« Niba Nyagasani abishatse tuzabaho, kandi dukore ibi na biriya »

Inyigisho yo ku wa gatatu, icyumweru cya 7 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 26 Gashyantare 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Charles HAKORIMANA

Amasomo: Yak 4,13-17; Z 48(49), 2-3, 6-7, 8-9, 10-11ab; Mk 9, 38-40.

(Murebe indi nyigisho ijyanye n’amasomo y’uyu munsi, yateguwe na Padiri François Xavier MPETARUKUNDO)

Ubutumwa bwa Yakobo bukomeza kuba ubw’igihe cyose. Umuntu akunda kurangwa no guhangayika. Guhera umuntu amenye ubwenge kugeza avuye ku isi, ahorana imishinga n’imigambi myinshi. Bimwe birakunda ibindi bikanga. Hari ibiba uko yabiteganije n’ibindi bigenda ukundi. Hari n’ibiza bimutunguye, byaba byiza byaba bibi. Ikiboneka ni uko muntu afite aho agarukira, hari byinshi bisumbye ubushobozi bwe. Muri uko kwihata hakaba ubwo ayoborwa n’ishyari agirira bagenzi be, ashaka kwiharira umwanya,ahantu n’ibintu.

Imana ni yo Musumbabihe

Yakobo aratugira inama yo kwereka Imana imigambi yacu, yo ibona byose kandi ishobora byose. Uretse rero kuyereka imigambi n’imishinga yacu, twagombye no kwakira imigambi yayo. Kwakira uko yaturemye n’uko yaremye bagenzi bacu n’ibiremwa bidukikije.

Hari abakwihenda bibwira ko umuntu n’ubwenge bwe hari icyo yahindura ku buryo Imana yagennye ibintu. Bashyiraho byinshi, bakora byinshi, ariko ibyo ni ibihu bigaragara mu kanya gato mu kandi bikayoyoka.

Bimwe mu bihangayikisha umuntu rero ni igihe. N’iyo wateka ibuye rigashya, ntushobora kwinjira mu iyobera ry’igihe. Ntawe ushobora kwinjira mu nzagihe n’umunota n’umwe ngo amenye ibizaba. Icyo dukora ni ukubishyira mu ndoto z’imigambi yacu. Tukamara imyaka ijana tukanayirenza mu nzozi ariko, bitari mu kuri. Hari n’abahemukira abandi kubera inzozi. Bakabyita guteganya. Bakirinda, bakabangamira abandi bakabikiza aka wa mugani w’ikirura n’umwana w’intama. Burya ni ikibazo cy’igihe. Kwemeza umwana w’intama ko watobye amazi utaravuka. Ushobora no kubishyira mu nzagihe ukagirira nabi abo ushaka. Nyamara nta n’umwe ufite gihamya ko azaba ahari. Yakobo ati « Nyamara mutazi uko ejo muzamera »

Reka dukore icyiza. Ntitugasibe gukora icyiza cyangwa ngo tugishyire ejo « Umuntu ushobora gukora icyiza, ariko ntagikore, aba acumuye. » (Yak 4,17)

Umwanzi mubi ni uwo munzu

Intumwa imibare yo mu nsi iracyazikurikirana , nyuma yo kujya impaka hagati yazo ziburana imyanya. Aho kuba hagati yazo noneho zigiriye ishyari abashaka gukora nkazo. Umuntu yakeka ko bashaka gukora agatsinda kabo na Yezu. Ntibashaka abandi bagira ubushobozi kuko agaciro kabo kagabanyuka. Zari zishimiye gukora ibitangaza igihe Yezu azohereje (Mk 6,30), ari nayo mpamvu zidashaka ko hari abandi bakora ibitangaza mu izina rya Yezu kandi batabakurikira ngo babagenzure. Yezu yongeye kubibutsa gukunda icyiza n’abakora ibyiza bose.

Ishyari ribyara amacakubiri. Igihe kugaragaza urukundo rw’Imana byaba irushanwa, abavuga Inkuru Nziza bakamera nk’abakinnyi b’umupira, abo babwira bakaba abafana, ubutumwa bw’ibanze buratakara. Ibyo dukora byose tubikore kuberako turi aba Kristu. Mu izina rya Yezu Kristu nta shyari nta rwango. Dusabe kugira ngo abavuga Yezu Kristu bose bashyire hamwe, birinde inyungu zabo zibatanya. Birinde ikuzo bwite , baharanire ingoma ye kuko ari iy’urukundo.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho