Inyigisho yo kuwa 5 w’icyumweru cya 5 gisanzwe,B // ku wa 13 gashyantare 2015
Amasomo: Intg3,1-8 // Mk 7,31-37
Bavandimwe, turimo kuzirikana inyigisho zo mu gitabo cy’intangiriro ndetse n’ubutumwa bwa Yezu Kristu bwigaragariza mu bitangaza bitandukanye. Uyu munsi tuzirikana Yezu akiza umuntu wari ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga. Mu gukiza abantu, Yezu Kristu ashaka ko tumubona, tumwumva, tumwumvira, tumwemera kandi twishimira kumugana no kumusanganira kabone nubwo twaba tutabikwiye kubera ibyaha byacu. Icyakora mu rukundo rwayo ruhebuje, Imana ntabwo idutererana!
-
Imana ni Yo itwereka icyiza cyo gukora n’ikibi cyo kuzibukira
Ibi tubizirikana mu isomo ryo mu gitabo cy’intangiriro twateguriwe uyu munsi. Tuzirikana uburyo, mu rukundo ruhebuje ikunda ikiremwamuntu, Imana iburira kenshi abantu kuko itishimira ko twapfa cyangwa se twapfa nabi. Imana yari yarabujije abantu ba mbere, bazwi ku izina rya Adamu na Eva, ngo bazirinde gusuzugura amabwiriza yayo. Ndetse kubyirengagiza ni ugutana n’urupfu rubi. Nyamara abantu ntitwumva. Ntibateye kabiri batumviye umushukanyi. Akababaro, umwiryane n’umuruho byakurikiyeho byaberetse ibyago byo gusuzugura Imana no kuba kure ya Yo. Ibi bigatuma na twe tugaruka ku byiza byo kubana n’Imana no kubiharanira.
Bavandimwe, amategeko y’Imana abumbiye mu itegeko rimwe ry’urukundo. Iryo tegeko rigenda ryaguka rikaba ryerekeza ku rukundo tugomba Imana n’abantu. Rigakomeza kugenda rigira amashami y’ibisobanuro no kuryinjiza neza mu buzima busanzwe kandi bwite bwa buri muntu. Ku buryo rigera aho rikaba nk’igiti ariko gifite isoko imwe, umusokoro umwe, imbuto z’ubwoko bumwe. Ariko urwo rusobe rwubatse igiti nyabuzima. Ibi bidufasha kumva mu buryo bujimije iby’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi kuko hari ubwo gitera impagarara mu myumvire y’abantu bashaka kumenya ubwoko bwacyo, aho cyari giteye n’ibindi. Ibi bikajyana no kumenya igisobanuro nyacyo cy’icyaha cy’abakurambere bacu mu by’ubuzima. Mu gucumura kwa Adamu na Eva; abahanga mu nyigisho za Kiliziya batwereka ko umuntu atanyuzwe no kuba umuntu no kuyoboka Imana maze akemera kumvira umushukanyi cyangwa shitani!
Uyu mushukanyi kandi akaba yaruririye ku bwigenge Imana yahaye ikiremwamuntu. Mu gihe umuntu yari atumwe kubukoresha neza no mu byiza ariko we abukoresha ahitamo nabi n’ibibi. Bityo mu kumvira umushukanyi, yemera umwanzuro wa shitani yamubwiye ko nibasuzugura Imana bazamera nk’Imana. Bityo icyaha cya Adamu na Eva kikumvikanira muri ako gasuzuguro, kwikuza kugeza bifuje kuba imana cyangwa nka yo, ubugugu no guhunga Imana bayihishahisha kandi bugarijwe n’ingaruka z’ubugomeramana bwabo. Nicyo gituma icyo cyaha gikomeza gukurikirana inyoko muntu kuko yorohewe gucumura kandi icumura kenshi no mu buryo bwinshi: yahengamiye ku kibi. Nicyo gituma kwemera kuba ab’Imana koko biturushya. Muzabisuzume murebe: n’abana bato cyane baracumura, abakuru bagakomeza gucumura nyamara bamwe bararezwe neza, abandi twigishwa kenshi kuzibukira ibyaha n’ingeso mbi. Ariko tugahora tugwa tubyuka. Ariko rero Bavandimwe, umushukanyi n’abashukanyi bagira amayeri n’ubucakura bwinshi. Kandi iyo bajya kudufatirana bahera ku byo dukunda n’ibyo dufitiye amatsiko ndetse n’ibyo tutazi neza. Bakatuzibiranya. Tube maso!
-
Kuba mu cyaha bitera ingaruka n’umwiryane mu mibanire y’abantu
Bavandimwe, nyuma yo gucumura bitwaje kuba nk’Imana n’abanyabwenge, Adamu na Eva basanze bambaye ubusa. Ubwo busa si ubw’umubiri kuko iyo bujya kuba ubw’umubiri ntacyo bwari kubatwara. Ahubwo biyambuye ubwiza bw’Imana, imisusire ya Yo, maze biyambika ububi bw’umushukanyi n’ubugoryi bw’abantu. Ibi bitwibutsa ko kumenya Imana ari bwo bwenge! Iyo rero umuntu yipakuruye Imana, ahita atakaza ubuntu n’ubumuntu. Ejo tuzabumva; Adamu na Eva, batangiye gusubiranamo no gushinja Imana ko ari Yo nyirabayazana kuko yaremeye umugabo umugore!
Bavandimwe, dukunde kandi dukomere ku Mana yo idusangiza imisusire ya Yo ari bwo butungane. Ni byo tuzirikana tubatizwa cyane cyane twambikwa umwambaro wera ushushanya ubwo butungane. Dusabe Nyagasani imbaraga zo kubukomeraho no kubukomeramo kuko utaye ubutungane ntacyo aba asigaje. Icyakora tugira amahirwe n’umugisha kuko Nyagasani na Kiliziya bahora biteguye kudusubiza ubwo butungane mu Isakaramentu rya Penetensiya. Imana yacu ni Imana y’impuhwe kandi arakiza!
-
Nyagasani aratuzibura ngo tumwumve kandi tumwamamaze
Ni byo tuzirikana mu Ivanjili twagenewe uyu munsi. Yezu Kristu arazenguruka amahanga akikije inyanja ya Galileya. Ari kugenda agira neza aho anyuze hose ariko cyane cyane akiza abarwayi. Mu gukiza abarwayi, Yezu akoresha uburyo bwinshi: ijambo rye gusa, kumukoraho, gutegeka urwaye icyo agomba gukora n’ibindi. Uyu munsi yazibuye amatwi, aha n’ururimi kugobodoka. Akijije akoresheje urutoki rwe n’amacandwe ye gusa ati “Zibuka, bumbuka” kandi biba bityo! Maze uwari igipfamatwi n’ikiragi atangira kumva no kwamamaza ibyiza bya Nyagasani kabone nubwo Yezu yari yabimubujije.
Ni byo koko, ntidukwiye guceceka no kubebera ku byiza twiboneye kandi twiyumviye. Kuko natwe, abanyuze mu bwigishwa bitegura amasakramentu, twakoreweho iyo mihango. Ndetse n’ababatijwe bagize uruhare ku buhanuzi bwa Kristu. Tumwamamaze rero igihe n’imburagihe. Tumusabe ariko guhora atuzibura kenshi kuko hari byinshi na benshi bashaka ko tubumva cyangwa se tubumvira kuruta uko twumva Imana. Hari kandi nibyo twihitiramo kumva no kumvira kandi amaherezo bizatwumvisha tukibuka ibitereko twasheshe!
Bavandimwe, Adamu na Eva bumviye umushukanyi maze bibabagwa nabi ndetse natwe turahangirikira. Dushimire Imana yatwoherereje Yezu Kristu ngo adusubize ubuzima. Tumwemerere atuzibure kandi agobotore ururimi rwacu. Nibwo tuzabona ubwiza bwo kubana n’Imana no kuyiyoboka kandi tubabazwe n’ubugomeramana tugwamo kenshi. Kubana n’Imana ni ubuzima, kuyigomera no kuyigomekaho ni urupfu. Dusabe Umubyeyi Bikira Mariya, Umuziranenge, adusabire ngo dukomeze uru rugamba rw’ubutagatifu. Imana ibahe umugisha!
Padiri Alexis MANIRAGABA