Inyigisho: Ni ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi

Ku wa kabiri – Icyumweru cya 5 cya Pasika, Umwaka C

Ku ya 30 Mata 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 14, 19-28; 2º.Yh 14, 27-31a

Ni ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi, kugira ngo tubone kwinjira mu ngoma y’Imana.

Uwo murage uturuka he? Umurage wo kuba ku isi mu marira n’amagorwa menshi kandi YEZU KRISTU yaradupfiriye ku musaraba, kuki wagumyeho? Nta gisubizo kindi usibye guhamya ko igihe muntu abwiye Imana ngo ndanze, yijugunye mu manga yamuteye ibisare bikomeye ku buryo we n’inkomoko ye yose badashobora gusibanganya ibikomere bikururiye. Iyo YEZU KRISTU ataza, byose byari kuba biturangiranye. Ariko aho aziye yatweretse ko isi yahindanyijwe n’icyaha igomba gukomeza imibabaro kugeza kugeza inyoko muntu yinjiye mu isi nshya, nta kundi byagenda. Na We ubwe yanyuze mu bubabare atwereka atyo ko nta kintu na kimwe cyadutandukanya n’Ubugingo bw’iteka.

Nta gisubizo na kimwe kindi tubonera impamvu y’amakuba n’imibabaro! None se ko isi muri rusange idashaka UKURI, mubona byagenda gute? Mbere yo kwibaza cyane impamvu tubabara, ni ngombwa kwibaza mbere na mbere impamvu YEZU KRISTU Umwana w’Imana Nzima, UMUZIRANENGE yababaye! Kuki isi itemeye muri rusange UKURI kwe? Kuki isi yakomeje kandi ikomeza gutoteza abaziranenge mu mpande zose?

Ni ihame rero: Tugomba kunyura mu magorwa menshi kugira ngo twinjire mu Ngoma y’Imana! Pawulo n’izindi ntumwa ntibarambiwe: i Lisitiri n’ahandi bahaboneye ishyano, baratotejwe ariko bakomeza guharana mu bwiyoroshye kugira ngo barokore abemeye Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU. Uwo muhate n’urwo RUKUNDO batugaragarije twemere ko n’uyu munsi bishoboka. Ikibabaje kandi giteye ubwoba, ni uko mu mateka maremare ya Kiliziya tubona ko Shitani yakomeje gucengeramo kugira ngo iyimunge. Abakristu babayeho mu bihe by’ibigeragezo n’ibitotezo bashengutse umutima ku buryo butavugwa. Natwe dukwiye guhora twiteguye kuko si ubu ibintu bizagenda neza uko ab’ijuru babishaka. Tuzashenguka umutima kuko n’uyu munsi isi idashaka kwakira amahoro YEZU ashaka kuyiha. Twifuza ko Ivanjili ya none yakuzuzwa: kwakira amahoro YEZU yadusigiye kugira ngo tudakuka umutima kandi nagaruka azadusange tutariyangije.

Rangamira YEZU KRISTU n’abahamya be. Uzashobora kubona imbaraga zo gutambuka mu bizazane by’iyi si udataye inzira y’ijuru. Indwara, ibitotezo, ubugome n’amatiku abo mutumvikana bakugirira, agahinda uterwa n’ibikorwa by’ibozwe Sekibi ikwiza ku isi no muri Kiliziya, ibyo byose ni ya magorwa Pawulo yatubwiye tugomba kunyuramo mbere yo kwinjira mu ijuru. Dsabirane gukomera.

YEZU KRISTU WE, TABARA KILIZIYA YAWE.

BIKIRA MARIYA MUBYEYI, TURAKWIZIGIYE UDUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho