Ni nde uzarokoka?

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’Icyumweru cya XXXI Gisanzwe, B

Amasomo: Fil 4,10-19; Zab 112(111); Lk 16,9-15

Imana ishaka ko abantu bose bamenya ukuri kandi bakagera ku mukiro nyawo (Soma 1 Tim 2,4). Imana ishaka ko tuba twese intungane nk’uko Yo ubwayo itunganye (Mt 5,48). Koko Imana ni Nyirubutagatifu kandi ikaba n’isoko y’ubutungane bwose (Iz 6,3). 

Mu Ivanjili Ntagatifu, Umwana w’Imana wigize umuntu akaba ari rwagati muri twe (Jn 1,14; Mt 28,16-20), Yezu Kristu aratwareka bimwe mu byo dusabwa kugira ngo tugende dusingira buhoro buhoro ubwo Butungane bw’Imana: bimwe mu biranga cyangwa se ibisabwa uharanira ubutungane ni ubudahemuka mu bintu bike, mu byoroheje bityo no mu byinshi, kuba umuntu ugendera mu murongo umwe kandi mwiza utavangavanga (kwirinda kuba ikirumirahabiri: l’authenticité) no kutibagirwa na rimwe ko Imana izi neza imitima yacu. Twabeshya abantu, nyamara Imana ntibeshywa, ireba hose, yewe no mu nkebe z’imitima yacu irahazi!

Dusabe Imana umugisha wayo kandi irawutanga. Nituwakira tuzaba indahemuka mu tuntu duto no mu bikomeye. Nidukunda Imana turi kumwe ari we Yezu Kristu, amafranga, ubutunzi, amashuri, ubutegetsi…bizatubera impamvu yo gukira, dore ko abenshi byababereye impamvu yo korama! Yezu ati: ayo matindi y’amafranga muyashakishe inshuti. Akomeza agira ati: Niba se muterekanye ko muri indahemuka mu bitari ibyanyu nk’amafranga, ubutegetsi, amashuri, akazi…ibibagenewe muzabihabwa na nde? Koko amafranga, ubutunzi n’ibyo ducungiraho bitwinjiriza imari si ibyacu, si byo bitugenewe. Ibi si ugukabya! Nta we Imana yageneye kuzagororerwa inka zingane, konti zingahe! N’ikimenyimenyi nta we upfa ngo abijyane. Wapfa uhaze (ukize), wapfa ushonje (ukennye)… byose ni ugupfa! Nyamara upfuye yemera, ukwemera kwe kuraherekeza, barajyana. Ndetse n’ukwizera n’urukundo byamuranze bimubera nk’imodoka imugeza aho agiye.

Twaremewe kuzajya mu Ijuru, bivuze ko twaremewe kuba abana b’Imana tubikesha Mwana w’Ikinege w’Imana Yezu Kristu. Muri Yezu ni ho tuzarokorerwa kandi niho honyine tuzakirira. Abanyafilipi batwigishe kuba indahemuka no gukoresha neza ibi byiza by’isi bihita twibanda ku by’ijuru bizahoraho iteka. Abanyafilipi bamenye neza ko umukiro wa muntu uri mu kwemera, ukwizera no mu rukundo rwigaragariza mu kwitangira no gufasha abababaye. Twabumvise bakusanya imfashanyo maze bagemurira Pawulo intumwa wari ufungiye i Roma agiye kuhicirwa ahowe Imana. Rwose ibyo dutunze ntibikaducumuze, ntibikadutandukanye n’Imana n’abavandimwe. Amahirwe ntakaduhume amaso ngo twibagirwe ko nta mahirwe azigera asumba kumenya no gukurikira Yezu Kristu. Ariko kandi n’ibyago cyangwa ubukene no kwifuza ntibikadutanye n’Imana, hato tutabura byose: tutabura ibyo nyine dukennyeho, tukavaho tunabura Nyirabyo ari we Imana Data, Umuremyi w’ibyiza byose.

Abatagatifu Lewo, Nowe, Andreya na Avelini badusabire. Umubyeyi Bikira Mariya adutoze kuba abigishwa b’ukuri ba Yezu maze ntiducogore ku rugamba rw’Ubutagatifu.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho