Ku wa 6 w’icya 3 cya Pasika, 2/05/20120 (Mutagatifu Atanazi)
1º. Intu 9, 31-42;Zab 116 (114-115), 12-16ac-17; Yh 6, 60-69.
1.Umubiri nta kavuro
Mu ivanjili ya none, Yezu ati: “Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro”. Ni byo koko, natwe twese twarabibonye: uyu mubiri Imana yaturemeye ukunze kujya impaka na roho. Imana yaduhaye roho ituma tuyimenya tukerekeza imitima ku by’ijuru. Iyo twabashije kumenya Imana Data Se wa Yezu Kirisitu, roho yacu ihora yifuza kumuguma iruhande. Nyamara ni kenshi na kenshi umubiri wo ukomeza kurarikira ibyo mu isi no kubyihambiraho.
Uyu mubiri ntawe ureka ngo atuze yibereho ku isi nk’umumalayika. N’abatagatifu bakomeye babayeho kugeza ubu nta n’umwe wigeze yoroherwa n’umubiri. Aba kera cyane bo babonye igisubozo mu guhungira kure mu butayu. Nyamara uyu mubiri bajyanye na wo. Benshi bahagiriye ibishuko bikaze barumirwa. Abandi batagatifu bafashe umwanzuro wo kujya bababaza uyu mubiri. Nka Mutagatifu Faransisiko wa Asizi yakunze guhana umubiri awukubita, awubabaza. Nyamara yarangije ubuzima bwe awusaba imbabazi ngo kuko bitari ngombwa kuwubabaza.
2.Intege nke z’umubiri
Mutagatifu Pawulo intumwa na we yagaragaje ikibazo umuntu agira mu mubano we n’Imana kubera umubiri. We agira ati: “…nzi neza ko icyiza kitandimo, kubera intege nke z’umubiri wanjye. Nshobora kwifuza icyiza, ariko kugikora bikananira. Kuko icyiza nifuza ntagikora, na ho ikibi ndashaka akaba ari cyo nkora” (Rom 7, 18-19). Pawulo intumwa ababajwe n’uyu mubiri urarikira ibibi. Ushabukira ibishuko umuntu agashenguka mu mutima kubera kugwa mu byaha by’umubiri nyine. Gukiza roho yacu, ni intambara ihoraho kuzageza dutsinze burundu, igihe uyu mubiri uzaceceka maze roho ikagurukira kwinjira kwa Nyirubutagatifu. Haba n’igihe umubiri kandi uterwa n’uburwayo bunyuranye maze umuntu akabaho aremerewe. Pawulo intumwa we ngo hari umugera yumvaga mu mubiri we. Awita “intumwa ya Sekibi” ihora imukubita ngo yoye kwikuza (Soma 2 Kor 12, 7). Ntawe uzi neza uwo mugera uwo ari wo. Bamwe bakeka ko ari uburwayi budakira yahoranaga. Hari n’igihe twigiramo uburwayi mu mubiri tugacukiriza dusaba ngo Nyagasani abudukize! Nyamara nimwumve uko Yezu yasubije Pawulo: “…byatumye nsaba Nyagasani gatatu kose ngo ayinkize. Maze aransubiza ati: ‘Ingabire yanjye iraguhagije; kuko ububasha bwanjye bwigaragariza cyane cyane mu banyantegenke’” (2 Kor 12, 8-9).
3.Ubutwari bw’uwemera Yezu
Ubutwari uwemera Yezu ashobora kugaragaza, ni ukurwana n’ibishuka umubiri kugera ku ndunduro, kwakira uburwayi no gusaba ingabire yo kwihangana kugera ku ndunduro. Nyuma y’ibyo bishuko byose, nyuma y’ubwo bubabare bwose, uyu mubiri uzazima bawuhambe utegereze imyaka myinshi kugeza ku izuka rusange ry’abapfuye ku ndunduro y’ibihe n’amateka. Nyamara roho yo ntishanguka. Muntu nyirizina akomeza kubaho aryohewe n’ibyiza byo mu ijuru amaze gusukurwa imicafu yose yayoye muri iyi si.
4.Kwizirika ku magambo ya Yezu
Turi mu gihe cya Pasika. Yezu yatwigishije kenshi ko icyo tugomba guharanira ari ukwizirika ku magambo yatubwiye kuko ari yo atanga ubugingo. Twabyumvise mu ivanjili. Amagambo yose atubwira adushishikariza kwifuza ibyo mu ijuru. Adusaba gukorera umugati w’ubugingo wa wundi wo mu ijuru. Kandi uwo mugati ni we ubwe. Abayahudi ntibumvise imvugo ye ikubiye mu mutwe wa 6 w’ivanjili yanditswe na Yohani. Ubwo yavugaga ko ari we mugati ugomba kuribwa n’amaraso ye akanyobwa, ntacyo Abayahudi bitoreyemo. Benshi bakuyemo akabo karenge barigendera. Intumwa zo zamukomeyeho. Aho amariye kuzuka zihabwa imbaraga nyinshi azibonekera. Kuri Pentekositi ho intumwa zareruye zihitamo kwamamaza ko kwemera Yezu wazutse ari bwo bugingo. Zaharaniye guhindura benshi aba-Kirisitu zigeza n’aho zemera kubipfira.
Imbaraga zo gukiza abarwayi no kuzura abapfuye Yezu wazutse yahaye intumwa ze, ni zo zatumye abantu benshi bahinduka aba- Kirisitu koko. Muri ibyo bihe by’ikubitiro, ibitangaza byinshi byari bikenewe. Aho tugeze ubu, n’ubwo ibitangaza binyuzamo bikagaragara muri Kiliziya, intungane ibeshwaho n’Ukwemera kudashingiye gusa ku byo tubona.
5.Kumenya Yezu Kirisitu Umwana w’Imana wigize umuntu
Ukwemera kutari amarangamutima gusa ni kwa kundi gutuma umuntu yumva inyigisho z’intumwa, agakoresha ubwenge Imana yamuhaye akagera ku Mwana wayo Yezu Kirisitu. Mu binyejana bya mbere hadutse abantu batangira kuyoborwa n’ibitekerezo bya muntu bihabanye n’ukwemera maze hagwira mu isi abayobe benshi. Bamwe ntibiyumvishaga ukuntu Imana yakwigira umuntu ikabana natwe (Arius). Abandi bavugaga ko ubumuntu n’ubumana muri Kirisitu ntaho bihuriye (Nestor)
Muri ibyo bihe, Kiliziya imurikiwe na Roho Mutagatifu yahagaze gitwari maze irwanya izo nyigisho z’ubuyobe. Abazomaga inyuma batsindwa burundu. Umwe mu bepisikopi barwanyije ubuyobe ni Atanazi. Uyu mutagatifu tumwibuka none. Yavukiye mu Misiri ahitwa Alegisandiriya (295-+373). Yigishije cyane ko Imana yigize umuntu. Bityo yemeza ko Yezu Kirisitu ari Imana koko akaba n’umuntu koko. Abarwanyaga inyigisho ziboneye bakomeje kumurwanya. Ni kenshi yagiye ahunga. Ariko yarangirije ubuzima bwe ku ntebe ye y’ubwepisikopi i Alegisandiriya. Atanazi yadusigiye inyandiko ikubiyemo ubuzima bwa Mutagatifu Antoni wo mu Misiri. Uwo mumonaki uzwi cyane yabayeho mu gihe cya Atanazi kandi bari inshuti zisangiye uburyohewe bw’ukwemera Yezu Imana y’ukuri yigize umuntu.
Yezu Kirisitu asingirizwe Ijambo rye rifasha uyu mubiri rigatanga ubugingo. Nasingirizwe abatagatifu Atanazi, Antonini, Feligisi w’i Seviya, Hesiperiyo, umugore we Zowe n’abana babo Siriyako na Tewodulo bahowe Imana. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe.
Padiri Cyprien Bizimana