Niba mwanze kumvira Uhoraho inkota izabarya

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 2 cy’Igisibo, 03 Werurwe 2015

1. “Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, mwe batware ba Sodoma , mutege amatwi inyigisho y’Imana yanyu, bantu ba Gomora” (Izayi 1, 10). Abatuye Sodoma na Gomora bazwi mu gitabo gitagatifu nk’abakora icyaha ntacyo bikopa. Abameze nkabo, barasabwa kugarukira ijambo ry’Imana bakarikurikiza. Abafite Bibiliya ndabasaba gusoma isomo ryo mugitabo cy’umuhanuzi Izayi, umutwe wa mbere kuva ku murongo wa 10 kugeza kuwa 20 nta murongo n’umwe basimbutse. Izayi arahanura ko iyobokamana ryirengagiza ubutabera aba atariryo. Ijambo ry’Imana riracyamura abafite ubuyobozi mu nshingano zabo. Riracyamura abatware nk’aba Sodoma na Gomora bishora mu cyaha bakagishoramo n’abo bashinzwe. Riracyamura abitwaye nk’Abafarizayi n’Abigishamategeho badahuza imvugo n’ingiro. Yezu niwe muyobozi mwiza kuko ari we Jambo w’Imana, akaba ahuza imvugo n’ingiro. Niwe dukwiye kumva tukamukurikiza.

2. Ubu nimwe mubwirwa batware bameze nk’aba Sodoma na Gomora! Nimwe mutongerwa hanga ryezemo ubumalaya. Uhoraho ngo amaturo mumuhongera ntacyo amubwiye. Ngo musigeho kuvogera ingoro ye. Amasengesho yanyu ? Amaturo yanyu ? Byose ni imburamumaro. Eh ! Uhoraho arababwiye ngo: “Iminsi mikuru ivanze n’ubugome, singishobora kubyihanganira” (Izayi 1, 13).

3. Mukwedure amatwi yanyu, maze mwumve ijwi ry’umuhanuzi, batware basa n’aba Sodoma na Gomora! Umucikacumu ababwiye iki? Impfubyi ibabwiye iki? Umupfakazi ababwiye iki? Nimwumve dore ko mumeze nk’abapfuye amatwi ! Imiborogo y’imfubyi ntimuyumva? Agahinda k’umupfakazi ntimukumva? Eh ! Uhoraho aravuze ngo : Imboneko z’ukwezi n’ibirori byanyu ndabyanze, kuko bindemerera, nkaba ntagishoboye kubyihanganira. Iyo muntegeye ibiganza mbyima amaso; mwakungikanya amasengesho, sinyatege amatwi, kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso(Izayi 1, 14-15).

4. Nyamara ariko Uhoraho kubacyaha si urwango rwo kubanga. Oya ! Ahubwo ni urukundo rwo kubakunda. Erega muri abana be! Kandi ngo “n’ibyaye ikiboze irakirigata” nk’uko Bene Kanyarwanda babivuga. Nicyo gituma Uhoraho abinginganye urukundo ababwira ati: “Nimwiyuhagire mwisukure, nimumvane imbere ibikorwa bibi byanyu, kandi muherukire aho kugira nabi! Nimwige gukora ikiri icyiza, muharanire ubutabera, murenganure urengana, murwane ku mfubyi, mutabare umupfakazi” (Izayi 1, 16-17).

5. Mwe musa n’abatware ba Sodoma na Gomora, mwe mutwaye ihanga ryabaye ihabara, Uhoraho abashyize imbere ikibi n’icyiza. Muhitemo ! Nk’uko yabibwiye Bene Isiraheri akoresheje Musa, namwe abasubiriyemo ko amayira ari abiri. Niba mwaribagiwe ubuhanuzi Musa yabwiye Bene Aburahamu atumwe n’Uhoraho, reka mbubibutse : “Dore uyu munsi nshyize imbere yawe ubugingo n’amahirwe, urupfu n’ibyago; kuko uyu munsi ngutegeka gukunda Uhoraho Imana yawe, kugenda mu nzira ze, kwita ku mategeko ye, ku mabwiriza ye no ku migenzo ye. Nukora utyo uzagira ubugingo, uzororoka ugwire, kandi Uhoraho Imana yawe azaguhera umugisha mu gihugu ugiyemo kugirango ukigarurire. Ariko umutima wawe nuraruka, ntumwumvire, ukemera kujya kunamira imana zindi kandi ukazikorera, uyu munsi nkubwiye neruye yuko muzarimbuka, muzime rwose, mwoye kubaho igihe kirekire mu gihugu ugiye kwinjiramo umaze kwambuka Yorudani, kugirango ukigarurire. Uyu munsi , ijuru n’isi mbitanzeho abagabo bazabashinja: nashyize imbere yanyu ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo. Hitamo rero ubugingo kugirango wowe n’abazagukomokaho mubeho” (Ivugururamategeko 30, 15-19).

6. Batware rero, Uhoraho yongeye kubacyamura no kubaremamo ukwizera akoresheje ijwi ry’umuhanuzi Izayi aho agira ati : “Nimuze tuburane. N’aho ibyaha byanyu byatukura nk’indubaruba, bizahinduka urwererane nk’urubura. Naho niba byatukuraga nk’umuhemba , bizererana nk’ubwoya bw’intama. Niba kandi mwemeye kumvira, muzarya ku byiza byeze mu gihugu. Naho niba mubyanze, mugakomeza kuganda, inkota ubwayo niyo izabarya. Uwo ni Uhoraho ubivuze”(Izayi 1, 18-20). Cyo nimugarukire Uhoraho-Imana, maze muhumurize rubanda mushinzwe. Mubahe ukwizera ko ejo hazaza bazabaho mu gihugu batekanye. Bishimye. Bakundana nk’abavandimwe. Banezerewe.

7. Nyamara ntabwo ari abatware b’amahanga babwirwa gusa. Niba koko Yezu ari umwe ejo, none, no mu bihe byose, abafarizayi n’abigishamategeko bicaye ku ntebe ya Musa Yezu yikomye mu ivanjiri y’uyu munsi bi bande ? Ni mwe bepiskopi! Ni twe bapadiri ! Nitwe kandi uwandikiye Abahebureyi akebura agira ati : “Nimuzirikane abayobozi banyu, ababamenyesheje Ijambo ry’Imana; mwitegereze uko barangije ubutumwa bwabo, maze mukurikize ukwemera kwabo. Yezu Kristu ntahinduka, ari ejo, ari none, no mu bihe byose” (Heb 13, 7-8). Amagambo ya Yezu yo mu ivanjiri ya none ndayumva ngashya ubwoba! Ngo duhambira imitwaro iremereye, tukayikorera abantu, ariko ngo tukanga kuyikozaho urutoki! Ngo muri byose dukorera kugirango abantu batubone! Ngo dukunda ibyicaro bya mbere aho twatumiwe, n’intebe za mbere mu masengero! Ngo dukunda kuramukirizwa ku karubanda no kumva abantu batwita “Mwigisha”! Bepiskopi rero, mwe nzobere mu iyobokamana, natwe bapadiri, niba twitwaye nk’aba bafarizayi n’abigishamatekeko turiyimbire. Reka mbisubiremo turiyimbire. Turiyimbire!

8. None se aho iyi mwitwarire mibi y’Abigishamategeko n’Abafarizayi ntabwo yaba ari nk’iyacu muri ibi bihe? Abo tubatiza buri cyumweru ntitubibutsa ko bahawe inshingano z’ubuhanuzi, z’ubusaserdoti (ubutungane), n’iz’ubwami (ubuyobozi)? Nonese nk’uko Yezu abivuga, urugero rw’ubuhanuzi dutanga rurihe mu gihe imfubyi n’umupfakazi bataka tugaceceka kandi dushinzwe kuvuga? Kwigisha? Erega kuvuga niyo ntwaro ikomeye twahawe tudashobora kwamburwa keretse nyine umwuka udusohotsemo. Iyo ntwaro Yezu yarayikoresheje kugeza ku musaraba aho yijeje paradizo igisambo cyari kibambanywe nawe kubera ko cyari cyicujije. Bamutambirije ikamba ry’amahwa ku mutwe, bamutera imisumari mu biganza no mu birenge, ariko ururimi ntibashoboye kuruca. Yarahanuye arinda ashiramo umwuka. Nimucyo twicuze. Maze tubone guhamagarira abo dushinzwe kwicuza. Iki gisibo nikitubere uburyo bwo kwisubiraho.

9. Dufite ingero nziza z’abepiskopi, abapadiri n’abihayimana bashyize mu ngiro inyigisho za Yezu. Ndatekereza Abepiskopi, abapadiri, abafurere, abalayiki bapfiriye i Gakurazo ku ya 5 kamena 1994. Mu rupfu rwabo basigiye Abanyarwanda isomo ry’ubutwari, ubumwe n’urukundo. Banze kwitandukanya bigera ubwo bicirwa hamwe. Nibutse ko bari abahutu, abatutsi n’imvange, abakuru n’abana. Ndibuka ko bishwe diyosezi ya Kabgayi imaze iminsi yohezereje abakristu n’Abanyarwanda bose amabaruwa ane abasaba kwivugurura bakabana mu mahoro. Ayo mabaruwa yitwaga “Twivugurure tubane mu mahoro”. Muri abo bapfuye, harimo byibura babiri nibukaho ubuntu, ubupfura, ubutwari, ubuhanuzi bitangaje. Mu by’ukuri mbafata nk’abatagatifu. Izo maragahinda twazigereranya n’abafarizayi n’abigishamategeko b’intangarugero. Erega burya Abafarizayi n’Abigishamategeko ivanjiri ntibavugaho ibibi gusa. Mu bafarizayi beza twafata ingero z’abatumiraga Yezu ngo basangire nawe cyangwa se nka Nikodemu wakurikiriraga hafi inyigisho za Yezu. Uyu Nikodemu niwe wabangamiye itotezwa ry’Intumwa n’abakristu ba mbere, nyuma yaho Yezu apfiriye akazuka mu bapfuye.

10. Bavandimwe, mwe mubona ko mutwawe n’abatware bameze nk’ab’i Sodoma na Gomora, mumenye ko Kristu ariwe mutware wanyu. Niwe mushumba mwiza umenya izo aragijwe (Yohani 10, 11). Mwe mubonako mwigishwa n’abadahuza imvugo n’ingiro, mumenye ko Yezu ariwe Jambo ry’Imana akaba yigisha ibyo akora. Tumugarukire muri iki gihe cy’igisibo. Tumusabe ngo abogoke abugarijwe n’ibyago. Niba turi mu nzira y’umusaraba twibuke ko tutayirimo twenyine. Mu nzira y’umusaraba tuzirikane Simoni w’i Sireni abasirikare bafashe yivira guhinga bakamuhatira gufasha Yezu guheka umusaraba (Mariko 15, 21). Umwami w’amahoro watsinze urupfu nta kabuza azatwibuka.

Umubyeyi Bikira Mariya akomeze atube hafi.

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho