Niba hari ushaka kunkurikira yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we maze ankurikire!

Inyigisho yo ku cyumweru cya 24 gisanzwe, giharwe, B. Ku wa 13 Nzeli 2015

 AMASOMO:1º. Iz 50,5-9a; Zab 114,1-2,3ac-4,5-6,8ª-9; 2º. Yak 2,14-18; 3º. Mk 8,27-35

Bavandimwe, ayo ni amwe mu magambo agize inkuru nziza, ifunguro twateguriwe muri liturjiya ya none y’ijambo ry’Imana. Kugirango tubyumve neza reka twifashishe inyabutatu y’amasomo twateguriwe hamwe na zaburi y’umunsi.

Mu isomo rya mbere, turumvamo amagambo y’umugaragu w’Imana, uko atangazwa n’umuhanuzi Izayi mu gice kitwa Indirimbo ya gatatu y’umugaragu w’Uhoraho. Uyu mugaragu turamubwirwa ari mu bitotezo, adaterwa n’ikindi kitari Ijambo ry’Uhoraho yakiriye kandi akemera kuribera umuhamya adatewe ubwoba n’ibizakurikira kuko ashyigikiwe na Jabiro Nyirijambo. Nibyo twumva mu magambo atangira iyi ndirimbo atari mu gace twasomewe none: Nyagasani Uhoraho yampaye ururimi, ambwira icyo mvuga kugira ngo menye kuramira uwarushye. Buri gitondo arankangura, akanyigisha gutega amatwi nk’abigishwa (Iz 50,4).

Uwo mugaragu w’Imana, turamubwirwa nk’umuhanuzi nyakuri w’Uhoraho, umuntu ntangarugero mu bandi; nyamara ibyo ntibikuraho gutotezwa, nubwo ari we nzira y’umukiro Imana yageneye abantu bose. Niyo mpamvu twese duhita tumubonamo Yezu Kristu, Umukiza w’abantu bose.

Mu by’ukuri igihe Izayi yandika ibi, ni ahagana mu kinyejana cya gatandatu mbere y’ivuka rya Yezu, mu gihe cy’ijyanwa bunyago ry’i Babiloni, bikumvikana ko Yezu yari ataraza muri iyi si, ni mbere y’ukwigira umuntu kwa Jambo. Bityo uyu mugaragu Izayi yavugaga icyo gihe ashobora kuba undi. twakurikiza amateka y’umuryango w’abayisraheri, n’ubuzima bugoranye bw’ubucakara bagiye banyuramo, batotezwa uko bwije ni uko bukeye, akenshi bazira ukwemera kwabo; tukabona muri uwo muryango uyu mugaragu Izayi ari kutubwira.

Ariko na none duhagarariye aho, twaba tugarukiye hafi, kuko uyu muryango washushanyaga umugaragu nyawe w’Uhoraho uzaza, akaba ari we isi yose izaronkeramo umukiro, nyuma yo kubabazwa bihagije, agapfa apfiriye ndetse ku musaraba, hanyuma akazukana umutsindo atabarukanye imbohe nyinshi. Aho rero niho tubona Yezu Kristu muri uyu mugaragu w’Uhoraho tubwirwa none.

Kuva kera na kare, ubutumwa bw’umuhanuzi w’Uhoraho ntibutana n’ibigeragezo

Mu masomo ya none, turabibona neza. Izayi arabitubwira muri aya magambo: “ Nategeye umugongo abankubitaga, imisaya yanjye nyitegeza abamfuraga ubwanwa; uruhanga rwanjye sinaruhisha abantukaga bancira mu maso”. Yezu nawe mu Ivanjili ati: “Niba hari ushaka kunkurikira yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we maze ankurikire”. Ibyo turabibona no mu mateka y’abahanuzi nyabo, abo bose bavugaga byukuri mu izina ry’Imana. Muri bo, abapfuye urw’ikirago nkuko tubivuga, ni mbarwa, abenshi barishwe. Ibyo biradutera kwibaza impamvu nyamukuru y’iryo totezwa rigirirwa abahamya nyakuri b’Uhoraho, bigera naho Yezu kristu, ashyira mu byangombwa byabashaka kumukira, kwemera guheka umusaraba, kwitegura kwakira ibigeragezo n’itotezwa.

Muri iyi minsi twumva ku maradiyo na televiziyo, ibihugu bimwe na bimwe, abakristu barimo gutotezwa, bakicwa bazira ukwemera kwabo. Kuki batotezwa?

Igisubizo buri wese, ashobora kukibona abizirikanyeho, cyane agendeye ku masomo ya none. Ariko ikiboneka hafi, ni uko Ijambo ry’Imana ryakiriwe na muntu, akemera kuribera umugaragu, akabeshwaho naryo mu budahemuka, riramutwara rikamugeza aho asigara wenyine, agakurwa mu bandi ariko abarimo, akaba mu isi ariko atari uw’isi. Igihe cyose yakiriye iryo Jambo, akarishyira mu bikorwa, aka Mutagatifu Yakobo mu isomo rya kabiri, ibikorwa bye bikaba irango ry’ukwemera yakiriye; ahinduka ikibazo kubatabyumva uko, bakamubonamo umwirasi n’umushinjacyaha imbere yabo, nkuko umwenda w’umweru de, ugaragaza ububi bw’umweru wacuye iyo yegeranye. Uguhinduka kwe, guhora guhamagarira abandi guhinduka, bamwe bakabyumva bakisubiraho, ariko abandi ntibibanyura bagahitamo kwigumira mu byabo ariko ukuri kubashinja kubari imbere bikababuza amahoro; ni uko bakayashakira mu kwikiza intandaro yo kuyabura, umwanzi ntabe undi utari wa mugaragu w’Imana.

Bityo, uwo mugaragu agomba guhora ari maso, kuko ari ku rugamba agomba kurwana kandi akarutsinda. Ibyo bikamusaba guhora igihe cyose ajya kuvoma imbaraga ku isoko idakama, ngo ashobore gutsinda:Buri gitondo arankangura, akanyigisha gutega amatwi nk’abigishwa… Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitanca intege, uruhanga rwanjye ndarukomeza nk’ibuye, kandi nziko ntazakorwa n’ikimwaro”. Ibyo bimutera imbaraga, agahorana ikizere cyo gutsinda, bikamutera ibyishimo ibiburabwenge bidashobora kwiyumvisha, ni uko akiyamira aka zaburi ya none agira ati: Icyo nkundira Uhoraho, ni uko yumba ijwi ryanjye iyo mutakambiye, maze akunama akantega amatwi…ubwo amagara yanjye wayakuye mu nzara z’urupfu, n’ibirenge byanjye ukabirinda gutsitara, Nzakomeza gutunganira Uhoraho ku isi y’abazima”. Iyo ugeze aho, usubiza nta mususu ikibazo Yezu Kristu ari kutubaza uyu munsi, kandi ugatsinda nka Petero.

Yezu ati: abandi ko bafite uko bamvuga , Mwebwe se muvuga ko ndi nde? Wowe uhagaze ku maguru yawe uko ari abiri, uvuga ko ndi nde? Wowe witwa ko uri umukristu, Yezu Kristu ni nde mu buzima bwawe?

Bavandimwe, ukwemera gukristu kwagombye kuba igisubizo kuri iki kibazo kimwe Yezu atubajije none nkuko yakibajije abigishwa be.

Kuri njye, kuri wowe, kuri twe, Yezu twumvise none atubaza, ni nde? Umwe twumvise wakoze ibitangaza tukaza duhuruye tukitegereza, nyuma urahamya ko ari nde? Umwe duhabwa buri munsi, buri cyumweru, rimwe na rimwe, batubwira ko duhawe umubiri we, ni nde mu buzima bwawe nyuma y’uko umuhawe?

Uyu munsi, nicyo gihe gisumba ibindi twaciyemo dusabwa gutanga igisubizo, uko wowe utekereza, bitari ibitekerezo by’abandi: ntabwo utegetswe gusubiza igisubizo umukateshiste yagufatishije mu mutwe, cyangwa ibyo wigishijwe mu nyigisho, yewe se ibyo wasomye mu bitabo. Arashaka igisubizo bwite, kitari rusange, hagati yanjye na We, hagati Ye na we. Nyagasani akaba akeneye igisubizo cyawe, kugira ngo na we abonereho gusubiza ibibazo byawe. Tuzirikane ko akeneye igisubizo kimwe, ngo abonereho asubize umurundo w’ibyawe. Ntutinye gusubiza, niba Roho Mutagatifu akumurikiye, ukaba wabona igisubizo udafutukiwe, ngo ukive imuzi; urasabwa gutera intambwe imwe, ukemerera Nyagasani akaguteza miro urwenda n’icyenda. Wirinde gutsimbarara ku myumvire yawe ishobora kuba atari yo, nkuko byagendekeye Petero twumvise.

Igisubizo yasubije, nicyo rwose. Ati : “Uri Kristu”. Ariko yari afite uko yumva Kristu-Umukiza bihabanya na Kristu uri imbere ye. Petero, kimwe na benshi mu bayahudi, bari bategereje Messiya, uzaza akabirukanira abanyaroma, akabakiza umutwaro w’ubucakara, akabaha kwigenga nk’andi mahanga y’ibihangange babonaga, Ubwami muri israheli bukongera kugira Ijambo. Ntibiyumvishaga Kristu wababara akabambwa ku musaraba.

Nyagasani ntatuma bahera mu bujiji, yahise atangira gukosora imyumvire ya Petero, yari asangiye n’abandi bigishwa. Niyo mpamvu igihe acyashye Petero, atari we yabwiye wenyine, ahubwo yabwiye itsinda ryose: We (Yezu) ariko arahindukira maze areba abigishwa be, acyaha Petero amubwira ati “ Hoshi mva iruhande, Sekibi! Kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu! Natwe none, turasabwa kwegera Nyagasani, agakosora imyumvire yacu ku bimwerekeyeyo, kuko hari ubwo itaba ishingiye kuri Roho Mutagatifu, ahubwo ari Sekibi wihishe inyuma yayo, bityo twemerere Nyagasani, Yezu kristu Umukiza wacu, acyahe Sekibi, twemere kurangwa n’ikimenyetso cy’umusaraba ku gahanga nkuko twagihawe muri Batisimu, tureke kubaho nk’abanzi b’umusaraba. Nkuko Yakobo abishimangira, ntabwo tugomba kwemera Imana mu magambo gusa, hakenewe ibikorwa, kuko ukwemera kutagira ibikorwa by’urukundo kuba kwarapfuye.

Hari ugukora no Gukora, kuko hari kenshi twibeshya tukavuga ko umukristu ubigaragaza ari uwitabira amateraniro yose, akajya mu missa adasiba, mbega afite ibitegerezo byuzuye, ntaho abura na rimwe. Ntabwo ubukristu bureberwa ku bitegerezo, cyangwa kukuba Kiliziya zuzuye nubwo nabyo atari bibi: Igisibo kinshimisha ni iki ngiki: kudohora ingoyi z’akarengane, guhambura iminyururu y’uburetwa, kurekura abashikamirwaga, mbese muri make, gukuraho ibyashikamiraga muntu byose. Ikindi kandi ni ugusangira umugati wawe n’umushonji, ugacumbikira abakene batagira aho bikinga, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize umuvandimwe wawe (Iz 58,6-7), Yezu na We akabishimangira yifashishije amagambo y’umuhanuzi Hozeya aho agira ati : Kuko nshimishwa n’urukundo kuruta ibitambo…” (Hoz 6, 6; Mt 9 na 12). Ibyo rero biratwereka ko amagambo yose twakoresha duhamya ukwemera kwacu, nta bikorwa biyaherekeza, ahubwo tukaberwa no kohera abo twagombye kugira ikindi turenzaho: Nimugende amahoro mwote kandi muryoherwe, tuba twirengagije ikintu ngombwa dusabwa nk’abakristu, aricyo gufasha abavandimwe bacu, kandi tubifiteho itegeko sibyo dusabwa gusa;Ikizameneyesha bose ko muri abigishwa banjye ni urukundo muzaba mufitanye, bamwe ku bandi….icyo muzaba mwaragiriye umwe muri abo baciye bugufi ni njye mwakigiriye… nkuko rero umubiri udahumeka uba warapfuye, ni cyo kimwe ni ukwemera kutagira ibikorwa, bityo ibikorwa by’urukundo ( bihabanye n’iby’umubiri/ kamere cyangwa se imihango bidashobora kuturonkera umukiro ) bikaba impumeko y’ukwemera twakiriye muri Kristu Yezu Umukiza wacu.

Dusabirane kuri icyi cyumweru, ngo twakire inyigisho Kristu aduhaye, kandi twihatire kuyishyira mu bikorwa. Twakire ugushaka kw’Imana nk’Umubyeyi Bikira Mariya, we utubwira ko umwana we/ umwana wamariya adatana n’umusaraba. Ni uko atubere umuvugizi imbere y’Imana, tubashe gukurikira Kristu twemera kwiyibagirwa no guheka umusaraba wacu. Tumurebereho, tumwigane kuko niyo Nzira, nyuma y’amagorwa yose y’iyi si, izatugeza mu ikuzo ry’ Ijuru. Tubisabirane kuko tubikeneye cyane.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA, muri Paruwasi ya HIGIRO, Diyosezi ya Butare.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho