Ni nde washobora gusobanukirwa n’icyo Nyagasani ashaka?

Inyigisho yo ku cyumweru cya 23 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 08 Nzeri 2013 – Murayigezwaho na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Buh 9, 13-18, 2º. Filem 9b-10.12-17, 3º. Lk 14, 25-33

1. Nta n’umwe, kubera iki?

Ibitabo by’Ubuhanga bitubwira ko nta muntu n’umwe ushobora kwinjira mu mabanga y’Imana ngo amenye imigambi yayo. Impamvu ni uko burya ibitekerezo byacu abantu bidafashe. Duhora duhindagurika nk’ikirere. Dusa n’aho kugendera mu nzira imwe y’ukuri igororotse tutabikozwa. Ikidutera iryo buyera, ni uyu mubiri ushanguka ugahora uremerera roho. Hari n’ubwo roho ikebuka ikifuza ibyiza, ariko uyu mubiri ukayibera imbogamizi. Ni byo isomo rya mbere ryavugaga ngo iryo hema ry’ibumba ribangamira umutima uhorana inkeke. Ubwenge bwa muntu ni buke cyane: ntibushobora gutahura ibyo mu ijuru mu gihe n’ibyo ku isi bubigeraho ku bwa burembe cyangwa bugahindanya ibyaremwe ngo buravumbuye bukivumbika bwivumbura ku wabuhanze!

Ibitabo by’Ubuhanga ku rundi ruhande bigaragaza ko umuntu yahawe uburyo bwo gutahura ibiri mu ijuru no kumenya ubushake bwa Nyagasani. Ni Umuremyi we umubuganizamo ubuhanga n’ububasha kugira ngo abe umuntu wuzuye.

2. Umuntu wuzuye

Imana yaremye umuntu kugira ngo abane na Yo mu munezero. Muri Paradizo, Adamu na Eva bari bishimye nta cyo babaye. Tuzi ibyababayeho ari byo byadukukiyemo kamere yacu igahindana. Bariganyijwe na Sekibi maze bitiranya ugushaka kw’Imana n’imigambi mibisha y’umumalayika wari waraguye mu muriro kubera kwitandukanya n’Umugenga wa byose.

Umuntu wese witandukanyije n’Imana, ni uko bigenda, ararindagira ntiyongere kumenya icyo Nyagasani amushakaho n’ibyo mu isi bikamuyobera akazapfa nabi yarabihiwe. Ibitabo by’Ubuhanga bihamya ko umuntu muri kamere ye aciye bugufi cyane ku buryo kumenya ikimufitiye akamaro mu isi ari ibidashoboka. Cyakora na none inzira nziza ibyo bitabo birayigaragaza. Dusomye nka za Zaburi zimwe na zimwe dusangamo igisubizo. Dufate Zaburi ya 15 twiyumvire:

Uhoraho, ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe,

Ngo ature ku musozi wawe mutagatifu?

Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye,

Agakurikiza ubutabera,

Kandi akavugisha ukuri k’umutima we.

Ni umuntu utabunza akarimi,

Ntagirire abandi nabi,

cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.

Uwo muntu arebana agasuzuguro uwigize ruvumwa,

maze akubaha abatinya Uhoraho;

icyo yarahiriye, n’aho cyamugwa nabi,

nta bwo yivuguruza.

Iyo agurije undi, ntamutegaho urwunguko,

ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye.

Ugenza atyo wese, azahora ari indatsimburwa.

Nguwo umuntu wuzuye winjira mu Ngoro ya Nyagasani bikamugirira akamaro kuko nta kindi aba yimirije imbere kitari ugutunganya ugushaka kw’Imana. Ntabigeraho ku bw’imbaraga ze. Ashobozwa n’Ubuhanga Imana Data ushoborabyose abuganiza mu mitima y’abana be. Ni ububasha buhanitse buturuka mu ijuru bukamurura igihu kibuditse mu bwenge bw’abantu.

3. Muri YEZU KRISTU

Ni YEZU KRISTU wuzuza muntu akamusabanya n’Imana Data Ushoborabyose. Muri We dusenderezwamo ubuhanga busumbye ubusanzwe, duhabwa Roho Mutagatifu akazahura umubiri utubera umusaraba cyangwa umuzigo uremereye. Iyo umuntu yakiriye YEZU KRISTU, umubiri wamubwirizaga ibyo akora arawutsembera agatunganya ibyo Roho Mutagatifu amuganishaho byose. Abatagatifu benshi bahindutse bakamenya YEZU KRISTU by’ukuri baniyemeje kwigomwa kugira ngo umubiri utababera imbogamizi mu nzira y’ijuru.

Nka Mutagatifu Fransisko wa Asizi yakundaga gukora ibikorwa bihanitse byo kwibabaza kugira ngo roho ye idatsindwa n’umubiri. Yaribabazaga bikomeye ku buryo mbere y’uko yinjira mu ijuru, ngo yumvishe ko agomba no gusaba imbabazi umubiri we yari yaragiye aha ibihano bihambaye kenshi na kenshi! Ni ngombwa cyane kwiyumvisha ko nta cyo dushobora kugeraho kituronkera Umukiro mu gihe tudahaye umurongo w’ubuzima (discipline) uyu mubiri wacu wangira ibikiza roho. Uwo murongo uhabwa uyu mubiri ukunze kugaragazwa n’ibikorwa by’isengesho rijyanye no kwigomwa no gusiba kurya. Ntitubikora gusa kuko twabibwirijwe na Kiliziya nk’uko ejo twabigenje, ahubwo twiyumvisha ko bifitiye akamaro roho yacu ishaka gukura ngo ishyikire iby’ijuru.

Isengesho rikoranywe umutima ukunze YEZU KRISTU rikajyana no kwigomwa no gusiba, rironkera roho imbaraga nyinshi. Twizeye ko isengesho twakoze ejo dusaba amahoro muri Siriya n’ahandi hugarijwe nko mu Karere k’ibiyaga bigari, rizera imbuto. Ariko rero ntibihagararire ku munsi w’ejo gusa kuko Papa yari yabitwibukije; umukirisitu nyawe arazirikana akamenya ubukene bwa roho ye n’iz’abandi maze akinjira mu rugamba rwa roho.

4. Tuzatsinda

Tuzasobanukirwa n’icyo Nyagasani ashaka muri uwo murongo wo gukorera byose muri KRISTU twumvira Roho Mutagatifu udutoza Ubuhanga nyabuhanga. Tuzera imbuto nyinshi zirimo kunesha umubiri ushaka kudutandukanya n’ijuru. Tuzigisha Inkuru Nziza tubyare abana benshi kuri roho bave mu bucakara. Pawulo yaduhaye urugero mu kubyarira Onezimo muri gereza: yamwigishije kumenya YEZU KRISTU maze asubira kwa Filimoni atagifatwa nk’umucakara w’umujura ahubwo yakirwa nk’umuvandimwe na shebuja. Tuzashobora ubwo butumwa nitwemera gusiga byose tugakurikira YEZU. Nta kintu na kimwe kigomba kutubangamira mu butumwa bwo kumenyekanisha YEZU KRISTU, dusabe imbaraga zo guheka umusaraba wacu. Nta n’umuntu n’umwe kandi wagombye kutubera intambamyi muri iyo nzira.

Dusabe cyane imbaraga zo guhugura ubwenge bwacu kugira ngo duhore tubyara abana benshi muri Roho Mutagatifu. Dutekereze benshi bandagaye ku isi hirya no hino, bamerewe nabi kuri roho no ku mubiri; dutekereze abana basa n’abavukira mu muriro bakavutswa kumenye inzira y’ibyishimo bihoraho; dutekereze urubyiruko rwasezeye kuri YEZU KRISTU ruhakana iby’Imana kubera gucupizwa n’umubiri w’igisazirwa. Abo bose bazarangiza ubuzima bwabo bameze bate? Abababaje cyane, ni abigishwa iby’Imana bakabitera ishoti bakikurikirira isi n’ibyayo! Dukwiye gusenga kandi tukigomwa aha batanu kugira ngo isi yacu ibone Umukiro.

YEZU KRISTU ature mu mitima yacu ivubuke ibisingizo birata Urukundo rwe. Umubyeyi Bikira Mariya duhimbariza ivuka uyu munsi, aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none ari bo Adriyane, Papa Serije , Belina, Fausito n’Umuhire Federiko Ozanamu badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho