INYIGISHO YO KU WA GATATU W’ICYUMWERU CYA 2 CYA PASIKA, 22/04/2020
Amasomo matagatifu: Intu 5,17-26; (Zab 34(33));Yh 3,16-21
Bakristu bavandimwe Yezu Kristu akuzwe!
Ni koko naharirwe ibisingizo n’ikuzo Yezu Kristu Umwami wacu watsinze icyaha n’urupfu, natwe abamwemera kandi bakamwizera akaduha gusangira na we uwo mutsindo! Iryo yobera ry’agatangaza, rihishurirwa abemeye bonyine, ni ryo duhimbaza muri iki gihe cya Pasika, n’ubwo bwose iyi Pasika twayihimbaje ku buryo budasanzwe, abenshi bikingiranye mu nzu, kugira ngo twirinde icyorezo cya Koronavirus. Byenda gusa na ya Pasika ya mbere y’abayisiraheri batambye, buri wese mu rugo rwe, aho nta wagombaga kurenga umuryango w’inzu ye, kugira ngo atavaho ahitanwa n’icyorezo cyari kigiye koreka abanyamisiri mur iryo joro (Soma Iyim 12,21-23). Twe rero icyorezo ntikiduhejeje mu mbere ijoro rimwe gusa, bibaye iminsi n’amezi. Gusa ukuri kwa Pasika duhimbaza nta cyagukumira kibaho, kabone n‘aho Kiliziya n’insegero byaba bikinze, nidukingura imitima yacu, nta kabuza izasendera ibyishimo dukesha izuka rya Yezu Kristu.
Nk’uko isomo ry’uyu munsi ryo mu gitabo cy’ibyakozwe n’Intumwa ribidutekerereza, Intumwa zuzuye Roho Mutagatifu, ntizashoboraga guceceka ukuri kw’izuka. Kwamamaza iyo Nkuru nziza, byaherekezwaga n’ibitangaza byinshi Yezu yakoreshaga intumwa ze, ibyo bigatera umuherezabitambo mukuru kimwe n’abari kumwe nawe, gushengurwa n’ishyari. Bibwiye ko kujugunya intumwa mu buroko, bizatuma ziceceka, ariko ntibyakunze kuko Umumalayika wa Nyagasani yakinguye inzugi z’uburoko, abakuramo maze abatuma kujya mu Ngoro y’Imana no kuhatangariza amagambo ahesha ubugingo.
Kubera iki abantu bakunda umwijima kurusha uko bakunda urumuri? Kenshi ni uko urumuri rutugaragaza uko turi, rugatangaza ukuri. Gusa tumenye ko, nk’uko Yezu ubwe yabitwibwiriye, ukuri konyine ni ko kuzaduha kwigenga (reba Yh 8,31).
Ivanjili y’uyu munsi na yo iraduhamagarira kurundurira ubuzima bwacu mu kuri. Twitoze kuvugisha ukuri iteka ndetse no kubaho mu kuri! Ukwigira umuntu kwa Jambo w’Imana, ibabara rye n’izuka rye, bikura uwemera wese mu mwijima w’ikinyoma kijyana iteka n’icyaha. Muvandimwe, nawe Yezu arakubaza ati: “Urashaka gukira?” (reba Yoh 5,6). Tubikuye ku mutima tumuhe igisubizo gikwiye: “Yego Nyagasani, ndabishaka nkiza!” Erega ni ukuri Yezu ni we wenyine dukesha umukiro, ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeremo uburokorwe. (reba Intu 4,12). Ngiyo inkuru nziza dukwiye kwakira no kwamamaza aho turi. Igihe ni iki ngo tugaragarize isi, isoko y’umukiro wacu. Ntidukwiye kwitwaza ko Kiliziya zikinze, ahubwo uyu mwanya utubere amahirwe duhawe ngo twitoze guhuza ubuzima bwacu bwa buri munsi, n’ukwemera tugaragariza abandi igihe tujya mu ngoro y’Imana gusenga.
Umubyeyi Bikiramariya, Nyina wa Jambo, atube hafi muri uyu mwitozo udasanzwe wo kwakira Ukuri (Yezu Kristu ubwe), nk’uko yabitubimburiye, kubaho mu kuri ndetse no kukwamamaza mu mibereho yacu yose. Amen.
Padiri Uwitonze Joseph