« AZABYARA UMWANA UZAMWITE YEZU,
KUKO ARI WE UZAKIZA UMURYANGO WE » (Mt 1, 21)
Bakristu bavandimwe, mbifurije mwese Noheli nziza.
Bana mwese, mugire Noheli nziza.
Rubyiruko, mbifurije Noheli nziza.
Babyeyi, nimugire Noheli nziza.
- Bakristu bavandimwe, twizihije Noheli mu gihe Kiliziya yose iri mu rugendo rwa Sinodi, aho Papa Fransisko aduhamagarira kugendera hamwe dufatanya kubaka Kiliziya, umuryango w’Imana. Turizihiza Noheli mu gihe kandi twitegura guhimbaza Yubile y’imyaka 2025 y’Ugucungurwa kwacu na Yubile y’imyaka 125 Inkuru nziza ya Yezu Kristu imaze igeze mu Rwanda. Ndabibutsa insanganyamatsiko Abepiskopi bacu baduhitiyemo mu rugendo rwa yubile : « Turangamire Kristu : soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro » (Ef 2, 11-22). Ndashimira Imana uru rugendo turimo n’ingabire iha buri wese kugira ngo abe koko urugingo ruzima rugize Umubiri wa Kristu, ari wo Kiliziya.
- Muri ubu butumwa bwa Noheli 2023, nahisemo kwibanda ku muryango nifashishije amagambo twumvise mu Ivanjili y’Igitaramo cya Noheli, amagambo Umumalayika wa Nyagasani yabwiye Yozefu agira ati « Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we …» (Mt 1, 21). Ndifuza ko tuzirikana ku mwanya n’uruhare umuryango ufite mu mugambi w’Imana, hanyuma nkanibutsa ko Yezu uje atugana ari we Mukiza wacu n’Umukiza w’imiryango yacu.
Kuba Yezu, Jambo w’Imana, yaremeye kuvukira mu muryango, agakurira mu rugo rwa Yozefu na Mariya, byerekana agaciro gakomeye urugo rufite mu mugambi w’Imana. Urugo nirwubahwe. Umuryango niwubahwe.
« AZABYARA UMWANA »
- Bakristu bavandimwe, ubutumwa Imana yahaye Yozefu mu nzozi, imubwira ko Bikira Mariya agiye kubyara bwaramumurikiye mu kibazo yari afite. Koko rero, aho Yozefu amenyeye ko uwo yari yarasabye atwite, yibajije byinshi ariko yirinda guhubuka. Yatekereje kumusezerera rwihishwa, ariko nta gushidikanya ko yanasenze Imana ngo imuhe igisubizo gikwiye. Bikira Mariya ku ruhande rwe, na we yagize ikibazo igihe abwiwe na Malayika ko azabyara. Yarabajije ati « Ibyo bizashoboka bite, kandi nta mugabo mfite? » (Lk 1, 34). Igisubizo rero ni Imana ubwayo igitanga. Nk’uko yasubije Bikira Mariya, na Yozefu yaramusubije aranyurwa. Natwe Imana idusubiza mu gihe gikwiye kandi ikatumurikira mu byo dushidikanyaho.
- Kubyara umwana w’Imana uri umuntu byari bigoye kubyiyumvisha. Ni ubutumwa bwiza bwazaniwe Bikira Mariya mu ndamutso ya Malayika. Yabwakiranye ukwikanga no kwibaza icyo bushatse kuvuga. Ariko aho Bikira Mariya yumviye neza umugambi w’Imana, yavuze « yego », akomera no ku ibanga (Lk 1, 38). Yashoboraga gutuma kuri Yozefu kugira ngo amumare impungenge, ariko yabishyinguye mu mutima we. Iyo myitwarire ya Mariya na Yozefu yatumye umwe aba umubyeyi wa Jambo, undi aba umurinzi w’Umwana w’Umusumbabyose.
Papa Fransisko mu ibaruwa ya gitumwa yise “Patris corde” (N’umutima wa Data) yanditse kuri Yozefu Mutagatifu ku itariki 8 Ukuboza 2020 yerekanye ko muri Yozefu na Mariya, Imana yatweretse urugero rwiza rw’abitegura gushinga urugo. Baranzwe no kwitonda, kugira ibanga, kubaha uwo muteganya kubana no kugisha Imana inama mu isengesho.
Mariya na Yozefu ni urugero rw’umuryango mwiza umwana akwiye kuvukiramo, afite ababyeyi bamushyashyanira, bamurera kandi bamurinda icyamuhutaza. Bikira Mariya yabaye umubyeyi w’umutima. Yozefu na we yabaye umugabo w’indahemuka wita ku nshingano ze. Yabaye hafi ya Yezu n’Umubyeyi Bikira Mariya; ashakira Mariya aho abyarira, ahungisha umwana Yezu igihe Herodi yashakaga kumwica, afatanya na Bikira Mariya kumushakashaka igihe azimiye. Ibyo byose byatumye Yozefu Mutagatifu agira uruhare mu ibanga ry’Ukwigira umuntu kwa Jambo (reba Patris corde, n. 3).
- Bakristu bavandimwe, umugabo n’umugore bari mu mugambi w’Imana. Mu gushyingirwa gutagatifu, Imana ibagira umwe, bityo ikabinjiza mu ibanga ryayo ryo kuba igicumbi cy’ubuzima n’inkomoko y’abantu. Ni bo bagize umuryango wa kamere kandi Imana ibaha ubutumwa bwo kuyibyarira abana bagenewe kuba abayo, kuyirerera, kuba igikoresho cyayo mu kurinda no kurengera abana bayo. Kwitonda, kudahemuka, kwakirana ubwiyoroshye no kumvira umugambi w’Imana bikorewe mu muryango, ni ugusa nka Yozefu mutagatifu na Bikira Mariya.
« UZAMWITE YEZU »
- Bavandimwe nkunda, tuzirikane no kuri aya magambo akomeye Malayika yabwiye Yozefu agira ati « Uzamwite Yezu». Izina “Yezu” risobanura “Umukiza”, rikagaragaza ubutumwa bwe bwo gukiza muntu ibyaha n’urupfu, akamuha ubugingo bw’iteka. Igikomeye ariko muri iyi nshingano Yozefu yari ahawe yo kwita izina umwana ugiye kuvuka, ni ubutumwa Imana yari imuhaye bwo kuba umubyeyi. Muri Bibiliya kwita izina ni ukugira ikintu icyawe cyangwa umuntu uwawe, bityo bikaguha inshingano zo kugira umwana uwawe no kuba umubyeyi we (reba Intg 2,19-20).
Inshingano yo kuba umubyeyi irakomeye. Kuba umubyeyi bisaba iki? Bivuga iki? Bisaba kwakira inshingano yo kuba umubyeyi nk’umuhamagaro w’Imana. Ni Imana yahamagaye Yozefu imusaba kuzita umwana izina. Uwo muhamagaro wasabaga Yozefu kumvira Imana, akakira Mariya mu rugo rwe amaze kurenga ugushidikanya yagize igihe amenye inkuru y’uko Mariya atwite, maze agashaka « kumusezera rwihishwa » (Mt 1, 19). Imana yatwigishije ityo ko ari ngombwa ko umwana avukira kandi agakurira mu muryango, aho ababyeyi bumvikana, babanye neza kuko batsinze ibishobora kubatanya byose.
- Muri ya baruwa ya gitumwa yanditse kuri Yozefu Mutagatifu, Papa Fransisko asaba abantu kuba ababyeyi nka Yozefu. Adufasha kumva neza umubyeyi uwo ari we n’ishingano ze. Umubyeyi arangwa no kugira impuhwe n’ubwuzu, akumvira ugushaka kw’Imana, akarera abana be akurikije inzira Nyagasani amwereka. Umubyeyi amenya kwakira ubuzima bwose Imana imuhaye, ibigeragezo akamenya kubirenga, bityo akaba umuhamya w’imbaraga za Roho Mutagatifu zimutuyemo. Umubyeyi arangwa n’ubutwari, akihatira gukora kugira ngo abone igitunga urugo rwe.
« NI WE UZAKIZA UMURYANGO WE »
- Bakristu bavandimwe, Jambo w’Imana uje atugana kuri uyu munsi mukuru wa Noheli, yemeye kwigira umuntu kugira ngo atwegere, abane natwe kandi atubumbire mu muryango umwe, ari wo muryango we bwite aje gucungura. Yezu Umukiza watuvukiye azanywe no kwegeranya abana be nk’uko inkoko ibundikira abana bayo mu mababa (reba Mt 23, 37). Nyamara muri ibi bihe isi yo siko ibishaka. Mutagatifu Yohani ati « Yaje mu bye ariko abe ntibamwakira » (Yh 1, 11). Hirya no hino haragenda hagaragara imigambi mibi igamije gushikuza muntu mu biganza bya Yezu. Aho kugira ngo tubeho tumurikiwe kandi tugengwa na Yezu, isi yo ishaka kuduha umurongo ngenderwaho, kandi kenshi uwo murongo unyuranya n’icyo Imana itwifuzaho. Twemere Yezu atubere Umukiza n’Umubyeyi. Nitugume mu biganza bye, abe ariho duhungira, imiryango yacu ihabone umutuzo n’ihumure atuzaniye.
- Iyi Noheli tuyihimbaje ingo zacu zugarijwe n’ibibazo binyuranye. Hari inzitizi nyinshi ziboshye umuryango muri ibi bihe, aho gutandukana kw’abashakanye bigenda bikaza umurego, bigafatwa nk’ibintu bisanzwe, kugeza n’aho umusore cyangwa inkumi bashyingiranwa harimo uzi neza ko nta gahunda afite yo kurambana na mugenzi we. Nyamara Nyagasani Yezu atwibutsa ko iyo umugore n’umugabo bashyingiranywe « ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba umubiri umwe » (Mt 19, 6).
Umuryango kandi wugarijwe n’imibanire mibi y’abashakanye igenda irushaho kugaragaramo ugucana inyuma, ubugome, amahane, amakimbirane n’ihohoterwa. Muri ibi bihe biragoye kubura mu bitangazamakuru inkuru zivuga umugabo wishe umugore, umugore watemye umugabo, abana bivuganye ababyeyi n’ibindi byinshi biteye agahinda.
Umuryango kandi ubangamiwe n’ubunebwe ndetse n’ukwikunda gukabije kwa bamwe mu bashakanye baharira bagenzi babo inshingano z’urugo, cyangwa umwe agasesagura uko yishakiye ibyo mugenzi we yaruhiye. Hari ababyeyi bamwe babaye ba « terera iyo », kuko batita ku bo bibarutse. Hari abana na bo basuzugura ababyeyi; ndetse hari n’abadafatanya n’abandi kubaka umuryango bagize.
Ingo nyinshi zadohotse ku isengesho. Abakristu batari bake baragenda batwarwa n’inyota y’ibintu by’isi bakibagirwa Imana. Henshi isengesho rihuza abagize umuryango ryaribagiranye. Umunsi w’icyumweru ntituwuhimbaza uko bikwiye, ngo aha twagiye gushaka imibereho ; nk’aho Imana nta mibereho itanga.
- Yezu watuvukiye none atuzaniye umukiro. Nk’igihe yahuye na Baritimeyo, mwene Timeyo, natwe uyu munsi Yezu aratubaza ati « Urashaka ko ngukorera iki ? » (Lk 18, 41). Yezu se adukize iki ? Mbere na mbere, Yezu aje kudukiza icyaha aho kiva kikagera, hamwe n’ingaruka zacyo zose. Umwana w’Imana yigize umuntu kugira ngo adukure ku ngoyi y’icyaha, ari na cyo cyugarije umuryango.
- Birakwiye rwose ko uyu Munsi mukuru wa Noheli udusigira ihumure n’amizero. Yezu arahari kandi arakiza. Yazanywe no gukiza umuryango we. Tumurangamire kandi tumusabe kudukiza ibyonnyi byose byibasiye umuryango muri iki gihe. Umukiza watuvukiye nahunde imiryango yacu ingabire y’urukundo n’amahoro. Naduhe ubumwe, ubwumvikane, kwihangana ndetse n’ubutwari bwo kurangiza neza inshingano za buri wese mu muryango. Kurangamira Akana Yezu gakikijwe na Mariya na Yozefu nibidufashe kwivugurura no kuvugurura imibanire yacu n’Imana n’imibanire yacu mu ngo zacu.
- Jambo ni we Rumuri nyakuri rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si (Yh 1, 9). Tumwemerere avukire iwacu, tumubonere umwanya umukwiye. Tumwemerere amurikire imiryango yacu, amurikire ingo z’abakristu muri rusange, ingo z’abihayimana n’ingo z’abasaserdoti. Bityo twese twakire Umukiza n’umukiro atuzaniye, umukiro ukomoka ku Mana.
- Iyi Noheli itubere kandi umunsi wo gusangira ibyiza Imana iduha ku buntu bwayo. By’umwihariko ndabashishikariza gusangira isengesho mu rugo. Umuco mwiza wo gusengera hamwe mu muryango tuwukomereho. Isengesho risangiwe ryifitemo ububasha, ryifitemo ubuzima. Nyagasani Yezu ati « Iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi hagati yabo » (Mt 18, 20). Abana bacu bakure bazi Imana kandi bakunda gusenga kuko babitojwe n’ababyeyi babo cyangwa na bakuru babo.
- Nsoje nongera kwifuriza buri wese n’imiryango yacu Noheli nziza. Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho, adusabire.
+ Balthazar NTIVUGURUZWA
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi