Inyigisho yo ku wa Gatandatu w’icyumweru cya 21 gisanzwe, A
Ku ya 30 Kanama 2014
AMASOMO: 1Kor 1, 26-31; Mt 25, 14-30
Amasomo dukomeje gutega amatwi muri iyi minsi aragaruka ku ngingo imwe kandi ikomeye mu buzima bw’umukristu: gutegereza, kuba maso. Nk’uko bisanzwe Yezu Kristu arakoresha imigani ngo aduhishurire uburyo tugomba gutegereza amaze ye n’imyifatire igomba kuturanga muri uko gutegereza.
Umugani akoresha uyu munsi ni umugani w’amatalenta twese tumenyereye, cyangwa mu yandi magambo, twese twumvise inshuro irenze imwe. Kumva uyu mugani bidusaba gusohoka muri iyi mvugo-shusho kugira ngo twumve ko ariya matalenta ari impano bariya bagaragu bahawe,hanyuma tubyiyerekezeho,kugira ngo twumve ko aba bagaragu ari twebwe ubwacu,ko uriya muntu wari ugiye kujya mu rugendo ashushanya NYIRUKUDUHA impano kandi ko nta wundi utari Imana yaturemye, naho twe icyo yaturemeye ni ukuyibera abana ariko nanone umwana mwiza mu maso y’Imana ni n’umugaragu mwiza, umugaragu mwiza rero ni uw’indahemuka mu maso y’Imana, ni we twumvise Yezu atubwira muri uyu mugani abwirwa ati:” Ni uko mugaragu mwiza kandi udahemuka, …, ngwino wishimane na shobuja. (Mt 25,21).
Twese rero nk’abana b’Imana, abagaragu b’Imana, turahamagarwa kandi icyo duhamagariwe ni ukuzishimana na Databuja ari we Imana Umuremyi wacu. Twahawe byinshi bishushanywa n’aya matalenta avugwa muri uyu mugani. Icyo tuzirikanaho gikomeye twahawe n’Imana ni ubuzima bwacu. Bariya bantu bahawe amatalenta umuntu wese ku rugero rw’icyo ashoboye. Natwe buri wese yakiriye ingabire y’ubuzima Imana itanga ku buntu ku rugero rwe. Buri wese rero wakiriye iyo ngabire y’ubuzima afite n’icyo agomba gukora kuri iyi si mu rugero rwe.
Igikomeye twahawe, igikomeye nahawe ni ubuzima, ni jyewe ubwanjye. Niba rero jyewe ubwanjye ndi impano ntabwo ndi uwanjye, ndi uw’Imana kandi Imana yampaye ubwo buzima umunsi ntiteguye izaza maze imbaze raporo y’ubu buzima, uko nzaba narakoresheje impano nahawe.- “Hashize igihe kirekire, shebuja wa ba bagaragu araza, maze abamurikisha ibintu bye” (Mt 25,19).
Kumva “igihe kirekire” tubyumve mu mibare nk’iy’Imana ejo udasanga tuvuze ngo igihe Databuja azazira ni kirekire, ugasanga turiraye ngo dufite igihe kandi ntacyo. Igihe kirekire gishobora kuba ejo, ajobundi, cyangwa na nyuma y’imyaka, igikuru ni uko duhora twiteguye.Uburyo rero dukoresha ubuzima Imana yaduhaye nk’impano isumba izindi ni bwo buzaduhesha kwishimana na Databuja. Ubuzima turimo rero burya, uko tubayeho, tuba dutegura uburyo tuzishimana na Databuja kandi uko tugenda dukoresha iyo mpano ni nako dutegura Databuja tuzishimana nawe uwo ari we. Abayobotse Imana bazishimana naYo, abahisemo kuyoboka Sekibi nabo nta kabuza bazajya “kwishimana nawe”. Aha ha nyuma rero ni ho hagenewe umugaragu mubi uzajugunywa hanze, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.
Twe rero tubwiwe aya magambo y’iyi Vanjili ya none turaburiwe kugira ngo twumve ko hazaza umunsi tutazi,tutiteguye, byanze bikunze, tukazatanga raporo y’ibyo twakoze. Duharanire kuba abagaragu b’indahemuka, bazi icyo Databuja adushakaho, maze tuzagire ishema ryo kwishimana na Databuja ari We Imana yacu. Tuzabikesha guhora iteka duharanira gusa na Yo kuko nyine Yo ari indahemuka. Biradusaba rero kuba maso kuko tutazi umunsi n’isaha umutware wacu azaziraho.
Dukomeze tubisabirane bamwe ku bandi.
Padiri Telesphore DUSABE