Inyigisho yo ku wa gatandatu, icyumweru cya 32 gisanzwe, C, 2013
Ku ya 16 Ugushyingo 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Charles HAKORIMANA
Bimwe mu by’ingenzi bigize ubuzima bwacu ni isengesho. Umwanya tuganira n’Imana umubyeyi wacu. Imana tukayibwira imigambi yacu tukayibwira ibyo twakoze, ibyo twatunganije ibyatunaniye, tuyibwira ibyadushimishije, ibyatubabaje, ibiduhangayikishije, abantu twahuye, abacu inshuti ….mbese tuyibwira ubuzima bwacu.
Ibi byose kandi buri munsi birahinduka ari nayo mpamvu ikiganiro cyacu n’Imana ari uguhozaho. Ni uguhozaho cyane cyane iyo tuyisaba ibyo dukeneye. Nibyo Yezu atubwiye mu Ivanjili ko ibyo dusabye Imana n’umuhate tutarambirwa irabiduha.
Mu buzima bwacu nk’abakristu hari ubwo twumva bimeze neza rwose turyohewe n’isengesho tukarivanamo ibyishimo, n’abatubonye bakabona uruhanga rwacu rubengerana kubera guhura n’Imana nka Musa kuri Sinayi : “ Ubwo yamanukaga , ntiyari azi ko mu ruhanga harabagiranaga kubera ko yaganiriye n’Uhoraho. “ (Iyim 34,29). Gusa n’ibihe by’umwijima ntibibura bwa buryohe bukagabanuka, tukarambirwa no kuganira n’Imana.
Iyo gusenga biturambiye ubuzima bwa roho burononekara, byamara igihe ukwemera kukangirika. Impungenge za Yezu zishingiye ku bunebwe abonana abigishwa be mu isengesho, ku bunebwe akubonana , atubonana.
Ukwemera Yezu atubwiye yifuza kudusangana ni ukuhe? Ni Inkuru Nziza uko yayitumenyesheje uko tuyisanga mu Byanditswe Bitagatifu. Tuyisanga mu magambo make mu mahame y’Indangakwemera (Credo) yacu, hanyuma ibyo twemera tukabyubakiraho imibereho yacu. Ukwemera kukaba rero iyo myumvire igenga uko tubayeho: ubona ibyo dukora, uwumva ibyo tuvuga, ubona uko tubanye n’abandi akamenya ukwemera kwacu ahereye ku mbuto abona.( Lk 6,44-45; Yh 13,35)
Ibi byose tukabishobozwa no kuganira n’Imana kenshi. Mu yandi magambo nta sengesho ukwemera kurapfa.
Hari Inkuru Nziza igomba gucengera imibereho yacu bityo tukagenza nk’abemera Kristu nk’Abakristu . Aha habura byinshi kuko simpamya ko Yezu aje none yatumenya buri wese mu byo arimo. Ni ukuvuga ko kwa kwemera gushobora kutaboneka . Ukwemera kuratakara turabibona ku bavandimwe bacu. Twitegereze iwacu, hari benshi bataye ukwemera. Twibaze tuti “ Kuki bataye ukwemera?”. Hari benshi bava muri Kiliziya bakagenda twibaze tuti “ Kuki bagenda?” , “ Ese ko abantu bakomeza guta ukwemera igihe Umwana w’umuntu azazira azasanga hari ukwemera ku isi? . Reka ibyo ku isi tubyihorere twibaze tuti “ Ese igihe Umwana w’umuntu azazira azasanga hari ukwemera iwacu?”. Biroroshye kwitegereza abo mwari musangiye ukwemera mu minsi yashize abo mwajyana gusenga bityo mugaterana inkunga mu mibereho yanyu abari mu muryango remezo wanyu abari mu itsinda ryanyu ubu bakaba batakiza bagiye he? Wikwibeshya kubera Kiliziya yuzuye hashobora kuba hinjira ijana hagasoka magana abiri. Mbese ubundi bwo iwacu ubukristu buriyongera? Muri santarali yacu? Paruwasi yacu? Diyosezi yacu? Mu gihugu cyacu?
“ Ariko se, igihe Umwana w’umuntu azazira, azasanga hakiri ukwemera ku isi?”
Iki kibazo buri wese akibaze ku giti cye twoye guhera mu cyera gati. “Ariko se ubu umwana w’umuntu aje yansangana ukwemera? Yasanga nkwiye kwitwa uwe n’ibyanjye byose n’ibikorwa byanjye?”. Cyane ko tutazi umunsi n’isaha azaziraho. Nta handi nta kundi ni mu isengesho. Igihe Umwana w’umuntu azazira kizakurikira iminsi ya nyuma.
Igihe abantu bazatangira kudakunda isengesho. Igihe abantu bazatangira kurambirwa isengesho. Igihe kuganira n’Imana bizahabwa umwanya muto kubera akazi kenshi kubera ibindi byinshi byihutirwa muri gahunda zacu.
Nta handi twakura imbaraga zo gukomeza uko kwemera hatari mu isengesho ritaretsa. Kandi koko iyo dusabye Imana imbaraga zo gukunda no gukora ibitunganye iraziduha. Iyo tuyisabye imbaraga zo kubaho nk’abamenye Inkuru Nziza iraziduha. Tugasenga ubutarambirwa cyane ko izo mbaraga tuzikeneye mu buzima bwa buri munsi.
Hari ubwo twagira intege nke mu isengesho, tukarambirwa tukumva dushaka kwiryamira cyangwa kwigira mu bindi dore ko bitabuze. Kiliziya tukabona iri kure kugerayo byatuvuna.
Dusabane umuhate ngo ukwemera kwacu gukure , kwere imbuto kandi kugumeho bityo igihe Umwana w’umuntu azazira azasange turi abe.Azasange mu gihugu cyacu, muri diyosezi yacu, muri paruwasi yacu, mu muryango remezo wacu, mu rugo rwacu hari ukwemera.
Padiri Charles HAKORIMANA