Niduce ukubiri n’ubugome, ubugomeramana n’uburyarya

Ku wa kabiri w’icya XVIII, C, 14/10/2019

Rom 2, 16-25; Zab 19 (18); Lk 11, 37-41

Bavandimwe,

Amasomo y’uyu munsi aratwereka ibyiciro bibiri by’abantu: intungane n’abagome. Intungane izabeshwaho n’ukwemera na ho uburakari bw’Imana buzagurumanira ku bagomeramana n’abagizi ba nabi bose. Abafarizayi na bo bahawe izina ry’ibiburabwenge kuko birengagiza nkana icy’ingenzi ari cyo kugira umutima usukuye usabana n’Imana mu kuri nta buryarya.

Twumvise Pawulo mutagatifu atubwira ibyago by’abagomeramana n’abagizi ba nabi. Nta rwitwazo na ruke bazagira. Imana yabahaye umutimanama ubereka icyiza bagomba gukora ndetse n’ikibi babujijwe. Bagomba guhitamo rero. Nyamara “babaye abapfu bishinga ibitekerezo by’amanjwe, maze umutima wabo w’igipfapfa ucura umwijima”. Babaye abapfayongo, bakora ibiterasoni, basenga ibiremwa baranabikorera, bahigika Rurema. Ibyago bikomeye by’abo bantu rero ni uko bitandukanyije n’Imana.

Abafarizayi twumvise mu Ivanjili na bo ntibari kure y’abo bapfayongo kuko na bo batamenye icy’ingenzi. Yezu arabita ibiburabwenge kuko inkongoro n’imbehe bazisukura ndetse n’inyuma hazo, nyamara imbere habo huzuye ubwambuzi n’ubugome. Icyabo ni ukwigaragaza gusa mu maso y’abantu. Yezu abagira inama yo gutanga imfashanyo ku byo batunze kugira ngo byose bibatunganire.

Bavandimwe,

Ese twebwe twaba turi intungane kurusha aba bantu Pawulo yita abapfu kubera ubugome bwabo n’ubugizi bwa nabi? Cyangwa aba bafarizayi Yezu yita ibiburabwenge? Ese tuzi icy’ingenzi tugomba guharanira? Ubutungane bwacu se bwaba buruta ubw’abafarizayi n’abigishamategeko? Isi ya none ikeneye abantu bahamije ibirindiro mu kwemera, abemera Imana bagahinduka maze bakabaho bamurikiwe n’Ijambo ryayo. Ntikeneye abirirwa babungera ku misozi bigisha bashaka abayoboke b’ubuyobe bwabo; ntikeneye kandi abitwa abakristu ku izina gusa. Ubukristu si umwambaro ushyiramo mu gihe runaka ukawukuramo igihe ubishakiye ahubwo ni ubuzima. Tugomba kubaho turi intangarugero mu bandi. Duhamagariwe kuba urumuri rw’isi kandi tukaba umunyu wayo.

Ntituba abakristu nyabo mu kwitarura abandi. Tugomba kumenya ko turi mu isi ariko tutari ab’isi. Buri wese ahamagarirwa kuba intangarugero mu bo babana uhereye mu muryango, mu kazi, mu bo basangira imibereho ya buri munsi, mbese Yezu Kristu twakurikiye tugomba kumwamamarisha ubuzima bwacu. Uburyo tubana n’Imana ndetse n’abantu ni intwaro ikomeye yo kwamamaza Inkuru nziza.

Uyu munsi rero turasabwa guhitamo igice duhereramo. Ese twiyemeje kuba abapfu cyangwa ibiburabwenge? Cyangwa twiyemeje kuba intungane? Nidukoreshe ubwenge Imana yaduhaye maze duhitemo icyatugirira akamaro. Nidukurikire Yezu Kristu nta buryarya, twirinde ubugome ahubwo turangwe n’ubugwaneza, ukuri, urukundo n’impuhwe bityo twamamaze Yezu Kristu dushize amanga. Nyagasani duhe ubushishozi buhagije tumenye iby’ingenzi bikwiye guhabwa agaciro maze tuzabane nawe ubuziraherezo, Wowe ubaho ugategeka iteka ryose. Amen.

Mutagatifu Tereza wa Avila, udusabire.

Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho