwa muri iyo nzira uhisemo.

Guhitamo ni ukuzinukwa. Nta kurungarunga mu bindi kandi umuntu yarasezeranye azi ubwenge. Dushimre Yezu udukunda cyane wemeye kudutoramo abasaseridoti n’abandi batubera urugero mu nzira ze. Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro, Umwamikazi wa Rozari aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Kandida, Jeraridi, Faransisiko wa Boruha na Dionizi Arewopajita, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho