“Nimube abanyampuhwe nk’uko So ari umunyampuhwe”

Ku wa kane w’icya 23 Gisanzwe B, ku ya 13/9/2018.

Amasomo: 1 Kor. 8, 1-7.10-17; Zabuli 139 (138), 1-2.3b, 13-14ab, 23-24; Lk 6, 27-38.

Mu Ivanjili ya none, Yezu aradukangurira gukunda, kugeza n’aho dukunda abanzi bacu. Aradusaba kugirira neza abatwanga, kwifuriza ineza abatuvuma, gusabira abatubeshyera. Biraruhije kubyumva, ariko birashoboka. Gukunda muri ubwo buryo, ni impano y’Imana. Ni ngombwa igihe cyose rero gufungurira Imana umutima wacu kugira ngo iyo mpano itahe iwacu. Ukunze umwanzi we, amufasha gucisha make kandi akamufasha kurekera aho kubiba urwango muri we.

Ivanjili, iratwereka isura nziza kandi nyayo y’Imana umubyeyi wacu. Imana yuzuye impuhwe, irababarira. Yezu Kristu, mu buzima bwe bwo ku isi yaduhishuriye uruhanga rw’Imana Data, yo yamwohereje ari umwana wayo w’ikinege. Aza, ataje guca imanza ahubwo gukiza isi. Iyo Mana ni yo yagiye yigaragaza nk’umubyeyi ugira impuhwe: yagiriye Impuhwe Mariya Madalina, Zakewusi, wa mugore wafatiwe mu busambanyi, umwana w’ikirara, Simoni Petero, cya gisambo cyari hafi y’umusaraba wa Yezu kugeza no kubabarira abaciriye Yezu urubanza rwo gupfa. Ni na yo itugirira impuhwe igihe cyose twacumuye maze tukicuza tubikuye ku mutima.

Yezu rero, ahera aho akaduhamagarira gukora nk’Imana. Aho adusaba kuba abanyampuhwe nka Data uri mu ijuru.

Icyo kuba abakristu bidusaba, si ugukunda gusa; ahubwo no gukunda abanzi bacu. Ni ukuvuga urukundo rutarobanura, rutagira umupaka. Turabizi ko twebwe abakristu tutari intungane ahubwo duharanira ubutungane, Yezu rero adusaba ko twabaho dutandukanye n’abandi mu myumvire kuko adushishikariza gukunda tukanakunda n’abatadukunda.

Hari igihe umuntu yakumva iyi vanjili maze akaba yagwa mu gishuko cyo kuvuga ko nta mwanzi agira. Kandi mu kuri, wenda hari abantu afata n’aho bamubangamiye cyangwa se ugasanga we hari benshi abangamiye : abatuka, abamutuka, abadatekereza kimwe na we, abo batambara bimwe bakabipfa, abo badashimishwa na bimwe bakabipfa, abadakora kimwe na we bakabipfa. Cyangwa se ugasanga imyemerere iramutandukanya n’abo mu muryango umwe, ugasanga amashyaka aratandukanya abo mu muryango umwe, ugasanga ubwenegihugu buratandukanya ababana, ugasanga ubukire bw’umuntu bumutandukanyije n’abakene ; ugasanga umuco w’umuntu umutandukanyije n’abandi, ugasanga amakipe y’umupira afana amutandukanyije n’abandi bakanabipfa…Yezu aradusaba kurenga ibyo byose. Aradusaba gukunda abadupinga, abaducira imanza, abatwanga, abo tudahuje imyumvire, imyemerere, imyifanire,… Aradukangurira kwirinda ikibi kugira ngo hato hatazagira uwakwemera ko ikibi cyatsinda, kikaba cyahabwa umwanya.

Ikibabaje ariko ni uko hari igihe, ibyo Yezu yigisha bidafata, bikagaragazwa n’intambara z’urudaca zitandukanye zigaragara ku isi. Izo ntambara kandi ugasanga zihitana inzirakarengane nyinshi. Ibisasu, za misile, ibisasu bya kirimbuzi, indege z’intambara, amato y’intambara ibyo byose bikabaho bigamije kwica umuntu kandi bikozwe na muntu. Umuntu runaka yapfa, ugasanga hari ababyishimira. Twibuke ko, munsi y’umusaraba wa Yezu, hamwe na Mariya na Yohani turi abavandimwe kandi tukagira umubyeyi umwe. Bavandimwe uwo twita umwanzi, nahinduke umuvandimwe. Ntawe uba adashaka kubaho. N’ikimenyimenyi mu ntambara ufashwe mpiri wese, kandi yari umwanzi, agaragara atitira, afite ubwoba ashaka kubaho. Turengere ubuzima bwa bose nta kurobanura.

Mwibuke wa mugani w’umunyasamariya w’Impuhwe, aho Yezu adusaba gukunda bagenzi bacu tutarobanuye. Wa muntu wari wakomeretse ntabwo Yezu atubwira aho yari aturutse. Yewe ntanavuga ubwenegihugu bwe, ntanavuga aho asengera, ntavuga ishyaka rya politiki abarizwamo cyangwa ngo agaragaze ibara ry’uruhu rwe. Impuhwe n’ubugwaneza bigomba kugera ku babikeneye bose: baba inshuti, yewe n’abanzi ; baba abatwifuriza icyiza , baba abatwifuriza ikibi.

Kugira ngo tubeho neza kandi dukore nk’abana b’Imana, Nyagasani yemera kuduha umutima mushya na Roho nshya: « Nzabaha umutima mushya, nzabashyiramo na Roho nshya, nzabakuramo umutima umeze nk’ibuye, mbahe umutima wumva » (Ezekiyeli 36,26-28). Twemere kwakira uwo mutima n’iyo Roho.

Bavandimwe, mu Ivanjili ya none, Yezu yatubwiye ati : « uko mushaka ko abandi babagirira, abe ari ko namwe mubagirira ». Iri tegeko rya Zahabu, ni ishingiro ry’ubukristu. Mutagatifu Yohani Kirosositomo duhimbaza none, avuga kuri ryo, aratwigisha ati : « Byongeye kandi, Yezu yigisha ntabwo avuga gusa kwifurizanya icyiza , ahubwo ni ngombwa gukora icyiza » , nk’uko Data wo mu ijuru abidukorera.  Bive mu magambo no mu byifuzo bijye mu bikorwa, bijye mu buhamya bugararaga, nk’uko Imana ibigaragaza igihe cyose.

Nyagasani ni umunyampuhwe n’umunyambabazi kandi ahorana urukundo; ntahaniraho ibyaha byacu. Tumwigane rero mu byo dukora byose.

Padiri NDAYISABA Valens

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho