Nidutuze Yezu iwacu

Inyigisho yo ku wa gatanu, icyumweru cya 27, C, 2013

Ku ya 11 Ukwakira 2013 – Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Amasomo: Isomo rya mbere: Yoweli 1, 13-15; 2, 1-2; Ivanjiri: Lk 11, 15-26

Bavandimwe,

Nyuma yo kumva iyi vanjiri, uwemera Kristu wese nta kuntu atababazwa no kubona muntu anangira umutima kugeza aho atuka Nyagasani Yezu uvuga ko Belizebuli, umutware wa roho mbi, ari we yirukanisha roho mbi. Muntu koko ni iki kugeza aho umutima we ucurama aka kageni, maze yabona urumuri akarwita umwijima? Ntibiciriye aho kandi; hari n’abandi bamusaba ikimenyetso kivuye mu ijuru ngo bamwinja. Yewe, mwene muntu azi kwigiza nkana! Bari bakeneye ikindi kimenyetso kihe, ko Nyagasani Yezu yari amaze kubaha ikimenyetso gikomeye igihe yirukanye roho mbi mu muntu yari yaragize ikiragi, nuko akavuga (Lk 11,14)?

Bavandimwe,

Aho kubabazwa n’uko kunangira umutima kwa bene muntu, duhozwe ahubwo n’umutima utuza kandi woroshya w’Umwami wacu Yezu Kristu. Koko rero, aho kurakarira abo bantu no kubacira urubanza, Yezu yabasobanuriye mu bwitonzi no mu kwicisha bugufi, abereka ko ibitekerezo byabo bicuramye: “Ingoma yose yibyayemo amahari irarimbuka n’amazu yayo yose akagwirirana. Niba Sekibi yibyayemo amahari, ingoma ye izakomera ite, ko muvuga ngo roho mbi nzirukanisha Belizebuli?” (Lk 11, 18).

Oya, si Belizebuli Nyagasani Yezu yirukanisha roho mbi! Ahubwo aka Sekibi kashobotse, kuko uyirusha amaboko yahageze! Aka Sekibi kashobotse kuko intwari yabyirukiye gutsinda yaje! Uwo ni Yezu Kristu, bubasha bw’Imana na mbaraga z’Imana. Muri We, ingoma y’Imana iri rwagati muri twe. Yezu ati “Ariko, niba ari urutoki rw’Imana nirukanisha roho mbi, ni uko Ingoma y’Imana yabagezemo” (Lk 11, 20).

Bavandimwe,

Yezu yatsinze Sekibi koko n’abambari bayo kandi umutsindo we ni n’uwacu, niba ariko twemeye kumwakira no kumutuza iwacu. Byongeye kandi, Yezu aratuburira, adusaba guhora turi maso, kuko Sekibi itashyize intwaro hasi; ihora ishaka kutwigarurira. Petero mutagatifu nawe atugira inama agira ati “Murabe maso, mumenye kwiramira, kuko umwanzi wanyu Sekibi ariho azerera nk’intare itontoma ishaka uwo yaconcomera. Nimukomere mu kwemera, muyinanire” (1 Pet 5, 8-9).

Bavandimwe,

Nidutuze rero Yezu iwacu; mu mutima wacu no mu buzima bwacu. Ni We bubasha bw’Imana. Ni We wenyine wadutsindira umwanzi Sekibi; ni We wenyine wadukiza roho mbi zihora zirekereje kutwarikamo. Naharirwe ikuzo ubu n’iteka ryose. Amen!

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho