Ni We shusho ry’Imana itagaragara

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 22 gisanzwe, B; ku ya 04 Nzeli 2015

AMASOMO : Kol 1,15-20 ; Zab 99,1-2,3,4,5; Lk 5,33-39.

Bavandimwe, uyu munsi Pawulo Mutagatifu aratubwira uwo Yezu ari we atabiciye inyuma. Si uburyo bwo kumutaka amukabiriza, ahubwo aragira ngo twakire inyigisho ihagije kandi nyakuri kuri We. Ugerageje gucengera ijambo ku rindi ry’iri somo, usanga iyi baruwa ifitanye isano n’Ivanjili ya Yohani. Muri Nyagasani Yezu huzuyemo ishusho Mana y’Imana, akaba yarabyawe n’Imana nyirizina kandi nta cyaremwe adahari kuko byose byaremwe na We, bikamukesha ubuzima. Uku kubirema no kubigenga bituma natwe abana b’Imana bacunguwe n’amaraso y’Umwana wa Yo, tubona umwanya wacu kuko Uwaducunguye atatuba kure. Buri gihe aduhora hafi : Ni Umutwe w’umubiri, ari wo Kiliziya, ni Umuzabibu twe tukaba amashami yawo. Niba umuntu atabaho igihe cyose adafite umutwe, tugomba kwiyumvisha neza ko Nyagasani Yezu atubereye ubuzima. Ni We ubutanga kandi akanabugenga. Twe turi ingingo z’Umubiri we. Ni We w’ibanze  kandi akagenga ibiriho byose. Imana yamuhaye umwanya uruta uw’ibyaremwe byose. Imana yamusenderejemo ibyiza byose, kugira ngo umwizera wese yoye kuzapfa ahubwo yigiremo ubugingo kandi ubugingo busagambye. Muri We tubona Imana byuzuye, kuko Imana yashatse kwiyereka abantu ibinyujije mu Mwana wayo ikunda cyane. Si mu mwuka yanyujije ishusho yayo, si mu Bamalayika yiyerekaniye, ahubwo ni mu Mwana wayo. Natwe bikaduha kugira uruhare ku isura y’Imana. Tugahora twizigiye kuzabana na Yo igihe cyose twishimiye kumva no kumvira Uwatumeneye amaraso ku musaraba.

Gushyira mu gaciro

Bavandimwe, uyu munsi Nyagasani Yezu arashaka kutumara impungenge ku byerekeye gusiba no gusenga. Kuba bamubaza impamvu abigishwa ba Yohani basengaga bakanasiba ntibivuga ko Yezu atazi ibyo ari byo n’akamaro kabyo. Yezu ni We uzi neza icyo gusiba ari cyo, aradutegurira amayira ngo tujye natwe dusiba igihe cyose ari ngombwa, kubera ko We Mukwe mukuru aziko abakwe batasiba bakiri kumwe n’umukwe. Ariko igihe nikigera bazasiba uko bikwiye, ku buryo abahanga basanga Yezu yaravugaga igihe gikomeye azanyuramo cy’urupfu rwe. Iki gihe abakwe bazaba bari mu gihe cy’akababaro bakaba rero bagomba gusenga cyane kandi bakanasiba bategereje ko Nyirububasha azuka mu bapfuye.

Arakomeza adusaba kumenya gushyira ibintu mu mwanya wabyo, kumenya gushyira mu gaciro. Aradusaba kuba mu nsi, ariko tutari ab’isi. Tumenye guha buri kintu umwanya gikwiye, duhe buri cyintu agaciro kacyo. Aradusaba kandi kumenya ubwenge muri byose; si byiza gufata ikiremo cy’umwenda mushya ngo ugitere ku mwambaro ushaje. Ni byiza kumenya kujyanisha ibintu, si byo ko umuntu yakwitwa umukristu hanyuma ngo ajye no kuraguza cyangwa ngo akore ibindi bitajyanye n’ubukristu; nko kugira inzika, gusambana, kwiba, ishyari, umujinya, inda nini, ubugome, ukwikuza, n’izindi ngeso mbi zose. Ni byiza ko umuntu amesa kamwe! Akaba umukristu uhamye, aho kwishimira kumva ko umuntu azi Imana kandi akanavanga. Niba Yezu atubwira ko bitaba byiza gufata ikiremo gishya ngo ugitere ku mwambaro ushaje, cyangwa gufata divayi nshya ngo uyishyire mu masaho ashaje, si byiza no kubona uwabatijwe wiyemereye gukunda Yezu, kumukurikira no kumwamamaza akora ibinyuranye n’uko kwemera yiyemeje. Nta mukristu wakoze ibinyuranye n’iryo zina. Ahubwo ni byiza ko umukristu akora ibijyanye n’iryo zina kandi akabikora abigirira izina ry’uwo yemeye; Yezu Kristu. Agomba kurangwa n’umutima ukunda, agakunda Imana n’abantu, avugisha ukuri, atikuza n’indi migenzo myiza igomba kuranga abemera.

Dusabe Imana ngo ihore yumva ugutakamba kwacu, maze duhore dukora icyiza tutiziganya mu buzima bwacu bwose.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Thaddée NKURUNZIZA

(Niba ufite akanya, wareba iyi nyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA)

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho