Niduhe Yezu igisubizo cyiza!

Inyigisho yo ku ya 09 Gashyantare 2017, kuwa kane w’icyumweru cya 5 gisanzwe, Umwaka A.

AMASOMO : Intg 2,18-25;Mk 7,24-30

Imana yaremye Isakaramentu ry’Ugushyingirwa

Imana irema, yaremye ibintu byose ku bwende bwayo, ntawe yagishije inama. Kuva ku munsi wa mbere kugera ku wa gatandatu irema, yasoreje ku Muntu. Iki kiremwa gihebuje ibindi byose ubwiza cyaritondewe mu kukirema kuko Imana ubwayo mu Butatu butagatifu ibigaragaza: “Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu, maze ategeke ifi zo mu nyanja, ibiguruka byo mu kirere…..”(Intg 1,26). Muntu waremwe nyuma y’ibindi biremwa afite isura yuzuye y’Imana kandi afite ubutumwa bukomeye bwo gutegeka ibindi biremwa.

Mu rukundo ruhebuje Imana yakunze Muntu, yanze ko abaho wenyine; niko kumugenera umufasha kandi umufasha bakwiranye. Ibi bikatwumvisha neza ko umubano w’abashakanye, umugabo n’umugore, washatswe n’Imana ubwayo. Umugabo afite ubutumwa bwo gukunda umugore we kandi agahora amubonamo ubwiza budasanzwe imbere y’abandi bose, uko amubonye agahora yiyamirira kuko ari igufwa ryo mu magufwa ye, n’umubiri uvuye mu mubiri we (Soma Intg 2,23). Iyo uyu mubano wononekaye cyangwa ugafatwa ukundi, habangamirwa ugushaka kw’Imana. Pawulo Mutagatifu agira inama  abashakanye yo kurangwa n’ubworoherane mu rugo n’umubano byabo (Soma Ef 5,22-23). Umugabo agomba kurangiza neza inshingano ze, n’umugore akazubahiriza. Si byiza rwose kunyuranya n’ugushaka kw’Imana mu mubano w’abashakanye. Uko baba barasize ababyeyi babo ngo bibumbire hamwe, ngo bakore umubiri umwe, bagomba guhora bazirikana ubwo bumwe kuko bushushanya umubano ukomeye wa Kristu na Kiliziya ye (Soma Ef 5, 24).

Uyu mushyikirano w’umugabo n’umugore ni wo uvamo imbuto z’isakaramentu ry’ugushyingirwa gutagatifu. Imana yahaye umugisha abashakanye bahuje imitima, kandi umuryango ubakomotseho nawo ugatungwa n’uwo mugisha!

Imana ni Umuremyi n’Umukiza

Mu Ivanjili twumvise uyu mubyeyi ufite ukwemera kuzuye. We azi neza uwo ari we; ni umunyamahanga. Ariko kandi azi neza ko Nyagasani Yezu Kristu adashobora gutererana abamusanze biyoroheje. Ni Umukiza w’abantu bose.

N’ubwo Yezu ubwe abanza kumubwira ko agomba kureka abana bakabanza kurya ngo bahage kuko bidakwiye gufata umugati w’abana ngo uwujugunyire ibibwana (Soma Mk 7,27), uyu mugore miri we azi ko koko hari abagenerwamurage, ariko nawe mu kwemera kwe ashobora kuba umwe muri bo kabone n’ubwo yaba uwa nyuma. “Ni koko Nyagasani! Ariko n’ibibwana birya utuvungukira abana bataye munsi y’ameza”(Mk 7,28).

Yezu Kristu ntawe ajya aheza ku byiza atanga, ahubwo ni twe twiheza igihe cyose tutabasha kwihangana, tukarambirwa gutegereza igihe ibyiza atugenera bizasohorera. Ukwemera n’ukwizera byuzuye bitugira abagenerwamurage, abasangiramurage, abatagatifujwe n’abana b’Imana buzuye. Bigatuma dusanganira Nyagasani tutikandagira, ahubwo tukagenda twemaraye. Urukundo Nyagasani adukunda rutugira abana b’Ingoma. Maze igihe tuje tumusanga akatwumva vuba.

Yezu ni we ugira ati: “Mwese abarushye n’abaremerewe n’imitwaro ni mungane mbaruhure kuko ngira umutima ugwa neza”. Ibi bitwereka ko mu bibazo binyuranye, mu magorwa y’ubuzima ni We tugomba kugana. Ni Umukiza, ni Karuhura! Nta we umugana ngo agende amaramasa!

Imana yaturemye idukunze, inakomeza kutuba hafi muri Yo ubwayo no mu Mwana wayo Yezu Kristu. Nimucyo tuyigane twishimiye ko ari Umubyeyi wacu, Data!

Dusabirane kumenya byuzuye urukundo Imana idukunda!

Nyagasani Yezu nabane namwe

Padiri Thaddée NKURUNZIZA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho