Ni nde ushaka gukira?

INYIGISHO YO KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA IV CY’IGISIBO

Amasomo: Ezekiyeli 47, 1-9.12; Zab 46 (45), 2-9; Yohani 5, 1-3a.5-16

“URASHAKA GUKIRA?”

Yezu naganze iteka.

Bavandimwe, muri iki gihe cy’igisibo  amasomo Kiliziya, umubyeyi wacu idutegurira ngo adufashe mu rugendo rwacu rwerekeza ku munsi Mukuru wa Pasika, yose afite intego arasaho ari yo: Kwisubiraho tukagarukira Imana Umubyeyi wacu, dore ko ibiturangaza bikatujyana kure yayo, bigenda biba byinshi uko bwije n’uko bukeye. Ivanjili tumaze kumva, iradutekerereza ubuntu Imana ihora igenera abayo, kabone n’ubwo hari igihe tutabibona. Yezu wemeye kwigira umuntu ngo akize inyoko muntu, aragirira impuhwe utari ubyiteze, ariko we yarabishakaga akabura ubimufashamo. Ese nawe urashaka gukira?

Yezu ubwo yerekezaga i Yeruzalemu, yanyuze ahantu hari icyuzi cyitwa Betesida. Amazi yacyo iyo yibirinduraga, utanzemo abandi yakiraga uburwayi cyangwa ubundi bumuga yabaga afite. Ibyo byatumaga mu nkengero zacyo ku mabaraza hahora abarwayi benshi kandi b’ingeri zose. Muri bo twavuga: abafite ubumuga butandukanye bw’umubiri barimo impumyi, abacumbagurika n’ibirema.

Muri abo bari bategereje ko bagira amahirwe yo gukizwa n’ayo mazi, hari umwe wari warahababariye, bene wabo cyangwa inshuti ze icyo bakoraga ni ukumuzana bamuhetse, bakamusiga aho, bwakwira bakaza kumusubiza mu rugo, ubumuga bwe bwari bumaze imyaka mirongo itatu n’umunani. Ibi biratwereka ko umuryango we wavuje bikananirana, bagasigara biringiye ko umunsi umwe amahirwe yazamusekera agakirira muri icyo cyuzi, amazi yacyo yibirunduye. Yezu abonye igihe cyose amaze ategereje ko yahakura umukiro, yamugiriye ubuntu maze aramubaza ati: “Urashaka gukira?”

Iki kibazo, ni cyo Yezu abaza buri wese muri twe. Ni yo ntango  yo kubohora umutima wacu ugahora wiziritse kuri Nyasani Imana umucunguzi w’inyoko muntu. Yezu arakubaza ati: “Urashaka gukira?” ni yo mpamvu muri iki gisibo, kikaba n’igihe cyo kwisubiraho tugomba guharanira gukora ibihuje n’ugushaka kw’Imana. None se Yezu ko ashaka kudukiza, ndetse ntazuyaze mu kutubaza, aho twe twiteguye kumusubizanya umutima w’ishyaka riharanya, unyotewe no guhinduka? Ni ikihe gisubizo niteguye gutanga? Ese koko nkeneye gukira uburwayi bwanjye? Ese aho sinaba  niyumvamo ko nta nenge cyangwa uburwayi nifitemo?  Byaba bibabaje, hagize utekereza atyo. Yewe kwaba ari ukwivutsa amahirwe. Imana yatugiriye ubuntu natwe niduhaguruke maze iki gihe cy’igisibo turimo kidufashe kugarukira Imana no kubaha abayo bose ntawe usuzuguwe.

Bavandimwe, wa muntu wacu wagize amahirwe yo kwibarizwa na Yezu, araduhishurira agahinda, ishavu yari afite ku mutima. Byerekana ko yari amaze kurambirwa no kwiheba. Bigaragazwa n’ikibazo yahise abaza Yezu, wari umubajije niba ashaka gukira, aho kumwizera  ngo avuge yego, kuko yari abikeneye ahubwo, yahise amubwira agahinda ke  ati: “Mubyeyi, singira umuntu unjugunya mu cyuzi igihe amazi yibirinduye; iyo ngerageje  kujyamo, nsanga undi yamanukiyemo”. Mbega amagambo ababaje, mbega agahinda? Aha hadutere kwibaza: mu isi yacu dufite abantu bangana iki batagira kivurira, kirengera, gitabarwa? Hari abadafite ababatabara, ababumva n’ababakunda. Ibyo tujya tubyibaza? Ese tujya twibaza tuti: “ni iki nakoze ngo mbe ntari umwe muri abo? Ese mbaye umwe muri bo ni iki nifuza kuba nakorerwa? Ese abo bose hari icyo ngerageza kubakorera”.

Uwagenekereza yavuga ko yashakaga kwisabira umubajije (Yezu) niba ashaka gukira, ko niba yumva amufitiye impuhwe, yamuba hafi ni uko amazi yakwibirindura agahita amunaga mu cyuzi mbere y’abandi na we agakira ubumuga bwe. Ni uko Yezu, ahita amugirira impuhwe ati: “Haguruka, ufate ingobyi yawe, maze ugende”. Nawe ntiyashidikanya, yemera ijambo abwiwe, arahaguruka afata ingobyi ye arataha.

Bavandimwe, dusangiye urugamba rwo gushakashaka Imana, natwe turi kimwe n’uyu muntu, gusa kubera ko benshi dufite ubuhumyi, ntabwo tubasha kubona ubumuga bwacu, inenge zacu, ahubwo tubangukirwa no kubona ubumuga n’ibyaha bya bagenzi bacu. Ndetse tukabacira urubanza rwihuse, nyamara burya, uzabona umuntu akora icyaha ariko ntuzamenya igihe yiyungiye n’Imana, kuko itugenderera mu buryo bwinshi kandi bunyuranye.

Gira rero umuhate wo kwikebuka utihenze ubwenge, maze nubona inenge zawe, wibuke ko Yezu akubwira ati: “Urashaka gukira?”. Wizuyaza musange mu Isakaramentu ry’imbabazi azagukiza ubumuga bwawe bwose, aguhe imbaraga n’ishyaka ryo guhaguruka ngo ugende, ufashe abandi bagukeneye ngo bahaguruke, ngo boye kwiheba no kwigunga  maze ubereke icyo Imana ibashakaho.

Uyu munsi rero Yezu nta kindi aduhamagarira, uretse kuba abagabo n’abagore, abasore n’inkumi, mbese buri buri wese mu cyiciro yaba arimo, kurangwa n’ishyaka ryo kwemera guhaguruka tukagenda aho adutuma hose cyangwa se aho dutuye n’aho dukora  hose, tukarangwa n’urukundo, impuhwe n’ubutabera. Kuko umuntu wese udakunda, utagira impuhwe, utababarira uwo ntaramenya Imana.

Yezu ntashaka kutubona twarahinamiranye, turambaraye mu ngeso mbi, mu buryarya bugambanirana, mu nzangano, mu guhimana, mu gusebanya no gukurunga ubuzima bwa bagenzi bacu  mu ivu, mu byondo no mu mukungugu. Ahubwo mu gufatanya gushaka icyatuma buri wese yishimira kuba ahumeka akitwa umwana w’Imana.

Mubyeyi Bikira Mariya, wowe wamenye guca bugufi, ukizera Imana muri byose ikagukuza iguha kuba Nyina w’Umucunguzi Yezu Kristu, urahore udusabira twe abanyabyaha, maze amasezerano twagiranye n’Imana muri BATISIMU, duhore tuyavugura, byose kubera Ikuzo ry’Imana n’umukiro w’inyoko muntu. Amina

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho