Ni we byose bikesha kubaho

Inyigisho ku Munsi Mukuri wa  NOHELI 2020; 25 Ukuboza.

Amasomo: Iz 52, 7-10; Zab 98 (97), 1, 2-3ab, 3cd-4, 5-6; Heb 1, 1-6; Yh 1, 1-18.

Noheli duhimbaza buri mwaka, ni Ivuka rya Yezu. Noheli bivuga “Umunsi w’ivuka”  mu Kilatini [Natalis (dies)]. Nshobora kuvuga ko nta muntu n’umwe uri kuri iyi si utarumvise Amateka y’ugucungurwa kwa muntu. Umuntu wese uzi gusoma no kwandika, yigishijwe ko ibiriho byose byaremwe n’Imana Ishoborabyose. Muri rusange, ubwenge bwa muntu ntibwiyumvisha imimerere y’iyi Mana. Hariho n’abahisemo kuyiha urw’amenyo. Nyamara byaragaragaye ko ari yo Mugenga wa byose. Tubizirikaneho.

Amateka y’ugucungurwa

Amasomo yose kuva ejo mu Gitaramo cya Noheli kugeza kuri misa yo ku manywa, aducengezamo Amateka y’ugucungurwa kwacu. Twamenye ko nyuma yo kurema ibiriho byose, Imana Data Ushoborabyose yahanze muntu imuha ubwenge iramwishushanya koko. Ariko inyoko muntu yaje kwirarika Sekibi arayararika itandukana n’Imana ityo ihirimbira mu bucibwe. Imana Umubyeyi, yicishije bugufi igaragariza muntu ko idashaka ko yigunga mu mwijima ubuziraherezo. Ni bwo rero iteguye gusanga abantu imbonankubone muri Mwana wayo Yezu Kirisitu.

Ihanga yatoranyirije kunonosoreramo uwo mushinga, ni Isiraheli. Isiraheli ni yo yateguriwe kuzavukiramo Imana mu bantu. Habayeho abahanuzi benshi uko ibisekuru byasimburanye. Isomo rya kabiri ryadusobanuriye ko nyuma y’abahanuzi, igihe cyageze maze Imana ikabwira abantu imbonankubone muri Yezu Kirisitu. Burya rero umutima wa Bibiliya yose, ni Yezu Kirisitu. Ni we Jambo w’Imana wigize umuntu. Ivanjili yanditswe na Yohani ibisobanura neza. Nyuma ya Bibiliya, amasomo atangwa y’Iyobokanana (Gatigisimu) n’Ubumenyamana (Tewolojiya), yose burya aba agamije kumenyekanisha Yezu Kirisitu we washoje umugambi w’Imana.

Kuva Yezu yaraje ubu, turi mu bihe bya nyuma. Nta kindi gitangaza kindi gitambutse Ukwigirumuntu kw’Imana. Ni aho byose bitangirira. Ni we waje afatanya natwe dusangira byose uretse icyitwa icyaha cyose. Zaburi twazirikanye yaduciriye amarenga ko uwo wigize umuntu akavukira mu Bayahudi, azagaruka aje gucira isi urubanza. Ni byo. Igihe avutse agatangira kwigisha, yagaragaje ko ibyahanuwe byose ari we byategurizaga. Ni we waje kunonosora inyigisho zose zivuga Imana. Yabaye nk’ubwira isi yose ko ibyanditswe mu Mategeko yahawe Musa, ibyavuzwe n’Abahanuzi, byose ari ukuri kubumbiye mu nyigisho ze zabishyizeho umukono mu bumwe n’Imana Data Ushoborabyose.

Ayo mateka atumariye iki?

Muri make se twavuga ko Imana muri Yezu Kirisitu yatuzaniye iki? Mu isomo rya mbere: Yezu ni Intumwa izanye Inkuru Nziza. Avuga amahoro agatangaza amahirwe. Ni we ubwira isi yose ati: “Imana yawe iraganje”. Ni we uhumuriza abantu agacungura ibihugu.

Muri Zabuli: Uhoraho azacira isi urubanza rutabera. Aha twibuka ko Yezu Kirisitu yaje ubwa mbere. Azagaruka gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Kizaba igihe cy’ ukuzuka kwa bose. Cyakora hariho abazazukira kubaho iteka mu ihirwe ry’ijuru. Abo ni abazaba barakiriye amahoro ya Yezu Kirisitu bakayasakaza mu bandi. Ni abazaba baremeye Yezu Kirisitu bakamumenyesha abandi. Ni abazaba baracumuye ariko bagahora batakambira impuhwe z’Imana. Hari n’abazazukira kuba mu muriro utazima. Abo ni abazaba barannyeze iby’Imana. Ba bandi biberaho nk’aho Imana itabaho kandi bakanga amahoro. Abo ni abigira ibihangange muri iyi si nyamara bagahonyora inzirakarengane. Abo bi abakwiza intambara n’imidugararo bakagarika ingongo. Abo ni abanzi b’amahoro bigira abatemu hirya no himo ku isi. Cyakora abo bikundira umwijima, iyo bahindutse bagihumeka, basaba imbabazi bakisubiraho maze na bo bakazagira umwanya mu ijuru.

Mu isomo rya kabiri: Yezu ni we buranga bw’ikuzo ry’Imana. Ni we uhagaritse byose ku bw’Ijambo rye. Asumba abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo. Birumvikana ko kumumenya, kumukunda no gukurikiza Ivanjili ye ari ukwiteganyiriza ibyiza by’ijuru.

Mu Ivanjili: Yezu ni Jambo wahozeho. Ni umwana w’Imana yibyariye ubuziraherezo. Ni we ibintu byose bikesha kubaho. Ni urumuri rumurikira umuntu wese uje kuri iyi si. Yigize umuntu ku bwa Roho Mutagatifu, abana natwe isi yibonera ikuzo rye. Asendereye ubuntu n’ukuri.

Kwibuka ivuka rya Yezu bisanze tumeze dute?

Duhimbaje Noheli twishimye kuko ukuza kw’Imana muri twe, ni ukuri kudakurwaho n’icyo ari cyo cyose. We yifuza ko ku isi yose hakwira urumuli yatangaje. Nyamara ariko umwijima ntujya urangira. Ni yo mpamvu amateka akomeje. Twizera ko ibihe biri imbere bizatungana bose bamenye uwo byose bikesha kubaho. Hari igihe byose bizarangizwa. Ni we wenyine uzi uko iby’isi bizasozwa ibiremwa byose bikinjizwa mu ikuzo ry’ijuru n’ubwo abazaba barihitiyemo umwijima ari wo uzabanyonyombana ubuziraherezo.

Ijwi rikomeje kumvikana ritabariza abo Shitani ishaka gushuka. Nibumva ayo majwi ya Kiliziya ihanura, bashobora kutazapfa nabi. Abahanuzi na Yohani Batisita werekanye Yezu, bose babayeho bahamagarira abantu kwemera Imana y’ukuri. Kiliziya imaze imyaka ibihumbi bibiri ikora ubwo butumwa. Ibwirizwa na Nyirayo kugwiza abatagatifu: kwigisha kugira ngo abantu bahinduke bemere Imana bazabane na yo. Imyuka ya Nyakibi ariko, ntihwema kwigaragaza ku isi. Sekibi hari igihe isakabaka yibwira ko ari yo ifite ukuri. Ishyano isi ishobora kugusha ni uko abagize Kiliziya bakwiburamo imbaraga zo kwamagana iyo nkenya Kareganyi inyanganya abantu.

Noheli muri twe abayobozi muri Kilziya, ni ukuba maso tukayahanga wa wundi uha byose kubaho. Noheli mu babatijwe bose, ni ukwemera Yezu Kirisitu bagahora birinda kuvanga amasaka n’amasakaramentu. Noheli kuri twese, ni ugusabira abo tubana kwakira Yezu Kirisitu. Ni uguhibibikanira umukiro wabo. Noheli ni ukwiyambura ubugwari n’ubwangwe. Noheli kuri twese, ni ukuba maso tukamenya aho tugana n’aho tuganisha abantu. Noheli, ni ugusaba imbaraga zo guhangara ubukana n’ubugome bwa Sekibi Muyobya.

Noheli ku bari mu mazi abira

Kuva uyu mwaka wa 2020 watangira, isi yisanze mu mazi abira. Habaye ubwoba bukabije bw’aka gakoko kadasanzwe Virusi ya Korona. Abategetsi hirya no hino barahangayitse kubera ko ubukungu bwamanutse cyane. Nyamara mu bihugu by’i Burayi, nta wigeze aburara ngo kubera Korona! Ingorwa zagaragaye mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika umugabane ugwije abantu benshi baririra mu myotsi kandi Afurika yuzuyemo zahabu, diyama, peteroli n’ibindi! Korona yagaragaje ko burya muntu muri rusange akomeje kuba mubisi mu by’ukwemera Uwo byose bikesha kubaho. Iyo urebye ukuntu hariho abaririra mu myotsi abandi babyinira ku rukoma, urumirwa. Ni nde wakiriye rwa Rumuri? Ni nde ushaka ya mahoro? Ni nde witeguye ukugaruka kwa Yezu ko azaza ubwa kabiri aje gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye?

Noheli ikwiye kuba umwanya wo kugaragaza ko twakiriye Yezu waje kugira ngo abantu bagire amahoro. Noheli, nitwibutse Amategeko yanyujijwe kuri Musa akanonosorwa n’Uwo byose bikesha kubaho. Noheli niyibutse umukirisitu wese ko ari intumwa y’amahoro muri Yezu Kirisitu. Noheli niyibutse buri wese ko agomba kurebana impuhwe ababaye bose. Noheli nigarure muri Kiliziya imbaraga zo kwigisha abantu bose maze ababyinira ku rukoma abandi bababaye basigeho ahubwo bafashe abaririra mu myotsi, abatagira aho begeka umusaya n’abapfukiranywe ku isi yose. Aho hose hari umukirisitu harangwe n’imbaraga Imana itanga zo kwiyumanganya mu mage. Aho hose hari umukirisitu ushyira mu gaciro, humvikane ijwi rihumuriza abababaye bose. Aho hose hari umupadiri n’umwepisikopi, intama zikenurwe zihumurizwe, abahabye bahagurukire gushaka amahoro n’ubuzima bw’ijuru. Hari benshi badohoka bagacika intege, hari benshi batumva iby’Imana, hari n’ababirwanya rwose bitewe n’ubwangwe babona mu bo Yezu yashinze umurimo wo gukenura ubushyo bwe. Duhore dusabira cyane cyane abashumba b’ubushyo bw’Imana kubura amaso bagaca akenge bagakorera uwo basezeraniye gutumikira. Twese dufite agahe gato kuri iyi si, nimucyo tugakoreshe neza. Mu mwaka wa 2120, nta n’umwe muri twe uzaba akiriho kuri iyi si. Dukore neza uko Yezu Kirisitu uha byose kubaho abishaka.

Nasingizwe ubu n’iteka ryose. Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire kugira Noheli Nziza mu buzima bwacu bwose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho