“Niba mutigenyesheje, ntimushobora gukizwa”

Ku wa 3 w’icya 5 cya Pasika, B, 2/05/2018:

Isomo rya 1: Intu 15, 1-6

Zab 122 (121), 1-5

Ivanjili: Yh 15, 1-8

Mu mateka ya Kiliziya kuva yashingwa, inyigisho z’ubuyobe ntizahwemye kumvikana. Intumwa n’abazifasha bose biyambaza Roho Mutagatifu kugira ngo inyigisho zigoronzoye zigororwe. Hari impamvu nyinshi zituma inyigisho z’ubuyobe zibaho. Iy’ingenzi, ni ukwima amatwi Roho Mutagatifu. Iyo umuntu yitekerereje ibintu akabyishyiramo atabanje kureba icyo Ijambo ry’Imana ribivugaho cyangwa icyo abakuru ba Kiliziya bavuga n’inama zabo, ibitekerezo bihotaguye bigusha ruhabo kure y’ukwemera kwa Kiliziya. Cyakora ibintu bicika iyo umunyabwenge mu bya Tewolojiya ayobye. Ubuyobe bwe buzambya Kiliziya kuko buyicamo íbice. Mu mateka ya Kiliziya abantu benshi bayobye bakazonga Kiliziya, ni abapadiri cyangwa n’abandi bitwaga impuguke mu by’ubwenge bwo mu bitabo.

Isomo rya mbere riratubwira ikibazo cyazamuwe n’abayahudi bari bakomeye ku mico n’imigenzo karande ya kera cyane cyane ibyo kwigenyesha, bya bindi twita kwisilamuza kugira ngo byumvikane neza. Uwo wari umuco karande w’abayahudi, ukaba umugenzo utari uzwi mu yandi mahanga.Bamwe mu Bayahudi bibwiraga ko kugira ngo umuntu abe umukirisitu ari ngombwa cyane kuba yaragenywe. Abo Bayahudi bategekaga abanyamahanga gukora ibyo byanze bikunze.

Pawulo na Barinaba bo si uko babyumvaga. Bemeraga ko umuntu yaba umukirisitu kabone n’aho yaba atarikebesheje. Kandi koko, kwemera Yezu Kirisitu no kubatizwa, ntaho bihuriye n’imigenzo ya karande. Cyakora iyo iyo migenzo igizwe n’ibintu bihabanye n’amategeko y’Imana, ubwo bwo iyo migenzo igomba guhagarara maze ubuzima bukamurikirwa n’Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu.

Nko mu muco wa Kinyarwanda, harimo byinshi bitabangamiye Inkuru Nziza. Ibyo ni nk’imico yerekeye imihango y’ubukwe bwa kinyarwanda, kwita abana amazina n’ibindi. Iyo yo ni imico idahabanye n’Ivanjili. Ariko tuvuge nk’imico yo kwizera abapfumu, kubandwa n’ibindi…Ibyo bihabanye n’ukwemera kuko usanga abantu basa n’aho bemera amagambo y’abapfumu kurusha uko bemera Jambo wigize umuntu. “Iby’abapfu birya abapfumu”, ni inyigisho y’abakurambere bacu bashishoje.

Kiliziya Umubyeyi wacu ikomeza kutuyobora ikatwigisha ibihuje n’Inkuru Nziza tukayisobanuza ku byo dushobora gukora dushidikanya tutazi niba ari ngombwa cyangwa niba bishobora kubangikanywa n’ukwemera Yezu Kirisitu.

Iyo umuntu aheze mu bya kera bihabanye n’Inkuru Nziza, ubuzima bwa Yezu Kirisitu ntibumusagambamo. Igihe cyose, Yezu Kirisitu ni we utubera icyitegererezo kugira ngo ibyo dukora bimurikirwe n’Ivanjili twere imbuto nyinshi. Kuguma muri we, gutungwa n’Ijambo rye, ni ko gushobora gahoro gahoro kwera imbuto z’ubutungane. Dusabirane kuba abigishwa beza ba Yezu Kirisitu ajye ahora adusobanurira ibimuhesha ikuzo bitaduhejeje mu bucakara bw’ibya kera bitagize icyo byunguye roho zacu.

Umubeyeyi Bikira Mariya ahore adusohoza ku Mwana we Yezu Kirisitu. Abatagatifu Atanazi, Zowe na Hesiperiyo, Antonini, Feligisi wa Seviye, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho