Ni nde umara inzara n’inyota bya muntu

Ku wa 5 w’icya III cya Pasika/C, 06/05/2022

Amasomo: Ibyakozwe n’Intumwa 9, 120    Yohani 6,52-59

“YEZU, NI WE UMARA INZARA N’INYOTA BYA MUNTU”   

Yezu naganze iteka.

Bavandimwe, dukomeje urugendo rugana ku munsi mukuru wa Pentekositi, umunsi intumwa n’abagishwa ba Yezu Kristu wababaye agapfa akazukira kudukiza, Roho Mutagatifu yari yarabasezeranyije yabuzuye, bagashira amanga bagatangira gusingiza Imana no guhamya urupfu n’izuka bye. Natwe uyu munsi, utwibutsa umunsi twahaweho isakaramentu ry’ugukomezwa, duherwamo Imbaraga za Roho Mutagatifu, zituma tubera Yezu abahamya aho turi hose muri bagenzi bacu. Ubwo butwari rero bwo kubera Kristu abagabo mu bantu, busaba  uwamwemeye, guhora aryohewe n’umubiri n’amaraso bye, kuko ari we funguro nyaryo rimara inzara n’ikinyobwa gihashya inyota.

Igihe Yezu yigishaga, abamwumvaga benshi ntibabashije kumva neza inyigisho ze. Ivanjiri tumaze kumva irabitwereka neza, aho abayahudi bari bamuteze amatwi byababereye ihurizo rikomeye mu gusobanukirwa n’iyi nyigisho: “Ndababwira ukuri koko: nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe”. Iyi nyigisho yababereye inshoberamahanga. Ndetse uwavuga ko bayibonyemo ubupfapfa, ntiyaba yibeshye.  Nyamara twe kimwe n’abamwemeye nyuma y’urupfu n’izuka bye, kuko Yezu atavugaga umubiri uyu twambaye, ahubwo umubiri we  wakujijwe. Twibuke ko Yezu mu irema ry’Ukaristiya ari bwo yahamije ibyo yigishaga rubanda ntirugire icyo rwitoreramo. Yabyerekanye neza: “Afata umugati; amaze gushimira Imana, arawumanyura, awuhereza abigishwa be, ati: ‘Nimwakire, murye: iki ni umubiri wanjye’. Arongera afata n’inkongoro, arashimira, arabahereza, ati: ‘Nimunyweho mwese, kuko iki ari amaraso yanjye, ay’Isezerano, agiye kumenerwa benshi ngo bababarirwe ibyaha” (Mt 26, 26-28). 

Ese niba twe twumva neza agaciro n’umwanya w’Ukaristiya mu buzima bwacu; aho tuzi kubaha no kubahisha umubiri n’amaraso ya Kristu duhabwa igihe cyose duhimbaje igitambo cy’Ukaristiya?

Uwemeye kwakira Yezu, agahabwa umubiri n’amaraso bye, yigiramo ubuzima bwuzuye, dore ko yatwibwiriye ko, uzarya umubiri, akanywa amaraso ye, agira ubugingo bw’iteka, kandi akazamuzura ku munsi w’imperuka. Umubiri n’amaraso bya Kristu, duhabwa mu bimenyetso bigaragarira amaso: umugati na divayi, bihinduka umubiri n’amaraso bye, igihe umusaserodoti, abiramburiyeho ibiganza maze agasaba ko ububasha bwa Roho Mutagatifu bubitagatifuza.

Uriye rero umubiri n’amaraso bya Kristu, bimwunga na we bakaba umwe nk’uko yabyivugiye ati: “Urya umubiri wanjye, kandi akanywa n’amaraso yanye, angumamo nanjye nkamugumamo. Mbese nk’uko Data wantumye ariho, nanjye nkabaho ku bwa Data, bityo undya, na we azabaho ku bwanjye”.

Bavandimwe twibuke ko iyo twitabiriye guhimbaza ukaristiya (Misa) cyangwa se umuhimbazo w’Ijambo ry’Imana, tugiramo umwanya wo guhazwa. Guhazwa bisobanura kwemera gusa no kugenza nk’uwo uhawe, ari we Yezu Kristu. Yezu rero duhabwa, ni we mugati nyakuri wamanutse mu ijuru uzatumara inzara y’iby’isi  n’ibyayo. Ntitukibagirwe ko Yezu Kristu, yaje mu isi aje kutuzanira amahoro, urumuri, ukuri, urukundo, impuhwe, ubutabera n’ukwizera. Umuhawe rero ibyo tuvuze ni byo bikwiye kumuranga, agaharanira gutera abandi akanyamuneza no kubereka ko Yezu ari muzima, yazutse mu bapfuye. Birakaduhama.

Yezu ubwe ni we ukora umurimo we, ariko akenera buri muntu wese muri twe ngo amufashe gucungura abantu. Ni byo twumvise mu isomo rya mbere aho tubona, Sawuli wari warahagurukiye kurwanya abayobotse Yezu, akabafunga abo ashoboye akabica kuko yababonagamo kuyoba, ni Yezu ubwe wamwihamagariye, amubonekera ubwo yerekezaga i Damasi, agiye kuboha no kuzana abamuyobotse bose ngo abazane i Yeruzalemu maze urumuri rwe rukamugota aragwa  agatangira kumuganiriza ati: “Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki?” Na we ntiyazubaje, ahita asubiza, dore ko yumvaga arwanira ishyaka Uhoraho, Imana ya Aburahamu, Izaki na Yakobo. Yarateruye  aarasubiza ati: “Uri nde, Nyagasani?” Iryo jwi rikamusubiza riti: “Ndi Yezu, uriho utoteza. Ariko  haguruka winjire mu mugi, bari bukubwire icyo ugomba gukora”.

Sawuli yavuye aho yabaye impumyi, abo bari kumwe bamugeza i Damasi mu rugo rwa Yuda, maze Yezu ubwe yisabira Ananiya kujya kumusengera kugira ngo yongere abone.  Ananiya yabanje gushidikanya, ariko Yezu amukomeza mu kwemera, kuko  SAWULI uwo ari igikoresho yitoranyirije, kugira ngo amenyekanishe Izina rye imbere y’abantu b’ingeri zose.

Koko uwariye kandi akanywa amaraso ya Kristu atsinda ubwoba maze agahorana ishyaka ryo kumva no kumvira ijwi rya Yezu Kristu kandi no gushyira mu ngiro icyo ryamutangarije.  Ananiya rero ni urugero rwiza, rw’uwiyemeje kumwemera, kumuyoboka no kumukorera no kumuhabwa.

Bavandimwe rero, twe abemera kandi tukaba twizera Yezu Kirisitu, tukaba duhabwa umubiri n’amaraso bye, nibitubere ifunguro ritumara inzara, kandi atubere ikinyobwa kimara inyota yo kutihambira ku by’isi dore ko dusoza urugendo rwacu rwo kubaho tukabisiga. Umubiri n’amaraso bya Kristu nibitubere impamvu, yo kumubera abahamya barangwa n’ineza, urukundo, impuhwe n’ubutabera hagati yacu. Amina

Padiri Anselime Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho