Ni nde uruta abandi mu Ngoma y’Ijuru?

Inyigisho yo ku wa kabiri, Icyumweru cya 19 gisanzwe C, 2013

Ku ya 13 Kanama 2013 – Abatagatifu Hipolite na Ponsiyani

Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Ivug 31, 1-8; 2º. Mt 18, 1-5.10-14 

Iki kibazo kiragaragaza ukuntu abigishwa ba YEZU bari bagifite imyumvire iri hasi mu bijyanye n’iby’ijuru yababwiraga. Baracyatekereza ko mu Ngoma y’Ijuru hari imyanya abantu bapiganirwa hakaba abasumba abandi. Ntibarasobanukirwa ko umuntu wese wubahirije Ivanjili ahabwa igihembo cy’umunezero w’ijuru kandi ko iyo umuntu agezeyo aba atakiri mu mibare y’isi y’inzego cyangwa ibyicaro by’ibyubahiro.

Ikibazo cyiza kandi gifite akamaro, ni igishaka kumenya amatwara ya ngombwa kugira ngo umuntu yinjire mu ijuru. Ni yo mpamvu YEZU adatinda ku byo kureshya cyangwa kurutanwa. Yahise asobanurira abigishwa be ko uzinjira mu Ngoma y’Ijuru ari uwitoza amatwara y’umwana muto. Umwana wumvira kandi wiyoroshya agakurikiza amabwiriza meza y’ababyeyi be, ni we uhabwa umugisha. Umuyoboke wese wihatira gukurikiza Amategeko y’Imana n’amatwara y’umutima yoroheje, ni we wifitemo Ingoma y’ijuru kandi ni we uzayitahamo. Ingoma y’ijuru tuzatahamo tuzabanza kuyigiramo mu mutima turwana inkundura kugira ngo dutsinde ibibi biturwaniramo.

Ku isi dukunze gutwarwa n’imyanya y’ibyubahiro. No mu babatijwe usanga igishuko cy’ibyubahiro kitumereye nabi. Kwiha gusuzugura abantu kubera ubukene bwabo cyangwa icyiciro giciriritse barimo, ni uguhonyora umurongo ngenderwaho w’Ivanjili ya YEZU KRISTU. Gushyira intugu ejuru kubera ko twize kurusha benshi, kubera ko nta bibazo byinshi dufite by’ubukene, kubera ko twishyize mu rwego rw’abasirimu n’abanyacyubahiro, ibi nta cyo byungura umuryango w’Imana. Nta n’icyo bidufasha mu gukandagira mu byishimo biranga abashaka kwinjira mu Ngoma y’Ijuru.

YEZU KRISTU ashaka kutwigisha kumanuka tugaca bugufi, tukemera gushyikirana n’abo isi ibona ko basuzuguritse kugira ngo tubasangize Inkuru Nziza y’Umukiro. Gushyikirana n’abo baciye bugufi nta buryarya, ni kimmwe mu bimenyetso biranga umuntu wateye intambwe mu butagatifu. Yego kwicisha bugufi gutyo si byo byonyine kuko umusingi w’ijuru muri twe ari ugukunda YEZU KRISTU kuruta byose no kurangwa n’ibikorwa bimusingiza ahantu hose cyane cyane hirya y’amaso y’abantu. Iyo ayo matwara azira amakemwa aherekejwe na kwa kwicisha bugufi no gushyikirana n’abiyoroheje, tuba indatsimburwa mu nzira igana ijuru.

Dusabirane guhora duhanze amaso YEZU KRISTU wadukunze akadupfira. Ni We utuyoboye mu ijuru nk’uko Imana ya Isiraheli yayoboye umuryango wayo mu Gihugu cy’Isezerano nk’uko twabyumvishe mu isomo rya mbere.

YEZU KRISTU NASINGIZWE. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire.

 

ABATAGATIFU DUHIMBAZA NONE:

Hipoliti, Ponsiyane, Radegunda, Yohani Berekimasi, Magisimi Umuhamya w’ukwemera, Benilido, Abahire Sekundino na Yakobo Gape.

PONSIYANE na HIPOLITI BATAGATIFU

Mutagatifu Ponsiyane yatorewe kwicara ku Ntebe ya Petero mu wa 230. Icyo gihe Kiliziya yari mu bihe bitayoroheye by’ubwumvikane buke bitewe n’inyigisho za Hipoliti wari umusaseridoti w’umuhanga akagira ariko ibitekerezo bitumvwa neza. Amakimbirane yatangiye igihe batoreye Kalisiti wari umudiyakoni kuba Papa mu wa 217. Hipoliti yarabihakanye arivumbura akavuga ko abemeye Papa Kalisiti bose bayobye maze yigira umuyobozi w’igice cyabyumvaga ukundi.

Mu wa 235 hadutse itotezwa riyobowe n’Umwami w’abami Magisimiliani wahagaritse Ponsiyane na Hipoliti abacira ishyanga mu kirwa cya Saridenya aho bombi babaye mu mage bakora imirimo y’agahato. Mu bwiyoroshye, bombi bemeye kwegura maze bageze ishyanga iyo bariyunga bagera ku bwumvikane bw’ukwemera kumwe. Bidatinze, bombi bishwe bazira uko kwemera YEZU KRISTU.

Itotezwa rirangiye, Papa Fabiyani (236-250) yajyanye i Roma imibiri y’abo bahowe Imana bombi maze ibyo kuba baranyuze mu macakubiri biribagirana kubera guhorwa Imana n’ubuhamya bagaragarije hamwe bageze mu kaga. Kuva icyo gihe Ponsiyane na Hipoliti bashushanywa bahagaze hambwe nk’indatsimburwa mu kwemera kumwe.

Abatagatifu Ponsiyane na Hipoliti, basabire Kiliziya gukomera ku kwemera no guhangana n’ibibazo ihura na byo ihanze amaso YEZU KRISTU MUZIMA rwagati muri yo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho