Niba mubona ko nemera Nyagasani, nimuze mucumbike iwanjye

Inyigisho yo ku wa mbere w’Icyumweru cya 6 cya Pasika, C

Ku ya 06 Gicurasi 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 16, 11-15;  2º. Yh 15, 26-27; 16, 1-4

Niba mubona ko nemera Nyagasani, nimuze mucumbike iwanjye

Nta munota n’umwe Pawulo intumwa yarekaga uhita atamamaje Inkuru Nziza. Yamamaje YEZU KRISTU igihe n’imburagihe. Twiyumviye ukuntu bageze ahantu hafi y’umugezi hari hateraniye abagore, baricara batangira kubabwira Ukuri kw’Inkuru Nziza. Muri abo bagore, umwe muri bo witwaga Lidiya yahise yemera bihamye. Ngo Nyagasani yari yamuhaye umutima wo kwita ku byo Pawulo yavugaga. Uwo mutima twese Nyagasani yarawuduhaye. Ikibazo ni uko hari benshi batagira amahirwe yo kuvukira ahantu habafasha kumenya iby’ijuru hakiri kare. Lidiya we ngo rwose yari asanzwe asenga Imana. Iyo umuntu asanzwe yifitemo umutima wo gukunda Imana nta buryarya, igihe kiragera Roho Mutagatifu akamuserurira Ukuri kw’iby’ijuru. Iyo agize ayo mahirwe, abona n’ingabire yo gusabana n’abakunda Imana bose.

Lidiya amaze kubatizwa mu izina rya YEZU KRISTU hamwe n’abo mu rugo rwe bose, yifuje ko Pawulo Intumwa na bagenzi be bigumira mu rugo rwe. Uwo mushyikirano w’ukuri n’urugwiro, ni imbuto yo gufungurira umutima wacu YEZU KRISTU n’inshuti ze zose. Abantu bahura ugasanga hari nk’igihu hagati yabo, burya igipimo cyo gusabana muri Roho Mutagatifu kiba kiri hasi. Ubumwe na YEZU KRISTU buba buciye bugufi cyane. Ni kimwe n’ahantu hagaragara amakimbirane n’umwiryane, akenshi usanga haba habuze urumuri ruturuka kuri YEZU KRISTU cyangwa bamwe mu bahatuye badashaka kumva na rimwe ibye. Ni yo mpamvu usanga bamwe babaho mu mibabaro igihe kirekire.

Ivanjili twasomye yabisobanuye. Hari abantu bagomye gucuragizwa no gucunaguzwa n’abavandimwe babo n’abaturanyi. Babagize ibicibwa babirukana no mu makoraniro babahigira kubica. Abo ni intumwa za YEZU n’abigishwa ba mbere. Abayahudi babirukanye mu masengero yabo babahigira kubamara. Roho Mutagatifu YEZU KRISTU yabasezeranyije ko azaza ari Umuvugizi, yarabakomeje bakomeza Kiliziya. Umuntu wese ukunda YEZU KRISTU akaba atuye mu bantu banga iby’ubukristu, agomba kwemera kubabara uko YEZU yabivuze, kuko aba azi uwo yemeye agahora yifitemo inyota yo kubana na We iteka ryose.

YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka, nature mu mitima yacu maze tubane mu mahoro, urugwiro ruturanga rugwize imbuto nyinshi. UMUBYEYI BIKIRA MARIYA nakomeze atube hafi aduhakirwe mu rugamba turimo tuzatsinde tubane na we tudatinze mu mayira. Dusabirane imbaraga zo kwamamaza YEZU KRISTU igihe n’imburagihe mu bo tugendana n’abo duhura na bo bose.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho