Ni nde utazapfa?

Ku wa 4 w’ icya 5 cy’igisibo, A, 2/4/2020

1º. Intg 17, 3-9;Zab 105 (104), 4-9; Yh 8, 51-59

Twasubiza iki kibazo duhereye ku nyigisho y’ejo. Twavuze ko umuntu wese ubaho mu bwigenge agaharanira urukundo n’amahoro biva kuri Yezu Kirisitu, ari we uzabana n’Imana ubuziraherezo. Abarwanya Ukuri bagapfukirana abandi abo babaho urupfu rubapfumbase. Bapfusha ubusa ingabire y’ubuzima bahawe kuko babubishya bakabihiriza n’abandi bose bashoboye. Nta wakwizera kuzabona ubuzima buhoraho mu gihe intangiriro yabwo hano ku isi yayisisibiranyije. N’uyu munsi, amasomo matagatifu arakomeza atwumvisha ibanga ry’abantu batazapfa bibaho.

1.Aburamu na Aburahamu

Umugabo Aburamu yagize amahirwe yo gutorwa n’Imana. Ni we mu by’ukuri akanunu k’ubuzima buhoraho katangiriyeho. Iyo dusubije amaso inyuma tukibuka icyaha cy’inkomoko n’ingaruka zacyo, twavuga ko nyuma y’ibyo Adamu na Eva boreshejwe na ya nzoka ya kera na kare, amahirwe yo kongera kubana n’Imana yari yararangiye. Ibya muntu byari byararangiye rwose. Nyamara igihe Imana igaragarije umugambi wayo wo kunagura muntu, igihe cya Aburamu cyarageze icyizere cyose kiragaruka. Kuva kuri Aburamu, Isezerano Imana yagiranye na we ryakomeje kumurikira abantu bo mu bihe byose.

Muri Aburamu ari we Aburahamu, twese twabonye umugisha. Imana yahinduye izina rye kugira ngo imwemeze ko Isezerano ryayo atari amagambo gusa. Imana yamwise izina rishya kugira ngo yumve ko imuhaye ubutumwa bugomba gusohozwa neza mu bihe byose. Mbere yitwaga Aburamu bisobanura “Umubyeyi w’ikirangirire”. Na ho Aburahamu risobanura “Umubyeyi w’imbaga nyamwinshi”. Ni byo koko, ubutumwa yahawe bwarujujwe kuko Aburahamu yabaye Sekuruza w’abemera bose bo mu bihe byose. Twebwe abemeye Yezu Kirisitu, turi abana ba Aburahamu. Biduteye ishema. Nk’uko yakomeye ku Isezerano yagiranye n’Imana akemera ko Uhoraho ari we Mana nyakuri, natwe duhamagariwe gukomera ku Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka.

2.Abakomera ku magambo ya Yezu

Yezu ubwe yatubwiye mu ivanjili ati: “Ndababwira ukuri koko: ukomera ku magambo yanjye, ntateze gupfa bibaho”. Gufata umuntu usanzwe atemera ibyo Yezu Kirisitu yatwigishije, ukamubwira ibyerekeranye n’ubuzima buhoraho, ni nko gukora ubusa. Dore abayahudi bari bararahiye kwakira Yezu, yarabibabwiye bamuhindura umusazi! Agashashi k’ubuzima buhoraho kagirwa n’uwemeye Yezu Kirisitu wapfuye akazuka. Urupfu n’izuka bya Kirisitu ni rwo rufunguzo rw’ubumenyi bw’ibyo ku isi n’ibyo mu ijuru.

Abayahudi biratanaga izina rya Aburahamu bavuga ko ari abo mu nkomoko ye. Nyamara Yezu abumvisha ko kuba batagenza nka Aburahamu badakwiye kumwiratana kuko ntacyo bibamariye. Ntibashoboraga kwiyumvisha ukuntu umusore w’imyaka mirongo itatu yavuga ko azi Aburahamu! Kubabwira ko mbere y’uko Aburahamu abaho, Jambo yahozeho, ntacyo bitoreyemo.

Nimucyo dusabe ingabire yo gukomera mu kwemera Yezu Kirisitu. Ni rwo rufunguzo rw’ubumenyi bw’aho turi n’aho tugana. Nta handi twavana urufunguzo rw’ubumenyi bw’inzira y’ubwigenge n’ukwishyirukizana. Ese umuntu yaba azi neza ko nyuma yo kubaho agahe gato ka hano ku isi azinjira mu buzima budashira agomba guharanira, akigira igipfapfa yica abandi, abatoteza abapfukirana? Ni uko rero iyo nta rufunguzo rwo kwemera Yezu afite, aba kuri iyi si ari injiji nyanjiji ishobora kuzatungurwa no kwibona mu muriro w’iteka igitirimuka kuri iyi si.

3.Dusabirane cyane

Ibanga ry’ubuzima buhoraho rifitiye akamaro buri muntu wese. Abeza barivumbuye bakomeza kwihagararaho no kurwana urugamba kugira ngo Sekibi itaribambura. Ababi na bo basabirwa guhinduka bakemera Yezu. Kandi burya n’umubisha kabutindi ashobora guhinduka igihe cyose agihumeka. Ni yo mpamvu abantu bose duhura cyangwa twishyikiraho tuba tugomba kubamurikira ngo babone inzira y’Ubuzima buhoraho. Ni kenshi tuba injiji ugasanga turasangira amafuti y’abakomeye twacuditse. Nta kuba indangare muri iyi si. Guhinduka no kwemera ukuri kwa Yezu birihutirwa. Ni ryo banga ryo kutazapfa bibaho.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Faransisiko wa Paula, Sandirina, Tewodoziya, Dominiko Tuwoce (Tuóc), Abundiyo, Niseto na Tewodora, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho