Ni nde utsinda isi?

Inyigisho yo ku wa gatatu, ku ya 06 Mutarama 2016, Igihe cya Noheli.

Amasomo:  1 Yh 5, 5-13, Zab  71, Mk 1, 6b-11

  1. Umuntu wese ushyira mu gaciro aharanira gutunganya neza imishinga ye kugira ngo amererwe neza. Yifuza gutsinda ibimubangamiye byose kugira ngo abeho mu ituze n’amahoro. Iryo tuze n’amahoro bibangamiwe n’isi n’abayo. Iyo Yohani intumwa avuga isi, aba ashaka kuducyamura ku migenzereze yose ibangamira Inkuru Nziza y’Umukiro. Agira amahirwe uwumva Ijambo ry’Imana akaryemera akarigira umurongo ngenderwaho w’ubuzima kandi agahora yizeye ubuzima buzahoraho mu ijuru.

  1. Uwemera wese Umwana w’Imana kandi akihatira kumukunda mbere y’ibindi byose, ni we ugendera mu nzira y’ukuri. Ni nde ubiduhamiriza? Koko rero, nk’uko Yohani abivuga, nta buhamya bwasumba ubwo Imana ubwayo yatanze ku Mwana wayo igihe avukiye i Betelehemu maze abamalayika bakaririmba ibisingizo by’Imana ndetse bagahamagarira abashumba gushyira nzira bajya kwirebera iryo banga rihebuje. Ubwo buhamya na none bwagaragaye igihe Yezu abatirijwe muri Yorudani maze ijwi riturutse mu ijuru rikarangurura rigira riti: “Uri umwana wanjye nkunda cyane unyizihira”.
  2. Umuhamya wese w’ubuzima bwa Yezu Kirisitu n’Inkuru Nziza ye ni uwakiriye ubuhamya bw’ibanze bwaturutse mu ijuru nk’uko Yohani yabigarutseho, bwa bundi bushingiye kuri Roho, amazi n’amaraso. Ni Roho Mutagatifu cyangwa nyine Imana ubwayo yagaragaje Umwana wayo mu bantu kugira ngo bayigereho bamunyuzeho; amazi n’amaraso ni ibimenyetso biranga ubuzima bwose bwa Yezu Kirisitu wabatirijwe muri Yorudani nyuma akatwitangira amena amaraso ye ku musaraba aho yatikuwe icumu mu rubavu hakavubukamo amazi n’amaraso. Kwakira ubwo buhamya bw’ijuru, ni ko kwitegura gutsinda isi n’ibyayo byose.
  3. Niba dushaka gutsinda isi no kwitegura ibyiza by’ijuru, duharanire kubaho dushyira mu gaciro twirinda ihinyu ryose ryadukururira kuvangavanga iby’Imana n’iby’isi. Twemere Yezu Kirisitu tumukunde abe ari we cyitegererezo mu byo tugomba gukora byose. Nitugenza dutyo tuzaba abahamya b’ukuri kuganisha mu ijuru kuko utsinda isi ari ushyira mu gaciro akemera Yezu Kirisitu akamuhamiriza n’abandi bose.
  4. Yezu Kirisitu, nahabwe ikuzo n’icyubahiro mu mitima yacu. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Epifaniya, Gasipari, Melikiyoro, Balitazari, Melani, Andereya Korusini na Petero Tomasi, badusabire igihe cyose.

        Padiri Cyprien BIZIMANA

        Guadalajara/Espagne.

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho