Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 14 B gisanzwe
Ku wa 11 Nyakanga 2015 – Umunsi mukuru wa Mutagatifu Benedigito.
AMASOMO : Intg 49,29-33;50,15-24 ; Zab 104,1-2,3-4,6-7; Mt 10,24-33.
Ntimugatinye abica umubiri
Bavandimwe, Nyagasani Yezu aradukunda twese kandi ahora adushakira icyiza buri gihe. Uyu munsi twumvise uko abwira abigishwa be kugira ngo hatagira uheranwa akaba yagwa mu gishuko cy’ubwirasi agira ngo aruta abandi. Yezu ababwira yeruye kandi ntacyo abakinze ati: “Umwigishwa ntasumba umwigisha we, n’umugaragu ntasumba shebuja!”. Arabasaba ko ahubwo bakwiye gusa n’uwo bakurikiye, bemeye. Ibi bikanaduha ishusho nyayo y’uko dukwiye kwitwara nk’abakristu; tukitwara nka Kristu, ndetse kubera ko tumuhabwa kenshi mu Isakaramentu ry’Ukaristiya, tugasa n’uwo twahawe.
Nyagasani Yezu Kristu aratumara impungenge ku buryo nta bwoba bundi bwagombye kuturanga. Burya umuntu akubwiye ngo humura, akaguhumuriza, aba akugiriye neza, cyane cyane iyo abona ko ufite inzitizi muri wowe maze za nzitizi zatumaga ugira ubwoba runaka zikagenda zivanwaho. Yezu We si uguhumuriza gusa, ahubwo aranatanga umurongo n’icyerekezo cy’ubuzima. Aravuga ikitagomba gukorwa n’ikigomba gukorwa. Arabamara ubwoba kandi agira ati: “Ntimugatinye…” iyi ntimugatinye ya Nyagasani Yezu ifite byinshi isobanuye; hari uguhumuriza, hakaba no gutanga icyerekezo cy’ubuzima. Arahumuriza kuko abona abo abwira bahungabanye, bafite ikibazo. Ariko arababwiza ukuri kandi yeruye ko abica umubiri badakwiye gutinywa, ahubwo uwatinya yatinya ushobora kuroha ubuzima n’umubiri icyarimwe mu nyenga y’umuriro.
Niduhe ubuzima agaciro kabwo
Uyu munsi turazirikana bikomeye ku gaciro k’ubuzima. Muri iki gihe cya none hari abantu batagiha ubuzima agaciro; Gukuramo inda byahawe agaciro, Guhuta (kwica umuntu vuba ngo atababaye) bihabwa intebe, Gukoresha imiti n’ibindi bikoresho byonona ubuzima birakorwa, hari n’ingeso mbi yo kugurisha abantu n’ingingo zabo. Umuntu yakwibaza niba hari uwakwemera ubwe kuba yatanga ubuzima bwe ngo buseswe nk’uko haseswa ubw’abandi. Nyamara nk’uko bigaragara hakaba n’abantu bitanga cyane ngo barengere ubuzima bwa muntu, ngo budahungabana. Si ibi gusa mvuze bibangamira ubuzima bwa muntu kuko hari n’ubundi buryo bwinshi ushobora gusangamo ukudaha agaciro ubuzima bwa muntu. Iyo Nyagasani Yezu avuga ko ntawe ukwiye gutinya abica umubiri, si uko atazi kandi adaha uyu mubiri agaciro, ahubwo arananenga, anagaya cyane abitwaza ko bafite ubwo bubasha/ ubumenyi bwo kubwambura abandi kugira ngo berekane ko bafite ububasha bukomeye. Nitumenye neza ko Imana ariyo mugenga w’ubuzima. Ni Imana itanga ubugingo kuko byose byaremwe nayo. Igihe cyose duhaye ubuzima bwacu agaciro busanganywe tuba dufashije Imana umurimo wayo wo kurema ndetse tuba twunze mu ryayo ryo kumva neza ya shusho muntu asangiye n’Imana ( Soma Intg 1,26), imwe ituma dukundana nk’uko natwe ubwacu twikunda. Ibi biduha kugira isura nziza imbere y’abagenzi bacu n’imbere y’Imana idukunda; maze ntitube abahakanyi ahubwo tukaba abemezi kandi Nyagasani Yezu nawe akazatwemera anatwemerera imbere ya Data uri mu ijuru (Mt 10,32). Tugomba gutanga ubuhamya bwiza bw’uko twemera Imana n’uwo yatumye Yezu Kristu, nibwo natwe tuzakomeza kwiratira ko twishingiwe kibyeyi imbere ya Yezu Kristu. Ntawe uzamwihakanira imbere y’abantu uzamuhinguka imbere, ariko uzamuhamya wese uwo ni uwe (Mt 10,32-33).
Iyo dufatiye urugero rwiza ku bakurambere bacu mu kwemera, dusanga Abrahamu, Izaki na Yakobo barabaye imena mu kwemera maze nabo barakundirwa bagirana n’Imana Isezerano rikomeye. Imana yagiranye n’abo isezerano ry’uko bo n’urubyaro rwabo bayibereye umuryango nayo ikababera Imana. Izabaha kororoka bakagwira kandi bakaramba. Bategetswe kubana nk’abavandimwe, nyamara siko byakomeje kuko Yozefu yagurishijwe mu mahanga atanzwe na bene se ngo ajye kuba umucakara. Abakagombye kumukundira no kumurindira ubuzima nibo bamutanze ngo apfe! Uyu munsi twumvise uko bamusabye imbabazi, ariko nawe ntatindiganye cyangwa ngo ashidikanye ku mpuhwe z’Imana. Azi neza ko ibyo bamukoreye batabikoze ku bwabo ahubwo ni ukugira ngo Ugushaka kw’Imana kwigaragarize muri we, maze akize imbaga nyamwinshi binyuze mu gushaka kw’Imana. Arabahumuriza, akababuza kugira ubwoba no kumwikanga. Arabaha icyerekezo cy’ubuzima kandi agiye no gupfa yabahaye umurage mwiza. Nguyu umuntu w’Imana koko! Uwamenye Imana byuzuye!
Turasabwa uyu munsi gukurikiza uru rugero rwiza rwa Yozefu, tugatanga imbabazi ndetse no kuri babandi bashakaga kutwambura ubuzima. Tukareka ishyari, kwihorera ndetse n’ubundi bugome ubwari bwo bwose bugaragaza ko umuntu atazi Imana. Nkuko iyo tuvuga isengesho rya ‘Dawe uri mu ijuru’, hari aho tuvuga tuti: “Utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira uwaducumuyeho”, dusabe Nyagasani imbaraga ngo tujye tubishobora buri gihe.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Thaddée NKURUNZIZA