Niba ingurube zaroherejwemo roho mbi, ubwo zikwiye kuribwa?

Ese birakwiye ko umukristu arya inyama z’ingurube?

Abakristu bamwe na bamwe iyo bumvise ivanjili aho Yezu yirukanye roho mbi akazohereza mu ngurube (reba Mk 5,1-20) bibaza niba byemeye kurya inyama z’iryo tungo. Ese uziriye, izo roho mbi ntizakujyamo? None se ko ako kaboga kagezweho, bamwe bagakomeyeho, banakitiriye imodoka ihenze cyane, “Akabenzi” (Mercedes Benz), aho izo roho mbi zakavuyemo?

Dusobanukirwe:

  1. Uhoraho yahaye abayisiraheli (bonyine) amabwiriza atuma bitwararika, bazirikana ubuzima bushaririye banyuzemo mu bucakara. Yari agamije kubereka ko nta kwirara, ngo babe barya inyama ziremereye, zifite ibinure, zituma badamarara bagashisha bumva nk’aho barangije urugendo! Ingero: ntibyari byemewe kurya inyama iyo ariyo yose y’ikinure; kunywa amaraso y’itungo (amatezano, amarege, ikiremve) (Bisome mu Balevi 7,24-26). Bari bemerewe gusa kurya (nabwo gakeya, bitari ku buryo buhoraho) akanyama kumutse nako kabazwe ku itungo ry’ikinono gisatuyemo kabiri kandi ryuza (soma Ivugururamategeko 14,3-6). Bari bemerewe kurya kenshi gashoboka imboga zisharira, umugati udasembuye (Iyimukamisiri 12,8.15-20). Umugati usembuye wateraga ibitotsi, uwuriye akumva yakwiruhukira! Imboga zisharira baryaga, bafunze umukandara ku buryo bukomeye, zibutsaga uburyo Uhoraho yabakuye mu bucakara bwa Misiri ku buryo bw’igitangaza. Ibi byose byari bigamije kubaburira ko nta kwirara! Urugendo rurakomeje, bategerejwe na byinshi, nibakenyere bakomeze niho urugamba rwaba rubisi! Ibi babirenzeho, barega agatuza, batera Imana umugongo, ntibaba maso; maze mu mateka yakurikiyeho bigarurirwa imyaka myinshi ku buryo bw’inkurikirane n’abanyababiloni, abaperisi, abagereki n’abaromani. Yezu yigize Umuntu (Noheli), ku ngoma y’Abaromani.
  2. Kugeza ubu, Abayahudi n’ababashamikiyeho nk’Abadivantisiti b’umunsi wa 7, Abamorumone ndetse n’abayisiramu ntibarya cyangwa se ntibagombye kurya ariya matungo yari abujijwe mu Kiragano (Isezerano) rya Kera. Ibi kandi birumvikana kuri bo, kuko bagitegereje Umukiza (Mesiya). Ntibarizihiza Noheli! Bitwa “Abategereje” kuko kuri bo Mesiya, Uwo Imana izohereza uzitwa Uw’ibanze n’Uw’imperuka, Alfa na Omega, ntiyari yaza (Hish 1,17).
  3. Twe abakristu ntitubijijwe na mba kurya ayo matungo arimo n’ingurube kereka hari uwo agwa nabi ku buzima bwe bw’umubiri. Impamvu ni uko nta wundi Mesiya dutegereje. Yaraje, ari rwagati muri twe, by’ikirenga muri Ukaristiya, kugeza igihe isi izashirira (Mt 28,19-20). Uyu Mesiya, Yezu Kristu, Emmanuel, Imana-muntu kandi mu bantu ni nawe wadukomoreye ubwo agize ati, mwirinde inabi, urwango, ingeso mbi, mwirinde ikibi cyose cyacurirwa mu mitima yanyu kikabasohokamo! Ati, “si igishyirwa mu kanwa (mu nda) gihumanya umuntu; ahubwo ikiva mu kanwa (mo imbere muri muntu), ni cyo gihumanya umuntu” (Mt 15,11).
  4. Petero intumwa, nawe yari akiri mu byo kuziririza izo nyama, nyamara igihe inzara imukubise kandi yari yiriwe yigisha mu izina rya Yezu, Imana ubwayo yaramubwiye iti amatungo yose arahumanuwe, baga iyo ushatse muri ayo yose urye, nta kibazo kuko byose nabihinduye bishya. “Icyo Imana yahumanuye ntukacyite icyanduye (soma Intumw 10,9-16).
  5. Yezu yirukana rohombi aziganisha mu ngurube, ntiyari agamije kuzivuma cyangwa kutubuza kuzirya. Oya. We ureba hose mu mitima, yagirango yigishe bariya bantu ba nyiringurube ko muntu asumba kure ubutunzi bw’iyi si. Bo bari bakihambiriye ku bintu, ntacyo rwose uriya muntu Sekibi yari yaragize imbata yari ababwiye. Byongeye si mwene wabo, n’aho yapfa, kuri bo nta cyo bitwaye! Yezu ashaka kubigisha ko ibintu, amatungo n’ubutunzi bidasumba umukiro wa muntu. Ikibabaje si ingurube yoherejemo izo roho mbi, yari no kuba yazohereza mu ntama cyangwa mu nka, n’ikimenyimenyi yigize Ntama w’Imana wakoyorewemo (wigeretseho) amashitani, amoshya n’ibyaha byacu byose kugira ngo abone kubitsinda no kubitsinsura. Ikigamijwe ni uko muntu arokoka kandi akamenya Imana yatwigaragarije muri Yezu Kristu kabone n’aho byasaba guhomba ibintu, ingurube. Yezu we, yarengejeho aba rudasumbwa, ntiyahomba gusa izo ngurube, cyangwa imyambaro ye bigabanyije, ahubwo yemeye gusandaza n’ubuzima bwe bwite ku musaraba kugira ngo mwene muntu agire ubuzima kandi abugire busagambye (soma Yohani 10,10)! Tujye twirinda imibare y’ubwikunde cyangwa se kunusura igihe turimo gukiza ikiremwa muntu. Ni bangahe barira ayo kwarika ku bw’impanuka iyo babuze imitungo, imodoka, inzu,…nyamara habaye amahirwe ntihagire ubigwamo?

Uyu Yezu uduha agaciro kuruta ibintu, ku buryo yanadupfiriye akazukira kudukiza, tumwemere, tumuhabwe neza, tumukurikire, tumukurikize kandi tumwamaze.

Padiri Théophile NIYONSENGA /Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho