“Niba Nyagasani abishatse tuzabaho, kandi dukore ibi na biriya” Yak 4,15

Inyigisho yo ku wa 30 Ukuboza 2014, Igihe cya Noheli

Muri iyi minsi mikiru ya Noheli Ijambo ry’Imana rirakomeza kutugezaho amateka y’ukwigira umuntu kwa Jambo. Abantu banyuranye bayobobowe na Roho mutagatifu babonye mu mwana Yezu Umukiza Imana yari yarasezeranije umuryango wayo.

Mu Ivanjili ya none , umuhanuzikazi Ana wiberegaho mu isengesho ritaretsa asobanuriye abari aho iby’uwo mwana. Kuba hafi y’Imana mu isengesho byamuhaye ubushobozi bwo kubona ibyo abandi batabona. Mu gice kibanza (Lk 2,35), tubonako n’ababyeyi be batangazwaga n’ibyavugwaga kuri uwo mwana. Kandi tuzi ko bari barahishuriwe byinshi kubimwerekeyeho. Nyamara ibimuvugwaho ntibihwema gutangaza. Birumvikana ko uretse abari barahawe urumuri rudasanzwe nka Ana byari bigoye kumva ko mu ruhinja babonaga habamo umukiro wa Israheli. Ni ko Imana ikora mu byoroheje ivanamo ibitangaza.

Turi mu mpera z’umwaka dutangira undi ni akanya ko kwereka Imana imigambi yacu.

  1. Kuki abandi batabonaga nk’ibyo Ana yabonaga?

Gutuza, gusenga no gusiba bitanga imbaraga zidasanzwe. Nta gushidikanya ko aribyo byatumye Ana abona ibyo abandi batabona. Uretse kandi no mugihe cy’ivuka rya Yezu mu gihe cya Ana, Imana itwigaragariza ku buryo bwinshi no muri benshi. Kubona Imana mu biremwa byayo bisaba kuba dutuje muri twe. Batubwira ko Ana “ atavaga mu Ngoro, agakorera Imana umunsi n’ijoro, asiba kurya kandi asenga” (Lk 2,37).

Ubuzima bwo guhora ashengereye Imana mu ngoro yayo, bwahinduye uburyo bwo kubona. Nta gushidikanya ko ubuzima bw’isengesho buhindura byinshi mu mibereho y’ubuhagurukiye. Ubwiza bw’Imana twarangamira irabudusiga maze tukareba ku buryo budasanzwe. Kandi umuntu wasabanye n’Imana ashobora kubengerana ubwiza bwayo nka Musa:

Musa amanuka ku musozi wa Sinayi …Ubwo yamanukaga, ntiyari azi ko mu ruhanga rwe harabagiranaga kuberako yaganiriye n’Uhoraho.” (Iyim 34,29)

N’ubwo bitadukundira kwibera mu Ngoro nka Ana kuko dufite ubutumwa n’inshingano zinyuranye ariko tubone akanya ko kuganira n’Uhoraho. Nta kindi cyadushoboza kubona ubwiza bw’Imana mu biremwa byayo bityo ngo tubashe kubikunda, uretse kuganira na yo kenshi.

  1. Ntimugakunde isi n’ibyo ku isi

Iyo Mutagatifu Yohani atubwira ati “ ntimugakunde isi n’ibyo ku isi” ntabwo aduhamagarira kwanga aho dutuye. Isi Yohani atubwira ni ibiremwa byose byagomeye Imana bikoreshwa na Sekibi. Muri make aradusaba kwirinda abakoreshwa na Sekibi. Ikigorana rero ikibi kiriyoberanya, kugitahura bigasaba kwigiramo urukundo rw’Imana.

Isi irayoyoka hamwe n’irari ryayo. Ibi ni ubuzima tubamo. Iby’isi bidukurura bigasa nk’aho ari byo tubereyeho. Ibi by’isi bituma abantu bamarana ntawubiheza. Kuyoyoka kwabyo ni uko bidafatika, sindumva umuntu waba abifite ngo bimuhe gutunganirwa. Ahubwo ubanze ahari uko byiyongera ariko n’irari rya byo ryiyongera. Ng’uko kuyoyoka kwabyo kuko ntibimara inyota. Ni ugushaka ubukungu nyabwo rero.

3. “Niba Nyagasani abishatse tuzabaho, kandi dukore ibi na biriya”

Ubu turi mu mpera z’umwaka (uko twabyumvikanyeho); abantu benshi bagasubira mu migambi yabo bakongera bakiyemeza n’ibindi. Abandika bagura ajenda nshya imigambi mishya bakayandika ku mapaji abanza. Wakwandika, utakwandika buri wese ku rwego rwe yiha gahunda. Mu migambi dufata twibuke uw’ingenzi wo kunoza umubano wacu n’Imana no kuyereka imigambi yacu yose. Imigambi yose ufata ujye ubanza uyereke Imana, urebe niba ibyo utegenya bihuye n’ugushaka kwayo, ntidukore ibyo Mutagatifu Yakobo atubuza.

Nuko rero namwe abavuga muti “ Uyu munsi, cyangwa ejo, tuzajya mu mujyi uyu n’uyu, tuzahamare umwaka, ducuruze kandi turonke inyungu” nyamara mutazi uko muzamera;…aho mwagize muti “Niba Nyagasani abishatse tuzabaho, kandi dukore ibi na biriya” ahubwo murirata muteganya ibintu bikomeye mutazageraho. Bene ubwo bwirasi ni bubi. (Yak 4, 13-16)

Nyuma yo kwishima ko umwaka urangiye. Hari impamvu nyinshi zo kwishima bitewe n’ibyo twagezeho ariko hari na benshi bishima kubera ko abandi bishimye. Birashimisha cyane kubona abantu benshi bishimye kubera ko n’abandi bishimye .

Nganira, nigeze mbaza umukristu muri paruwasi nabonaga yishimye cyane ku Bunani. Nti “ Ese ko mbona wakeye kandi wishimye habaye iki ?” Ati”ni umwaka mushya “. Nti “ubirebera he se, birihe ko umwaka warangiye hagatangira undi ukaba wishimye cyane?“. Ati” Padi wabona abantu bose bishimye, ukabuzwa n’iki kwishima?”. Umwaka kurangira cyangwa gutangira n’ibyo abantu bumvikanyeho. Igishimisha kandi gitangaje kirimo ni ukuntu abantu benshi bashoboka baba bakoze iyo bwabaga ngo bishime “kubera umwaka mushya muhire”. Iyaba Ubunani bwahoragaho, abantu bakabasha guharanira ibyishimo rusange. Kandi impamvu zo kwishima na zo ntizibuze.

Tuzirikane na none abatazabasha kwishima kubera impamvu zinyuranye: abarwayi, ababaho mu bwigunge, abari kure y’ababo, impunzi, abapfushije ababo, abafunze, abari mu ntambara, n’abagwiriwe n’impanuka…. Muri ibyo byishimo byacu tubaragize Imana.

Duharanira ibyishimo bya rusange dushyize hamwe, ibyishimo bitubakiye ku by’iyi si , mbifurije mwese umwaka mushya muhire wa 2015. Mu migambi myiza mwiyemeza uw’ibanze uzabe uwo kubona ishusho y’Imana muri bagenzi bacu.

Ibyo tuzabishobozwa no kuganira na yo kenshi nta kabuza tuzahorana uruhanga rukeye.

Padiri Karoli HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho